Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyuma y’urupfu rw’umufasha we,Caleb yanditse amagambo ateye agahinda cyane


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 October 2018 saa 04:45'

Kuva k’umunsi w’ejo nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye ahantu hose ivuga ko umugore wa Uwagaba Caleb yitabye Imana ndetse bikabera benshi umutwaro ukomeye wo kubyakira,gusa nyuma y’amasaha make Caleb yatangaje amagambo yateye benshi agahinda.

JPEG - 63.7 kb
Caleb yifotoranije na Nyakwigendera

Nyakwigendera Mucyo Sabine (wari umugore wa Caleb) yari amaze iminsi arembeye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK),kumunsi w’ejo tariki ya 4 akaba aribwo yashizemo umwuka.

Muri iki gitondo cyo kuwa 5,nibwo Uwagaba Caleb yatangaje amagambo ateye agahinda gakomeye.

JPEG - 81.5 kb
Sabine yari amaze iminsi arembye

Abinyujije kurubuga rwe rwa Facebook mu rurimi rw’icyongereza Caleb yagize ati:"Dear lord teach me to trust in you so that when the unexpected storms of life come, I will expect peace in the Midest of that storms knowing you are near and hear my cries and you are with me and for me I know Precious in the sight of the Lord is the death of his saints (Psalm 116:15) . Mucyo was Saint let her join other saints in heaven Uwagaba Joseph Caleb @mucyo03 #oneinamillion#Umutarutwa

Ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda yanditse agira ati:"Uwiteka mana nyigisha kwizerera muri wowe mu gihe mpuye n’ibisitaza binkomereye mu buzima,nizeye amahoro muri ibni bihe bigoye,nzi neza ko uri hafi kandi wumva amarira yanjye , nzi neza ko turi kumwe uhari kubwanjye , Urupfu rw’abakunzi be, Ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka (zaburi 116:15),Mucyo yari umukiranuitsi muhe iruhuko ridashira asange abandi bera mu ijuru Uwagaba Joseph Caleb @mucyo03 #oneinamillion#Umutarutwa"

Caleb na Mucyo bari bamaze amazi arindwi gusa basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore kuko ubukwe bwabo bwabaye tariki 03 Werurwe 2018.

Caleb yari amaze iminsi agaragaza amarangamutima n’agahinda aterwa n’ibihe bitoroshye by’uburwayi umugore we ari gucamo.

Uwagaba Caleb azwi cyane mu ruhando rwa Gospel nyarwanda cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko yagize uruhare mu gutegura ibitaramo, gufasha abahanzi guteza imbere impano zabo n’ibihangano byabo.

JPEG - 84.6 kb
Yaguye mu bitaro bya chuk

Mucyo Sabine yakoze umurimo w’Imana mu rusengero rwa Bethesda Holly Church, yagiye akora inshingano zitandukanye mu rusengero.

Imihango yo gusezera bwa nyuma no guherekeza nyakwigendera Mucyo izaba kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Ukwakira 2018 ikazatangirira ku Gisozi mu rugo kwa Caleb, ikomereze mu masengesho azabera mu rusengero rwa Bethesda Holy Church aho nyakwigendera yasengeraga, nyuma nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi rya Rusoror

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.