Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis yahishuye uburyo ababikira benshi babeshya abantu ko bihaye Imana bakijandika mu busambanyi

Ubwanditsi , 2 months ago

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yeruye avuga ko ababikira benshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bamwe bakagirwa abacakara b’ubusambanyi n’abihaye Imana.

Papa Francis yemeye ko ababikira bakorewe iri hohoterwa, mu gihe Kiliziya ihanganye n’ibirego bishingiye ku bihayimana ba Kiliziya Gatolika bashinjwa gusambanya no gufata ku ngufu abana.

Umuyobozi w’Amakuru muri Women Church World, Lucetta Scaraffia, yavuze ko ‘‘Ni ubwa mbere Papa na Kiliziya nk’urwego yemeye ihohoterwa ryabaye, ni ingenzi cyane.’’

Papa Francis yavuze ko kiliziya yagerageje gushaka umuti w’iki kibazo ariko ‘‘Uracyavugutwa.’’

Mu Ugushyingo 2018, Umuryango w’Ababikira muri Kiliziya Gatolika wamaganye ‘umuco wo gutuza no guhishira’ watumye batavuga.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa 5 Gashyantare 2019 mu rugendo yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yavuze ko Kiliziya ifite ikibazo kandi imizi yacyo iri mu ‘‘kureba abagore nk’abaciriritse.’’

Papa Francis yavuze abapadiri n’abihayimana bahohoteye ababikira ariko ngo Kiliziya ari izi iby’ayo mahano ndetse iri kubikurikirana kuko hari bamwe bahagaritswe.

Mu guhangana n’iki kibazo, Papa Benedigito wa 16 we yahatiwe gufunga ahantu hari ababikira bivugwa ko bahohotewe n’abapadiri.

Papa Francis yavuze ko “Papa Benedigito yari afite umuhate wo gufunga iteraniro ry’ababikira ryari rimaze kugera ku rwego runaka kuko ubu bucakara bw’abagore basambanywa bwari bwaryinjiyemo, ku ruhande rw’abihayimana.’’

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ababikira bahohoterwa kiganje cyane mu matorero mashya avuka.

Ati “Ndatekereza ko bikiriho kuko ntiwamenya ikintu ngo gihite kivaho.’’

Iteraniro ry’abagore ryahagaritswe mu 2005 ku ngoma ya Papa Benedigito ryari iryo mu Muryango wa St Jean wo mu Bufaransa.

Ikinyamakuru cya La Croix cyatangaje ko mu 2013, uyu muryango wemeye ko abapadiri bitwaye nabi mu nzira zinyuranye no gusigasira ubumanzi.

Mu mwaka ushize kandi Musenyeri Franco Mulakkal wayoboraga Diyosezi muri Jalandhar mu Majyaruguru ya Leta ya Punjab mu Buhinde, yafashwe ashinjwa gufata ku ngufu umubikira inshuro 13 hagati ya 2014 na 2016, ariko yarabihakanye.

Amakuru y’ifatwa ku ngufu n’ihohoterwa yanavuzwe muri Chile, u Butaliyani na Afurika.

BBC yanditse ko mu minsi ishize ikinyamakuru cy’abagore i Vatican (Women Church World) cyamaganye iri hohoterwa kivuga ko hari aho ababikira bahatiwe gukuramo inda z’abapadiri kandi ari imigirire ihabanye n’imyemerere ya Kiliziya.

Iki kinyamakuru cyavuze ko umuryango wa #MeToo movement uri gutuma abagore bavuga inkuru ziberekeye.

Mu 2018, Le Parisien yanditse ko Christelle [izina ryarahinduwe] wahoze ari umubikira yahohotewe n’umupadiri waho yasengeraga mu Bufaransa hagati ya 2010 na 2011.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO