Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Niba ushaka kwizihiza Noheli yawe neza ntusibe iki gitaramo cya Ada Bisabo n’ikirangirire mu kuramya Papane Bulwane

Ubwanditsi , December 2018

Umuhanzi Papane Bulwane ukomeye mu muziki uhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo yasesekaye mu Mujyi wa Kigali ku wa 21 Ukuboza 2018, aho ategerejwe mu gitaramo yatumiwemo n’umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine [ABC].

Iki gitaramo cyiswe “Ahindura Amateka Live Concert” kizabera muri Serena Hotel ku wa 23 Ukuboza 2018 kuva saa Cyenda z’amanywa.

Papane yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yakirwa n’itsinda ry’abari gutegura igitaramo ategerejwemo. Ni ubwa mbere uyu mugabo akandagiye ku butaka bw’u Rwanda.

ABC usengera mu Itorero rya Zion Temple azanataramana n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Nshuti Bosco ukunzwe muri ADEPR na Gahongayire Aline bahembwe nk’abahanzi b’umwaka muri Groove Awards Rwanda 2018.

Azanifatanya n’amatsinda ya Asaph Music International, Asaph Music Rubavu na True Promises. Pasiteri Antoine Rutayisire ni we uzabwiriza ijambo ry’Imana.

ABC yabwiye itangazamakuru ko yatumiye Papane Bulwane kubera impano yo kuramya imurimo.

Yagize ati ‘‘Nahisemo kumutumira kuko ari umuririmbyi mwiza muri Afurika kandi hamwe n’Imana nizeye ko azahembura imitima y’Abanyarwanda.’’

Papane ugiye gutaramira Abanyarwanda abarizwa mu Itsinda rikomeye ryitwa Spirit of Praise rikomeye mu kuramya Imana muri uyu mwaka yahawe igihembo cya Premier Gospel Artist gitangwa na INGOMA (Independent National Gospel Music Award).

Uyu muhanzi w’imyaka 36 yamamaye mu ndirimbo ‘‘Halempotsa’’, ‘‘Ndohamba’’ na ‘‘Modimo’’ n’izindi.

Ada Bisabo wamutumiye mu Mujyi wa Kigali azwi mu ndirimbo nka ‘‘Nkwiye kujyayo’’, ‘‘Iby’Imana ikora’’, ‘‘Data arihagije’’, ‘‘Tuzafatanya n’ibizima’’ n’izindi.

Uyu muhanzikazi yakoranye album ya mbere na Korali Beersheba yitwa ‘‘Uwagushaka yagusanga he?’’, yanatunganyije imizingo ibiri irimo ‘‘Witinya’’ na ‘‘Data arihagije.’’

ABC yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 5 Nyakanga 1987. Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Icungamutungo yahawe na ULK.

Yatangiye kuririmba afite imyaka irindwi ari muri Korali y’Abana muri Kiliziya Gatolika. Umuziki awurimo nk’umuhanzi ku giti cye kuva mu 2009.

Kwinjira mu gitaramo “Ahindura Amateka Live Concert” ni 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro, 5000 Frw mu isanzwe na 2000Frw ku banyeshuri.


Umuhanzi Papane Bulwane yijeje Abanyarwanda igitaramo cyo guhembuka

Umunyafurika y’Epfo Papane Bulwane yageze i Kigali mu gitaramo yatumiwemo

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika yakiriwe n’itsinda riri gutegura igitaramo

Ada Bisabo Claudine azwi mu ndirimbo nka ‘‘Nkwiye kujyayo’’, ‘‘Iby’Imana ikora’’ n’izindi

Gahongayire Aline uheruka kwegukana igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda 2018

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya True Promises ryatumiwe mu gitaramo kibanziriza Noheli

Nshuti Bosco ukunzwe cyane mu ndirimbo ’Ibyo Ntunze’ na we yatumiwe mu gitaramo

Iki gitaramo kizinjiza Abanyarwanda mu kwizihiza Noheli


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO