Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nyagatare:ADEPR yigaruriye imitima y’abanywi b’ibiyobyabwenge, imiryango 30 yemera gusezerana mu mategeko -Amafoto

Ubwanditsi , 4 months ago

Mu mpera z’icyumweru twsasoje ,Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Matimba ryakoze igiterane gikomeye gitanga umusaruro wo kubona abantu benshi bari barijanditse mu biyobyabwenge bemera kubireka ndetse hanaboneka imiryango 30 yabanaga itarasezeranye yemera gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana.

Itorero rya ADER Paruwasi ya Matimba ho mu karere ka Nyagatare bakoze igitarane gikomeye bari batumiyemo Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi mu ntego yo gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya amakimbirane mu miryango ndetse no kwamagana no kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Iki gierane cy’ivugabutumwa cyabaye kuva kuwa gatandatu taliki ya 09 gisozwa ku cyumweru talikli ya 10 Werurwe 2019 kikaba cyaritabiriwe n’abakozi b’Imana bavuye impande n’iumpande z’igihugu nka Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi ,Umuhanzi Simeon Kabera n’andi makorali atandukaye akorera umurimo w’Imana muri iyi Paruwasi ya ADEPR Matimba.


Abayobozi ba ADEPR ku nzego zitandukanye bitabiriye iki giterane

Iki gitarane kandi kitabiriwe n’ubuyobozi bw’itorero mu nzego zitandukanye harimo Bwana Rev.Cyuma Jean Claude umushumba wa ADEPR mu karere ka Nyagatare,Rev.Faustin umushumba wa ADEPR Muntare y’iburasirazuba ,Rev.Masumbuko Josue umushumba wa ADEPR mu karere ka Kicukiro ari nawe wari umwigisha mukuru w’iki giterane hari kandi Bwana Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR .

Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi yageze muri Paruwasi ya ADEPR Matimba kuwa gatandatu maze itangira gutaramira abantu ,ikomeza ku cyumweru aho igiterane cyakomereje kw’isoko ry’agasantere ka Matimba ahari hateraniye abantu uruvunganzoka bari bavuye imihanda yose mw’uyu murenge wa Matimba bitabiriye iki giterane maze Bethlehem nayo si ukuririmba irirekura, mu majwi meza yuje ubuhanga ,mu muziki w’umwimerere no mu butumwa bukomeye buri mu ndirimbo zabo .

BETHLEHEM CHOIR LIVE I MATIMBA :REBA IMBYINO N’UMUZIKI BITANGAJE BARIRIMBA"HARI IBANGA KUBAKIJIJWE "

Gukundwa kw’iyi Korali ndetse n’indirimbo z’umuramyi Simeon Kabera byaharuriye inzira umwigisha w’ijambo ry’Imana Rev.Masumbuko Josue wabwirije amagambo yibanda kugushishikariza abantu ko bakwiriye kurangwa n’urukundo buri wese agaharanira kuba umugisha ku wundi .


Rev.Masumbuko niwe wari umwigisha muri iki giterane

Nyuma y’iniyigsho za Rev.Masumbuko hamwe n’inama n’impanuro zinyuze mw’ijambo ry’Imana riyishijwe na Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR habonetse umusaruro w’abantu benshi biganjemo urubyiruko bemera kuva mu biyobyabwenge barapfukama barasengerwa ndetse hanaboneka imiryango mirongo itatu yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yemera kuzasezerana imbere y’amategeko ya Leta n’imbere y’Imana kandi bigakorwa mu minsi ya vuba.

Mw’ijambo Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ,yagejeje ku mbaga y’abitabiriye iri vugabutumwa ,yavuzeko ashima cyane abagize uruhare bose mw’itegurwa ry’iki giterane kuko baba bari gufatanya na Leta gushyira imbaraga mu mibereho myiza y’abaturage doreko ari n’inshingano z’itorero ry’Imana.


Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR

Ati:"Itorero rya ADEPR twahagurukiye ibikorwa byo kurwanya no kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane dushyizwe imbaraga mu duce twegereye imipaka kuko usanga ariho byiganje. Murabona nka aha i Matimba muturanye n’igihugu cya Uganda niyo mpamvu umuntu ahasanga ababikoresha cyane,akahasanga amakimbirane mu miryango atuma abantu banga gusezerana ariko bene ibi bibazo Itorero rigomba gufata umwanya wa mbere mukubirwanya ari nayo mpamvu dukora Ibiterane nkiyi.

Iki giterane kandi cyatangiwemo ubwisungane mu kwivuza kubantu ijana na mirongo itanu aho abakitabiriye bakusanije amafaranga maze umushumba wa Paruwasi ya Matimba avugako bazakorana n’umurenge mukurobanura abatishoboye bagomba kuzazishyikiriza.

Madame Mugwaneza Christine umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Matimba yavuzeko yavuzeko mu murenge wa Matimba bitewe nuko hegereye umupaka w’ubugande haboneka cyane abantu bakoresha ibiyobyabwenge .

Ati:"Turashima itorero rya ADEPR ko ari abafatanyabikorwa beza kuko uru rugamba rwo kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge ntitwabyishoboza amadini n’amatorero batadufashije kuko abakora uru rugomo bijandika mu biyobyabwenge rimwe na rimwe inkoni ntizibashobora ariko bakumva ijambo ry’Imana bagahindukira nkuko mwabonye ko hari abihannye.


Madame Mugwaneza Christine umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Matimba

Uyu muyobozi yakomeje avugako impamvu ituma muri uyu murenge wa Matimba haba imiryango myinshi ibana itarasezeranye biterwa nuko hatuyemo abava ntara cyane kandi ugasanga rimwe na rimwe batita kuri gahunda za Leta ,ikindi hakaba hatuye nimwe mu miryango y’abahoze batuye Tanzaniya.

Ati:"Ariko ubu kubera ubukangurambaga bwa ADEPR ,iki giterane gisize habonetse imiryango 30 tuzasezeranya imbere y’amategeko kuwa kane taliki ya 14 Werurwe 2019 urumvako ADEPR ari iyo gushimirwa cyane kuko iba yatanze imbaraga zayo ,igatanga Korali nk’iyi yaturutse i Gisenyi igafasha abantu mu ndirimbo kuburyo bakorwaho bakihana .


SIMEON KABERA LIVE I MATIMBA: REBA ARIRIMBA NGO UKO YESU YARI EJO NUBU NIKO ARI:






Abayobozi batandukanye mw’itorero rya ADEPR bitabiriye iki giterane


150

Hashyizweho ikibo cyo gutanga ubuwisungane mu kwivuza ku batishoboye haboneka izo abantu





Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi yataramiye abaturiye i Matimba bakorwaho bamwe bava mu biyobyabwenge ,abandi bemera gusezerana



Korali Bethlehem nk’imwe mu makorali afite ibyuma bya muzika bigezweho mu Rwanda ifite aba Thachnicien b’abahanga



Korali "Ivugabutumwa" ya ADEPR Matimba ikunzwe cyane muri aka gace yanyuze bikomeye abitabiriye iki giterane




Umuramyi Simeon Kabera yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane ,yanyuzagamo akanatanga ubuhamya n’inyigisho









Iki giterane kitabiriwe n’abantu benshi cyane kandi bsagaragaza gufashwa kurwego rukomeye




Iki giterane gisize umusaruro wo kubona abihannye bakareka ibiyobyabwenge bagapfukama bagasengerwa

Amafoto:Mutuzo Innocent /IYOBOKAMANA.COM

Video zindi n’andi mafoto byaranze iki giterane biraza mu nkuru ikurikira


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Muhirwa James , 11 March 2019 , saa 12:35'

    Icyo yanditse :

    Nukuri iki giterane cyagiriye umumaro abantu benshi .. Imana ihabwe ibyubahiro..

  • ERIC , 11 March 2019 , saa 12:38'

    Icyo yanditse :

    Byiza kabisa nimukomeze Aho peeeeee
    Nibwo Imana izabaha umugisha

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO