Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Nice Usanase yagize icyo avuga ku mpamvu zatumye ahagarikwa muri Korali Ukuboko kw’iburyo-Video

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuhanzikazi Nice Usanase usanzwe ari ishyiga ry’inyuma muri Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga kuri ubu akaba atakiyibarizwamo yavuze byinshi kubimuvugwaho ko iyi Korali yamuhagaritse imuziza ko yaba yarasambanye ,yaradefirije no kwitukuza .

Nice Usanase mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA TV yavuze ku bijyanye n’uburyo yatunguwe no kumva abantu bagenda bamuvuga ngo yahagaritswe muri Korali Ukuboko kw’Iburyo azira ko yasambanye ,yadefirije ndetse akanisiga mukorogo .


Umuhanzikazi Nice Usanase usanzwe ari ishyiga ry’inyuma muri Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga

Uyu mukobwa wari inkingi ya mwamba muri Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga arahagarikwa, mu kiganiro kirekire twagiranye twaganiriye byinshi ku bijyanye n’umuhamagaro we ,impamvu nyakuri yatumye ahagarikwa muri Korali ndetse atubwira ibyo akunda anavuga ko ntamukunzi kugeza ubu afite ndetse avuga umusore yakunda uko yaba ameze anatubwira ibyo akunda birimo kurya imvange no gukunda inshyushyu .

Muri iki kiganiro Umuhanzikazi Usanase Nice yavuzeko ibivugwa ko yahagaritswe muri Korali azira ubusambanyi ,kwitukuza no kudefiriza ataribyo kuko ari abantu baharabika umuntu ati:"Mu by’ukuri ntabwo nkiri muri Korali Ukuboko kw’iburyo n’abahankundiraga babyibagirwe sinzasubiramo kuko Yesu yavuze ngo mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza bityo rero ngiye gukomereza ahandi.

Abajijwe abavuga ko yazize ibi byaha twavuze haruguru Nice Usanase yabihakanye cyane n’akababaro kenshi agira ati:"Nanjye nagiye mbyumva ariko mu by’ukuri sibyo rwose kandi byambabarije umutima cyane kuko ababivuze n’ababivuga barabeshya rwose n’ababyumvishe bamenyeko ataribyo njye ndacyari umukristo kandi nzahora ndiwe.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE UMUHANZIKAZI NICE USANASE YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV:

Ibijyanye no guhagarikwa ndibuka ko nagiye mu mutara ahari abavandimwe ba data nsangayo abakobwa bo murungano rwanjye nkora ikosa njyendeye mu kigare nambara Perique (Imisatsi ya Naturel ) noneho abo i Kigali bahana amakuru bigera muri Korali Ukuboko kw’iburyo kandi sinabihakanye nabasabye imbabazi barampagarika ,uko niko kuri ko kuva muri Korali ukuboko kw’iburyo .

Ati:"Narahagaritswe mva mu gihano ,bansubiza mu kindi nsaba imbabazi kandi n’abakristo ba ADEPR bambabarire ko nishe umuco w’itorero .

Iyi mpamvu uyu mukobwa atanga ayihuriraho na Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo kuko mu kiganiro aherutse kugirana na IYOBOKAMANA.COM ubwo twamubazaga ibijyanye n’impamvu uyu mukobwa atakiboneka muri Korali maze adusubizako bamuhagaritse azira kwica nkana umuco w’itorero rya ADEPR kuko yambaye ubugira kabiri imisatsi itemewe n’itorero .

Ati:"Bwa mbere twaramwihanangirije ndetse birarangira abisubiye turamuhagarika ariko nta kindi kibazo rwose abo bavuga iby’ubusambanyi ,kwitukuza n’ibindi barabeshya ntaho bihuriye n’ukuri ".

UMVA INDIRIMBO ARIHO YA NICE USANASE AHERUTSE GUSHYIRA HANZE:


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 19 February 2019 , saa 08:45'

    Icyo yanditse :

    akabazo kamatsiko mfite kwambara ipantaro nicyaha?

  • coco , 19 February 2019 , saa 09:11'

    Icyo yanditse :

    Salut ihanganire igicuku utegereze igitondo inkoko yabika itabika buzacya,ayo bakuvuga wicecekere ukorere Imana nabo abo bafatanya mu magambo bazabavuga ,iyo igitabo cyawe kirangiye abanyamagambo bafata icyundi na kazi gahoraho bafite mwi torero ;ntucike intege mukobwa mwiza ,Imana niguha umugabo abo basambanyi aribo ntibazongera kubivuga.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO