Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Naho inzira wayibura Imana yayirema ariko icyo yagambiriye kigasohora-Bishop Harerimana Jean Bosco

Ubwanditsi , 3 months ago

Nkuko bisanzwe buri wa gatatu mw’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda kw’ishami ry’i Kigali i Nyamirambo buri wa gatatu birirwa mu giterane cy’amasengesho y’ibitangaza no kubohoka ,kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Mutarama 2019 muri aya masengesho Bishop Harerimana Jean Bosco yigishie abakristo ijambo ry’Imana rivugako nubwo inzira yabura Imana yayirema ariko icyo yagambiriye kigasohora.

Bishop Hareriamana Jean Bosco ugeze kuruhimbi kw’isaha ya saa kumi z’umugoroba atangiye avugako nta kintu gishobora kwitambika umugambi w"Imana kuko Imana iyo yumvishe gutaka k’umwana w’uwuntu usenga atakamba abona nta nzira ihari yo gutabarwamo Imana yo ihita ishyiraho uburyo n’inzira igomba kugutabaramo.

Yifashishije ijambo ry"Imana ryanditse mu gitabo cyo Kuva 34:5-12 ,Bishop yavuzeko hari igihe cyo kubayo hakaba hakabaho n’igihe cyo kuvayo ati:"Abisiraheri batakambiye Imana ngo ibakize uburetwa bwo kwa Farawo bo babona nta nzira ariko Imana ibahagurikiriza Moise kuko si abisiraheri baremye moise ahubwo n’Imana yamubaremeye ngo azababere inzira yo gutabarwa.

Uyu mukozi w"Imana yakomeje asobanura iri jambo avugako Moise akivuka satani yagerageje uburyo bwose ngo apfe bigera naho bamushyira murufunzo ariko kuberako niyo hataba hariho inzira yo gutabarwa k’umwana w’umuntu Imana iyirema niyo mpamvu yahagurikirije ubwo bwa Isiraheri Moise nk’umuntu wagombaga gusohoza umugambi w’Imana wo kuva muri Egiputa bajya muri kanani.



Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana ikoresha imirimo n’ibitangaza bikomeye akaba n’umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje bwira abakristo ko umuhanuzi Eliya yariwe n’inzara munsi y’igiti cy’umurotemu maze yareba hirya no hino akabura inzira yo gutabarwa maze Imana imuhagurikiriza ikiyoni aba aricyo kimugemurira inyama.

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje yigisha abakristo uburyo hari igihe imivumo ikurikirana umuntu ndetse ko abantu tuba dukwiriye gushima Imana ikuraho gukirikiranwa n’imivumo yo kubisekuru byacu nkuko ijambo ry’Imana mu ryanditse maganya ya yeremiya 5:37(Badata bakoze ibyaha kandi ntibakiriho natwe twikoreye ibicumuro byabo)

Ati kubw’iri jambo ry’Imana biragaragara ko benshi muritwe twaba turiho imivumo ikomoka ku miryango ariko iyo umuntu yisobanukiwe abasha kubikurwaho kuko nta muhanuzi wagukuraho imivumo ahubwo icyo umuhanuzi yakora n’ukukubwirako uriho imivumo ariko ntiyayikuraho kuko igikura umuvumo k’umuntu icyambere n’ukubanza kumenya inkomoko yawo nkuko Gideoni yamenyeko impamvu badatsinda intambara ari inkomoko y’ibigirwamana se yatambiye bayari maze asabwa kubisenya kugirango umuvumo wo gutsindwa urugamba umuveho .

Uyu mushumba yakomeje avugako Imana yo mw’ijuru igumanira abantu imbabazi ikageza kubuzukuruza babo b’ibihe ibigihumbi ari nayo mpamvu yirengagiza imivumo yose yagombaga kutwokama tuyikomoye mu bisekuruza byacu kandi ihora abana gukiranirwa kwa base kugeza kubuzukuruza no kubuvivi, ibi bishatse kuvugako igihe Imana imarana imbabazi kingana n’igihe imara iri guhora bityo rero wese aba akwiriye kwishakira Imana ku giti cye kugirango imugirire imbabazi mu kimbo cyo kumuhora gukiranirwa kw’ibisekuru bye .




Bishop Harerimana Jean Bosco ari gusobanurira abantu uburyo ntakitambika umugambi wayo ndetse n’uburyo imivumo yo mumiryango ishobora gukurikirana umuntu iyo adasenze Imana ayishimikiriye



Iki gitarane kitabirwa n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO