Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

New Melody igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Umwongereza David Warld n’abandi baramyi b’abanyempano

Ubwanditsi , 4 months ago

Itsinda rya New Melody rimaze kwamara cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubuhanga n’amavuta biba biherekeje imiririmbire yabo.Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bakomeye baririmba ku giti cyabo ndetse n’abaririmbi mu makorari yandi akomeye.

Ku nshuro ya kabiri iri tsinda ryateguye igitaramo gikomeye kizahuza abaramyi bakomeye mu Rwanda barimo Dominic ashimwe ,Prosper Nkomezi ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye ,Shekina Worship Team yo muri Restoration church Masoro ,ndetse n’umuramyi uzaturuka mu bwongereza witwa David Warld.

Ni igitaramo giteganijwe kubera kuri Kigali Conference Exhibition Village(Camp Kigali) guhera I Saa cyenda z’umugoroba.Kwinjira muri iki gitaramo biteganijwe ko ari Ubuntu nkuko amakuru aturuka mu buyobozi bwa New Melody abivuga gusa ngo hari impapuro z’ubutumire invitations z’umwihariko ku bantu bashaka gushyigikira iri tsinda mu buryo bwihariye ariko ngo buri muntu wese yemerewe kwinjira.


New Merody rimwe mu matsinda akunzwe na benshi ,iri mu myiteguro y’igitaramo bise Selah Concert

Neema Marie Jeanne uhagarariye iri tsinda yabwiye itangazamakuru ko bateguye iki gitaramo bagamije ivugabutumwa ndetse ko bafite intego iboneka mu Abafilipi 4:6-7
‘’ Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.

Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.’’

Igitaramo giheruka cyabereye muri Serena Hotel umwaka ushize tariki ya 30/07/2017 kikaba ari igitaramo cyanyuze imitima ya benshi .


Menya byinshi kuri iki gitaramo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO