Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nkombo:Theo Bosebabireba yanenze abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakarandatwa bamara gukira amaso bakanga kurandata abandi barwayi


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 October 2018 saa 13:10'

Umuhanzi Theo Bosebabireba n’umwe mubagize ihuriro ryitwa :Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere ",uyu muhanzi akaba yari yajyanye n’abandi banyamuryango mu bikorwa by’ivugabutumwa n’ikorabutumwa byabereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkombo ahabwirijwe ubutumwa buhindura haboneka benshi bakira agakiza ndetse imiryango mirongo itanu itishoboye ihabwa ubwisungane mu kwivuza indi miryango itanu yorozwa amatungo magufi.

Theo Bosebabireba utarabashije kuririmba muri iki giterane kuberako cyari cyakozwe kubufatanye n’iri huriro hamwe na ADEPR Paruwasi ya Ishywa mu gihe uyu muririmbyi ari mu bihano yashyizwemo n’ubuyobozi bwa ADEPR Kicukiro Shell aho asengera ,ibi bituma atarabashije kwemererwa kuririmba ariko izindi gahunda zose kimwe n’abandi banyamuryango ba turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere .


Theo Bosebabireba nyuma yuko hakozwe igikorwa cyo gufasha abatisoboye no koroza imiryango 5 amatungo magufi yavuzeko ubundi icyo umuntu aba akwiriye kurwanira arukuva mu kiciro kibi yinjira mu kiza ati: Ndagirango mbwire aba bafashijwe ko nanjye nahoze ndi umutindi nyakujya ndiho karande zo mu miryango ariko maze kwisobanukirwa nkura amaboko mu mifuka ndakora none nateye imbere ubu nanjye mfasha abandi ".

Theo Bosebabireba yakomeje avugako anenga abantu bamara kuva ku cyavu bakize imikoshi n’imyaku biva kuri za karande maze bakirengagiza gufasha abatishoboye ati:"Reba nk’umuntu akaba yarabanaga n’ubumuga bwo kutabona noneho yamara gukira asigajye yigenza agahura n’umurwayi utabona akanga kumurandata ngo atagwa mu manga nyamara ntakerezeko nawe ariko yahoze ".

Bosebabireba yasobanuyeko ibi avuze by’uyu muntu utabona bisa n’uyu muntu wahoze ari umutindi nyakujya nyuma akagirirwa neza akigishwa akikura mu bukene we ntabe yasubiza amaso inyuma ngo afashe abandi ati:"Intego ya Turwanya karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere n’ukugirango twigishe asbantu uburyo bwo kwikura mu bukene noneho nibamara kubuvamo nabo badufashe gukuramo abandi bikomeze guryo kugeza ubwo tuzaba buri muntu wese yiteje imbere .

Umuhanzi Uwiringiye Imana Theogene uzwi kw’izina rya Bosebabireba n’umwe mu bafite abakunzi benshi hano mu gihugu cy’u Rwanda kubwo gukundwa kw’ibihangano bye ,uyu akaba ari umukristo w’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell ubu akaba avugako asigtaje igihe gitoya ibihano yahawe bikarangira akaba kandi avugako hari isomo rikomeye yize mu gihe yaramaze ari hanze y’itorero.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE :







Korali Intumwa zidacogora ya ADEPR Ishywa yanyuze benshi mu ndirimbo zayo zibanda kubumwe n’ubwiyunge




Umuhanzi Nzigiyimana Fidele n’umufasha we bagaragaza kwitanga gukomeye muri Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere
























Iki giterane cyafashirijwemo abatishoboye.gitangirwamo Certificat z’amashimwe kimurikirwamo imyambaro ya Made in Rwanda ikorwa na Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere

Portfolio

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.