Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nubwo satani yakuriganije, Hari amahirwe ko ejo waba icyo wagombaga kuba cyo -Bishop Harerimana Jean Bosco


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 January 2019 saa 10:10'

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda umaze kuba ikimenyabose mu gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye yabwirije abakristo ijambo ry’Imana ribabwirako icyo bagombaga kuba cyo satani akaba yarakibariganije hakiri ibyiringiro ko ejo hafi baba icyo bari barateguriwe n’Imana kuba cyo.


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda

Ibi uyu mukozi w’Iamana yabigarutseho kuri uyu wa gatatu taliki ya 30 Mutarama 2019 ubwo yari mumasengesho y’ibitangaza no kubohoka abera muri iri torero rya Zeraphath Holy church mu Rwanda kw’ishami ry’i Nyamirambo ahitwa mu Miduha hasigaye hitwa mu migisha asanzwe buri wa gatatu wa buri cyumweru.

Nkuko bimaze kumenyekana Bishop Harerimana Jean Bosco agera imbere y’iteraniro kw’isaha ya saa cyenda aho atangira abwiriza ijambo ry’Imana ryibanda ku kubwira abantu ko bagomba kwihana bakava mu byaha kuko akunze kuvuga ko kwizera no gukiranuka aribyo bihesha umuntu kwakira igitangaza cye.

Nyuma y’ijambo ry’imana uyu mushumba ukomeje kubera benshi umugisha ajya y iyo amaze kwigisha ijambo ry’Imana afata umwanya uhagije wo gusengera abantu bafite ibibazo bitandukaye bamwe bagakira uburwayi bukomeye yaba ubw’umubiri n’ubuturuka ku myuka mibi ndetse akanahanurira abantu kandi Imana ikabiyereka nkuko benshi mu basengewe n’uyu mukozi w’Imana baza batanga ubuhamya bwuko ibyo Imana yanyujije mu mukozi wayo byasohoye .

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 30 Mutarama 2018 uyu mushumba yabwiye imbaga y’abakristo benshi bari bitabiriye aya masengesho ko abakijijwe by’ukuri cyangwa abanyabyaha bihannye neza baba bafite amahirwe akomeye ko Imana yabagira icyo bagombaga kuba cyo kuko rimwe na rimwe satani ajya ariganya umuntu akaba icyo atakagombye kuba ari cyo.


Bishop Harerimana Jean Bosco yabwiye abakristo ko Imana igiye kubahuza nicyo bagombaga kuba cyo

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuzeko mu cyo umuntu aba agomba kuba iyo gisohoye umuntu asigarana izina ariko ubuzima bugahinduka ati:"Umuntu witwa Morodekayi ni umustari twigiraho kuko izina rye rizwi na benshi mu bizera icyo tumwigiraho nuko tumuzi ari umuzamu kw’irembo ry’ibwami icyo gihe satani yari yaramuriganije icyo yagombaga kuba cyo maze Imana imaze kumuhuza nicyo yagombaga kuba,ahita aba umutware ubuzima burahinduka .

Yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’Ingoma ya mbere 4:9(Yabesi yarushaga bene se icyubahiro ,kandi nyina yamwise yabesi kuko yavuze ati:"Namubyaranye agahinda ...............).

Bishop Harerimana Jean Bosco yasobanuriye abakristo ko Yabesi yarafite amazina 2 hari izina ry’uko ari umunyacyubahiro hakaba n’iri zina yiswe ry’agahinda ariko amaze kubimenya Yabisi agira umuhate wo kumenya icyatuma aba icyo Imana yagambiriye ko yaba cyo kandi kuko Imana yita k’umuntu w’imbere yahise imwumva iramutabara kuko yabesi w’inyuma yari umunyagahinda ariko uwimbere ari umunyacyubahiro imbere y’imana.

Yabesi yateye umugongo izina nyina we yamwise maze arararama atumbira Imana ayisengana umubabaro agira ati :"icyampa ukampa umugisha rwose,ukagura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye ,ukandinda ibyago ntibimbabaze ."Nuko imana imuha icyo yasabye.

Bishop Harerimana Jean Bosco yabwiye abakristo ko nkuko Yabesi yasenze Imana ngo imuhuze nicyo yamuremeye kuba ikabikora ariko umuntu uyisaba icyi cyifuzo nk’icya Yabesi n’umutima utunganye kandi uboneye ko igiye kumuhuza ni cyo yaremewe kuba cyo kandi ko mu cyo umuntu yaremewe harimo ibisubizo by’ibibazo byose umuntu aba afite.

Bishop Harerimana Jean Bosco yabwiye abakristo ko Imana ubwayo iziko isi n’ibiyuzuye ari ibyayo ariko ikagira ikibazo cyuko abantu batazi ko Imana ari ubutunzi ariko ko abantu bazasobanukirwa ko ifite ubutunzi nabo izabagira abantunzi kuko yivugiye ko uko abana b’abantu bayifashe ariko ibiyereka iti:"Nimumfata nk’Imana yinyembaraga nzabiyeraka mu mbaraga nyinshi kandi ni mumfata nk’Imana y’inyantege nke nzabiyeraka ndi umunyantege nke ".

Ibi Bishop yabigarutseko ashaka kubwira abakristo ko kenshi icyo Imana yaremeye umuntu kuba cyo akiba bitewe n’uburyo yizeye kandi afata Imana kuko uyizi nk’inyembaraga azaba umunyembaraga n’uyizi nk’inyantege nke azaba umunyantege nke ,uyizi nk’ifite ubutunzi azaba umukire kandi uyizi nk’umukene azaba umukene .

Bishop Harerimana Jean Bosco nyuma yo kubwiriza ijambo ry’Imana yafashe umanya uhagije wo gusengera abantu abasabira ku Mana ngo ibazanire imigisha yo kuba icyo baremewe kubacyo ,arangije asengera abarwayi bamwe bakira indwara zikomeye ziganjemo izikomoka ku myuka mibi ,abararaga barota inzozi mbi n’abandi bari bararozwe amarozi y’amoko yose ,yaba ubutamikano ,ibitongerano ,inyatsi n’iibindi byinshi bose babohotse ku manywa y’ihangu .

Amwe mu mafoto yaranze amasengesho y’uyu munsi :





















Aya masengesho yo kuwagatatu yitabirwa n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose y’igihugu baje kureba imirimo n’ibitangaza Imana ikora










Bishop Harerimana Jean Bosco ahagurikira mu mbaraga zo kuramya no guhimbaza Imana bikorwa n’abaririmbyi b’abahanga agatangira gusengera abantu





Bishop Harerimana Jean Bosco afata umwanya uhagije wo gusengera abantu bakavamo imyuka mibi abandi bagakira indwara zisanzwe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.