Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Padiri Ubald na Pasiteri Antoine Rutayisire ku rutonde rw’abanyarwanda 10 bavuga rikumvikana nyuma ya perezida Kagame


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 October 2018 saa 02:14'

Mu Rwanda uko itangazamakuru rigenda ritera imbere kandi rikagera kuri benshi, ni nako byoroshye kumenya uko abaturage bakira n’uburyo bafata ibyo bagezwaho n’abayobozi cyane cyane imbwiraruhame (discours) n’ibiganiro.

Ibi byatumye ikinyamakuru Iyobokamana.com yegeranya urutonde rw’abanyarwanda usanga bakunze gutambutsa imbwirwaruhame, ibiganiro, bakaniyambazwa nk’inararibonye cyangwa nk’abayobozi bizewe n’abanyarwanda mu byo bavuga, bishobora gufasha abaturage.

Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku byakusanyijwe n’ikipe y’abanyamakuru bacu.
Ku mwanya wa mbere: Paul KAGAME

Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000, ni we wahurijweho n’abanyamakuru bacu bose ku mwanya wa mbere.

Imbwirwaruhame ze usanga zakirwa neza n’abaturage cyane cyane, kuko akenshi usanga ziba zisubiza ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage ako kanya. Kutarya umunwa no kudaca ku ruhande, ibisubizo birimo ubwenge, no kutabembereza amafuti y’abayobozi, n’igitinyiro mu mahanga mu kuvuga, ibi ni byo byose bituma kenshi ijambo rye usanga ritegerezanyijwe amatsiko menshi, yaba ku banyarwanda n’abanyamahanga.

Urugero ubwo hizihizwaga umunsi kwibuka ku nshuro ya 20, Jenoside yakorewe abatutsi tariki 07 Mata 2014, Televiziyo zikomeye ku isi nka France 24, Africa 24 zanyujijeho ako kanya (live) ijambo yavuze muri uwo muhango, kuko bari bategereje kumva ubutumwa atanga bw’uwo munsi, ibi bikaba bidapfa gukorwa mu muhango uwo ari wose mu bihugu by’Afrika.

Ku mwanya wa 2: Donald KABERUKA
Donald KABERUKA umunyarwanda wigeze kuyobora Banki nyafurika itsura Amajyambere (BAD), mbere y’uko atorerwa kuyobora iyi Banki yabaye Minisitiri w’Imari. Uyu mugabo w’Umuhanga mu bukungu, ubwo yari Minisitiri yatangaje benshi ukurikije uburyo yasobanuraga ingengo y’imari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, igihe yari mu Rwanda ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse cyane.

Usibye kuba yizewe n’abanyafurika bamutoreye kuyobora iyi Banki inshuro ebyiri (2005- 2010), byigeze kunugwanugwa n’ibinyamakuru ko uyu mugabo ari mu bantu bafite ubushobozi bwo kuba bayobora igihugu nyuma Perezida Kagame.

Ubwo Perezida Kagame yabazwaga n’abanyamakuru mbere y’uko haba amatora ya BAD muri 2005, bamubajije uko yabyakira mu gihe umukandida w’u Rwanda Donald KABERUKA yaba adatsinze, Perezida Kagame yabasubije ati “Kaberuka ni umukozi nta kibazo natwe turamukeneye, nadatorwa nzamugumana”.

Ku mwanya wa 3: Dr. BIZIMANA Jean Damascene

Uyu mugabo w’umu-senateri mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda, ni umwe muri bantu bake muri iyi myaka ishize, usanga yiyambazwa cyangwa mu biganiro bigamije kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Kubera ubushakatsi usanga yarakoze ku itegurwa rya Jenoside n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, ndetse no kuba muri iyi minsi akaba yarabikozeho igitabo, Senateri Jean Damascene BIZIMANA byamuzamuye mu rwego rw’abantu bafite ijambo rikomeye muri bake bakoze ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, usanga abisobanurana ubuhanga n’ibimenyetso n’amatariki, usanga yemeza benshi kandi mu nzego zose.

Ku mwanya wa 4: RUTAYISIRE Antoine
Pasiteri RUTAYISIRE Antoine umwe bihay’Imana wamamaye mu Rwanda kubera uburyo azi kuvuga no kwigisha, akaba yaramenyekanye cyane guhera mu myaka ya 1999, ubwo hashyirwagaho Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Uyu mugabo utajya agira ubwoba bwo kuvuga icyo atekereza n’uko abyumva ni umwe mu bagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abinyujije mu nyigisho zishingiye ku Iyobokamana no kuvuga ukuri ku moko n’amateka y’abanyarwanda adaca ku ruhande. Ni umugabo uvuga ukuri kandi abantu bo mu madini hafi ya yose bemera.

Ubwo rimwe bari mu masengesho yo gusengera igihugu, Perezida Kagame yigeze kumuvugaho mu rwenya ko bigoye kuvuga nyuma y’umuntu nka Rutayisire uzi kuvuga no kwigisha. Rutayisire Antoine akaba uri umupasitori mu Itorero Angilikani akaba ayobora Paroisse y’I Remera.

Ku mwanya wa 5: KARINAMARYO Theogene

Karinamaryo Theogene umwe mu banyamuryango n’abakozi b’Umuryango RPF- INKOTANYI, akaba yarigeze kuba Burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Kanombe.

Uyu mugabo w’inararibonye mu mateka y’u Rwanda ni umwe mu bagabo bizerwa mu biganiro atanga uvuga adategwa kandi akemeza. Nta munyeshuri wanyuze mu ngando cyangwa Itorero mu Rwanda utamuzi mu nyigisho ze cyane ku mateka n’imyemerere y’abanyarwanda.

Uyu mugabo ntiyigeze agaragara mu nzego z’ubuyobozi bwo hejuru z’igihugu, ariko ni umwe mu bagabo bazwi, bubashywe kandi bizewe mu byo bavuga cyane cyane urubyiruko, wiyambazwa henshi mu kwigisha.

Ku mwanya wa 6: Louise MUSHIKIWABO
Uyu mudamu wamenyekanye cyane hagati y’umwaka wa 2006 na 2007 ubwo yazaga mu Rwanda akaba Minsitiri w’itangazamakuru n’Umuvigizi wa Leta, yamenyekanye vuba cyane bitewe n’uburyo yigaragaje mu mvugo ye ya diplomacie irimo ubuhanga.

Uyu mudamu uvuga gifaransa, icyongereza n’ikinyarwanda byose neza cyane, yasimbuye Rose Mary Museminari ku mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga, kuva mu mwaka wa 2007, akaba ari umwe mu bazi gusobanura kandi neza no kuvugira neza igihugu abereye umuvugizi. Kuba ari we ukunze kugaragara mu Itangazamakuru bituma ubuhanga bwe no gushira amanga (eloquance) byigaragariza buri wese.

Ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu mu kwezi kw’ugushyingo 2007 ari kumwe na Minisitiri Museminari basobanura ikibazo cy’umubano w’u Rwanda n’ubufaransa, Louise MUSHIKIWABO yasobanuye ibibazo kurusha uko Museminari yabisobanuraga kandi byari mu nshingano ze. Bajya babiteramo urwenya ko ari ho ashobora kuba yarahise amutwarira amanota yatumye ahabwa uyu mwanya.

Ku mwanya wa 7: Tom NDAHIRO

Umushakashatsi Tom NDAHIRO ni umwe mu bari aba kada ba RPF mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, akaba yarigeze no kuba umunyamakuru wa ORINFOR, uyu mugabo usanga yiyambazwa kenshi mu biganiro n’ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda cyane cyane mu birebana n’uruhare rw’Itangazamakuru mu mateka y’iki gihugu.

Nubwo nta byinshi azwiho birenze ibi, Tom NDAHIRO usanga yubashywe kandi yizewe mu banywarwanda mu biganiro atanga.

Ku mwanya wa 8: KABAREBE James
Minisitiri James KABAREBE, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, ni umwe mu bayobozi bakunze kugaragara mu biganiro bike bitari ibya gisirikari, ariko kubera ubunararibonye afite mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, akaba n’umwe mu bayobozi bayoboye urugamba rwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo muri 1996-1997; ubu bunararibonye bwe, ni bwo butuma James KABAREBE akunze kwiyambazwa mu biganiro birebana n’umutekano mu Rwanda no mu Karere k’ibiyaga bigari.

James KABAREBE ni umugabo uvuga make, wifitemo icyizere n’ubuhanga mu byo akora, bituma yubahwa kandi akizerwa n’abanyarwanda.

Afande KABAREBE nkuko bakunze kumwita, ubwo yari mu nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, bamubajije ku kibazo cya FDLR, yabasubije n’icyizere ati “..Ndababwiza ukuri ko FLDR naho yakwinjira mu Rwanda idafite ubushobozi bwo kuba yamaramo isaha imwe”

Ku mwanya wa 9: Obald RUGIRANGOGA
Uyu padiri Obald RUGIRANGOGA, yamamaye mu Rwanda kubera ingabire cyangwa impano yifitiye yo gukiza indwara zitandukanye. Uyu Padiri Obalidi Rugirangoga kandi yanafashije abakirisitu be kubabarirana no kwiyunga. Inyigisho ze zakirwa neza n’abakristu be ku buryo, Paroisse ye ya Mushaka iri mu Karere ka Nyamasheke ifatwa nkahatangiriye ubwiyunge bw’abanyarwanda, nyuma ya Jenoside.

Ibi byanatumye ibikorwa by’ubwiyunge by’abaturage bo muri iyi Paroisse uyu mupadiri ayoboye babishimirwa na Madame Jeanette KAGAME, ubwo yabasuraga umwaka ushize.

Padiri Obaldi yizerwa n’abakristu benshi n’abatari abanyagaturika, mu byo yigisha ku buryo usanga aho yakoze igiterane haba hahuriye imbaga itagira ingano yaje kumutega amatwi.

Ku mwanya wa 10: NKUSI Juvenal

Uyu mudepite NKUSI Yuvenali wayoboye Komisiyo ishinzwe umutungo wa Leta izwi nka PAC. Usibye kuba na benshi mu bamubona mu Nteko, bahamya ko ari umudepite mwiza wicara mu Nteko akavuga ibintu uko abyumva ibigenda n’ibitagenda.

Depite NKUSI Yuvenali umwanya afite wo kuyobora PAC bituma abayobozi hafi ya bose bavugwaho gucunga nabi ibya rubanda bamunyura imbere n’ubwoba bwinshi. Usanga uyu mugabo amaze kwandikisha izina mu mvugo ye iyo abaza abayobozi ibijyanye n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta.

Buri rwego rwitaba PAC usanga uyu mugabo ari we uruhata ibibazo, bituma kenshi anagaragara mu itangazamakuru.

Icyitonderwa: uru rutonde ni urw’ikinyamakuru Iyobokamana.com , si ihame ry’ubushakashatsi bw’urundi rwego runaka.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.