Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ntabwo gukizwa ari ukureka ibyaha, iyo myumvire muyireke izo ni inyigisho z’abadayimoni - Prophet Sultan

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, ntiyemeranya n’abavugabutumwa babwiriza abakirisitu bayobora ko gukizwa ari ukureka ibyaha, hanyuma bo bakishyira hejuru ko bakijijwe kandi nabo hari ibyaha baba bakora.

Prophet Sultan ahamya ko kwigisha inyigisho zigaragaza ko kureka ibyaha ariyo nzira yo kubona agakiza, ari inyigisho z’ubuyobe.

Ibi uyu Mushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] Prophet Sultan Eric yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019, ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana mu itorero rye.

Prophet Sultan ashimangira ko kureka ibyaha ari inyungu za nyir’ukubireka ndetse na sosiyete muri rusange, ariko ko bidafite aho bihuriye no gukizwa.

Ati “Kureka ibyaha nakunze kubivuga ni byiza nongeye kubivuga, bireke (ibyaha) ni inyungu zawe ni inyungu za sosiyete, ariko ntuzavuge ngo wakijijwe kubera waretse ibyaha.”

Prophet Sultan avuga ko gukizwa ari ubuntu ngo kuko ari ukwakira agakiza katanzwe n’uwadukijije ariwe data wa twese.

Yagize ati “Gukizwa biroroshye ni ukwakira agakiza katanzwe ku buntu. Icyakoze byavunnye uwadukijije.Yamennye amaraso ngo tubabarirwe, yakoze ibyasabwaga byose ngo dukizwe. Benshi baziko kwakira agakiza ari ukureka ibyaha, oya ibyo byaba bikomeye agakiza kaba gakomeye.”

Uyu mushumba wigisha inyigisho zidakunze kuvugwaho rumwe, asaba abakirisitu ayobora ko bakwiye kureka imyumvire y’ubuyobe ivuga ko bakijijwe kubera kureka ibyaha, aho abigereranya n’ inyigisho z’abadayimoni.

Ati “Gukizwa ni ubuntu, Pawulo yibukije Abefeso bo bakijijwe n’ubuntu. Niba Abefeso barakijijwe n’ubuntu namwe ubwo buntu bubariho. Ushobora kwibwira ngo mwakijijwe kubera kureka ibyaha, iyo myumvire muyireke ntabwo gukizwa ari ukureka ibyaha. Izo nyigisho ni iz’abadayimoni.”

Prophet Sultan ashimangira ko gukizwa bibaye kureka ibyaha ari nta muntu n’umwe waba akijijwe kuko kuri iyi si utahabonera intungane.

Yagize ati “ Nta n’uwaba akijijwe kuko nta wigeze areka ibyaha byose na bariya bababeshya ngo kureka ibyaha niko gukizwa,baretse bike. Ababipinga bazaze dukore ibiganirompaka, mbarondore mbabwire ibyaha bakoze […. ] Buri muntu wese duhuye namurondorera byibura ibyaha 20 yaba afite.Hanyuma niba gukizwa ari ukureka ibyaha, ubwo muri abo bose nta n’umwe wakijijwe.”

Yunzemo ati “Gukizwa nicyo kintu cyoroshye munsi y’ijuru, kuko ni igikorwa gikorwa n’ugukiza. Gukizwa nibyo bintu byoroshye, ikintu cyoroshye muri ubu buzima ni ugukizwa kuko agakiza karakirwa ntabwo gakorerwa. Niba wumva udakijijwe ni uko utazi Yesu cyangwa barakubeshye ko gukizwa ari ukureka ibyo byaha.”

Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi. Abashyitsi bahanurirwaga batanze 20 000 Frw; abasangwa bagacibwa 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha byashize, iby’ubu n’iby’ahazaza.

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] Prophet Sultan Eric


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO