Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nacuruje urumogi, ndarunywa mba umusinzi ariko nza kubireka kuko byambuzaga kugera ku ntego nagiraga – Prophet Sultan

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, yavuze ubuzima bukomeye yanyuzemo burimo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, aza kubyigobotora kuko yabonaga bituma atagera ku ntego yari yarihaye.

Umuhanuzi Sultan Eric yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019, ubwo mu itorero abereye umushumba hari igiterane cy’urubyiruko cyiswe ‘Impact Ministry’ gifite intego yo kwereka urubyiruko imbaraga rwibitseho ariko abensi bakaba batazizi.

Prophet Sultan yabwiye imbaga y’urubyiruko ko kugira ngo umuntu atere imbere atangira kubihirimbanira akiri muto aho kwirirwa ateze amaboko.

Yahishuye ko yatangiye gushabika akiri muto, aho yagerageje imirimo itandukanye ko kudoda inkweto, kogosha, gucuruza ibisheke, amandazi n’ibindi kandi akabikora atari uko ababyeyi be badafite ubushobozi bwo kumutunga.

Ati “ Nabaye umukorodoniye, nacuruje ibisheke mba umwogoshi. Si uko twari tubayeho ubuzima bubi ahubwo ni uko numvaga nshaka kwifasha no kwigira nkiri muto.”

Prophet Sultan yasabye urubyiruko kureka kwifuza ubuzima bwo kubeshwaho n’undi muntu ati “Ntuzigere ushaka kubaho mu buzima ubeshejweho n’undi muntu. Ibyo babyita ububata!Kubera iki buri gihe ushaka kumva ko warya ibiryo bitavuye mu mvune zawe?”

Prophet Sultan yanenze abantu b’urubyiruko babona abantu bateye imbere bikabababaza kandi byagakwiye kubabera isomo ryo kuba nabo babyigiraho bagakora cyane nabo bakazamuka.

Ati “Buriya iterambere ry’abandi ni ryiza. Abantu bateye imbere bashyiriweho kugira ngo tubitegereze hanyuma tumenye aho kujya.Nubona abantu bateye imbere ntukajye ubabaraahubwo jya umenya ngo bashyiriweho kukubera icyitegererezo cy’aho umuntu ashobora kugera akanarenga.”

Yibukije imbaga y’urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo ko bagomba kumenya ko hari ububasha bubarimo bwo kurema mu gihe bakoresheje ubwenge bwabo neza.

Ati “Impamvu Imana yaturetse ngo tubeho mu buzima isa nk’aho idahari si uko itwanga, ahubwo ni uko ishaka ko tubyutsa imbaraga ziri muri twebwe zo kwirwanaho. Kuva uyu munsi mumenye ko hari ububasha buri muri mwebwe, muramutse mukoresheje ubwenge bwanyu neza.Umuntu afite ububasha bwo kwifasha Imana idahari.”

Prophet Sultan yagarutse ku buzima bugoye yanyuzemo mu busore bwe ari mu nzira zo gushaka ubuzima ariko aza kuzigobotora kuko yabonaga bidahura n’intego yari afite.

Ati “ Ndi umuntu watanga urugero rwiza kandi wakigisha ku nyigisho zo kugera ku iterambere kuko nanyuze ahantu henshi.Urugendo rw’ubuzima bwanjye ni rurerure. Naraye amajoromenshi kugira ngo ngere ku butunzi.”

Yakomeje agira ati “Nacuruje forode, nacuruje essence, nacuruje urumogi hano i Nyamirambo nza gusanga ntashoboye kwirukankana na polisi. Kuko ntari umukirisitu icyo gihe nagombaga kubikora.”

Yanakomoje ku bihe bibi yigeze kunyuramo akiri mu myaka y’urubyiruko aza kubyigobotora, kugeza ubu bamwe mu nshuti ze babigumyemo barangiritse bikomeye.

Ati “Urubyiruko mugomba kwirinda ibiyobyabwenge. Inshuti zanjye zo mu buto nyinshi zarapfuye. Njya nkunda kubareba benshi ubuzima bwabo bwarangiritse. Imana ihabwe icyubahiro ko nashoboye kureka ibiyobyabwenge nkiri mutoya. Nanyweye urumogi ariko ndwikuraho kubera ko nabonaga ruri kumbuza intego nagiraga nkiri muto.”

Iki giterane cy’urubyiruko cyiswe ‘Impact Ministry’ cyatumiwemo abantu batandukanye barimo umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] uri mu batanze ibiganiro bikangura urubyiruko kwitinyuka no kumenya imbaraga zibarimo bakoresha bakora ibibateza imbere.

Prophet Sultan avuga ibyo ibyo kujya mu biyobyabwenge n’ubusinzi yabijyanwemo n’inshuti ze z’urubyiruko zamugiriye inama mbi. Yasabye urubyiruko kwigira ababagira inama mbi abasaba gukoresha igihe cyabo neza.

Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi. Abashyitsi bahanurirwaga batanze 20 000 Frw; abasangwa bagacibwa 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha byashize, iby’ubu n’iby’ahazaza.

Prophet Sultan yavuze uburyo yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge n’inzoga ariko akaza kubyigobotora

Cyari igiterane cyabereyemo n’ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko kwisobanukirwa

Cyabayemo kuramya Imana kuzuye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO