Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mwarimu Mukeshimana Edith (Mama Queen) yimikiwe kuba Rev.Pasiteri yatura amagambo akomeye kw’itorero rya ADEPR yahozemo-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 October 2018 saa 04:09'

Madame Mwarimu Mukeshimana Edith uzwi kw’izina rya Mama Queen yimikiwe kuba umushumba(Rev.Pasiteri ) mw’itorero rya Naioth Church, asabwa n’abamwimitse ko kugira ngo azashobore izi nshingano aruko yakomeza kurushaho guca bugufi yemera kuba umugaragu w’abo ashinzwe kuyobora ndetse nawe ashima bikomeye itorero rya ADEPR afata nk’umubyeyi.

Rev.Pasiteri umwe n’abadiyakoni 10 nibo bimitswe basengerwa kumugaragaro mw’itorero rya Naioth Church barahirira kurushaho kubungabunga umukumbi w’Imana.

Uyu muhango wabaye ejo kuwa gatandatu taliki ya 13 Ukwakira 2018 kuva kw’isaha ya saa yine kugera saa munani z’amanywa(10h00-14h00) ,ubera mu karere ka Nyarygenge mu murenge wa Nyamirambo ahakorera iri torero rya Naioth Church Mama Queen abereye umushumba ,aha hari hateraniye imbaga y’abakristo ,abakozi b’Imana batandukanye ,abahanzi ,abakinnyi ba Cinema nyarwanda n’abandi benshi batandukanye .


Madame Mama Quuen yimikiwe kuba Rev.Pasiteri imbere y’Imbaga y’abakristo n’abayobozi b’amadini n’amatorero

Mama Queen wimitswe mu buryo butamenyerewe mu matorero atari ADEPR kuko ntiyasutsweho amavuta ,ntiyanahawe inkoni kuko yayisimbuje ko bamuha Bibiriya yavuzeko bitari ngombwa ko bamusukaho amavuta kuko ayo afite y’umuhamagaro w’Imana aramuhagije ndetse ko n’inkoni nk’ikimenyetso cy’ubushumba bw’itorero byose yabihawe n’Imana ubwo yamubwiraga ko imuhamagariye gushumba umukumbi wayo bityo ngo kuriwe icyari gikenewe ari ukumusengera kumugaragaro .

Rev.Pastor Mukeshimana Edith (Mama Queen) yarahiriye imbeere y’imbaga y’abakrisitu ayoboye ko azubahiriza inshingano yahawe neza. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yavuze ko kwitwa Rev.Pasiteri atari ikintu cyoroshye ko ndetse umuntu wese ufite izo nshingano agomba kugerageza kwitwararika muri byose akanaharanira kwagura ubwami bw’Imana.

Ati:”Nahoze muri ADEPR nyoboye icyumba cya Segeem numva mpakunze cyane kandi mbanye neza n’abaho ariko nza guhamagarirwa kujya gushumba izindi ntama ,mu by’ukuri nubwo nagiye ADEPR nayivuyemo ariko yo ntiyamvuyemo niyo mpamvu mubona imikorere yanjye yaba imyambarire ,kutadefiriza imisatsi byose ngifite umuco w’iri torero nshima cyane ko bambereye ababyeyi beza bakamfasha kurera umuhamagaro wanjye kandi mboneyeho n’umwanya wo gushimira abakristo benshi n’abakozi b’Imana b’itorero rya ADEPR baje kunshyigikira muri ibi biroli ,Imana ibahe umugisha.

Uyu muhango wakozwe na Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amadini n’amatorero mu mujyi wa Kigali aho yabwiye abimitswe bose ko bagomba guharanira kuzuza inshingano zabo kandi bakabikora mu gukiranuka no kwemera kuba abagaragu babo bashinzwe kuyobora.

Yagize ati “Uyu mwanya mubonye ni uwo kwicisha bugufi mukamenya kuba abagaragu b’abo mushinzwe kandi mugafatanya n’abo musanze mu buyobozi bw’andi madini n’amatorero gushyira mu bikorwa gahunda z’Iterambere ry’Itorero na gahunda za Leta ndetse mu gahangana no guca inyigisho z’ibinyoma n’ubuhanuzi bw’ubutumubano byadutse muri iyi minsi kandi Bibiliya nimuyikoresha neza izabafasha kugeza umukumbi w’Imana mu bwami bwayo naho nimuyikoresha nabi izaboreka namwe mworeke imbaga”.

Nyuma y’uyu muhango wo gusengerwa ,ibi biroli byakomereje mu busitani bwa Hotel Heartland aho abatumirwa basangiye ibyo kunywa n’ibyo kurya ndetse hanatangirwa impano zitandukanye ku bimitswe ,hanakorerwa igitaramo cyo gushima Imana cyaririmbyemo abahanzi nka Thacien Titus,Mama Zoulu ,Uzayisenga Isaie ,Korali Gahogo ya ADEPR Gitarama ,Mwene Dawidi n’abandi benshi.

Inkuru ya Joel Sengurebe
Tel :0783103298

REBA AMWE MU MAFOTO ABEREYE IJISHO YARANZE IBI BIROLI BYO KWIMIKWA KWA REV.PASTOR MAMA QUEEN:


Uyu mukozi w’Imana niwe wayoboye neza cyane imihango y’ibiroli byo kwimika Mama Queen












Abakristo ,abakozi b’Imana bavuye mu madini n’amatorero atandukanye bitabiriye uyu muhango ku bwinshi






Abakinnyi batandukanye ba Sinema nyarwanda bitabiriye ibi biroli bya Rev.Pastor Mama Queen banamuha impano



Rev.Mama Queen n’umutware we n’abana babo bari baberewe cyane




Rev.Mama Queen ntiyasengewe wenyine kuko yasengeye n’abadiyakoni 10 bagiye kujya bamufasha umurimo w’Imana



Madame Mama Queen mbere yo gusengerwa babanje kubaza umutware we niba abyemera ,nawe ati :"Ndabyemeye cyane "

















Rev.Mama Queen yarimitswe arambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana ,yambikwa ikanzu ya gishumba ,ahabwa Bibibiliya izamufasha mw’ivugabutumwa afatwa n’amarangamutima ararira


Bishop Jeanne Kabega umuyobozi w’itorero rya Shekinah Revival Church yari agaragiye Rev.Pastor Mama Queen

Korali yo muri Naioth iri torero Mama Queen ayoboye yanyuze bikomeye abitabiriye ibi biroli mu ndirimbo baririmbye




Abahanzi nka Mama Zoulu ,Thacien Titus ,Uzayisenga Isaie,Amos Mwene Dawidi bose bisusurukije bikomeye abitabiriye ibi biroli



Bakase umutsima banasangira ibyo kunywa n’ibyo kurya kubantu bose bitabiriye ibi biroli


Itsinda ryari rihagarariye korali Gahogo ya ADEPR Gitarama ryataramiye abitabiriye ibi biroli banaha impano Mwarimu Mama Queen







Mama Queen yeretswe urukundo n’abantu b’ingeri zitandukanye bamuha impano nk’ikimenyetso cyuko bamushyigikiye

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.