Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ni kimwe mu byorezo biyobora ku iriba ry’irimbukiro, menya neza icyo Bibiliya ivuga ku Kwikunda


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 April 2018 saa 05:32'

Kwikunda ukumva ko ibyiza byose byakugirirwa kubw’inyungu zawe bwite utitaye ku bandi. Bibiliya iduhamagarira “ Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwireko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi” (Abafilipi 2:3-4).

Ni byiza kuvuga muri icyi cyandikwa uko Pawulo yagereranije kwikunda nk’ ’’ubwirasi’ “, bifatwa kandi nko kwihugiraho.

kwikunda byubakiye kukwitekerezaho ugamije gupyinagaza abandi. Akaba ari bimwe mu “Imirimo ya kamere” tugendeye ku Abagalati 5:20. Ibi bitera “imivurungano ndetse n’ibindi bibi” (Yakobo 3:16). Kwikunda byatumye abisilayeli bagerageresha Imana imitima yabo “Bayigerageresha gusaba ibyo kurya byo guhaza ukwifuza kwabo” (Zaburi 78:18).

kwikunda byatumye umusore w’umutunzi agendana agahinda kubwo guhara ubutunzi bwe ngo akurikire Yesu (Matayo 19:21-22). Kurarikira bituma utandukana n’inshuti (Imigani 18:1), bituma amasengesho adasubizwa (Yakobo 4:3), ni kimwe mu bigize ubwenge bw’Ab’isi (Yakobo 3:13-14).

Ikinyuranyo cyo “kwikunda” tugisanga mu Abafilipi 2: Kugira ubumwe na kristo, kugira urukundo n’ubugwaneza, byongeye “Musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima” (Abafilipi 2:2).

Guhashya icyaha cyo kwikunda bisaba guca bugufi. Guca bugufi byubaka ubucuti. Guca bugufi, bishimangira umubano dufitanye n’Imana. “Mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese wese kwizera” (Abaroma 12:3).

Gusenga no gukunda ibyanditswe byera ni ingenzi cyane. “Uhindurire umutima wanjye kubyo wahamije, Ariko si kundamu mbi” (Zaburi119:36). Urukundo rubabarira byose, harimo no kwihugiraho. Niba turi abanyakuri“Kubw’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we” (Abaroma 12:10), ntidukwiye kwihugiraho. Kugira inyifato nk’iya kristo bidusaba kugira urukundo n’ubugwaneza kubo duhuye nabo bose.

Undi muti wizewe wo guhashya ukwikunda ni ukumenya aho ubutunzi bwacu buri. Abakristo ubutunzi bwabo si ubwo muri iyi si “ubutunzi buri mu ijuru” (Matayo 6:19-21). Arabizi ko “Gutanga guhesha umugisha kurusha guhabwa” (Ibyakozwe n’intumwa 20:35), ndetse umuntu wese abeshweho n’ukuri ko “Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7).

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.