Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mwarimu Mama Queen nyuma yo gusohoka muri ADEPR agiye kwimikirwa kuba Pasiteri ariko amabwiriza agenga abazamwimika arakomeye

Ubwanditsi , October 2018

Mukeshimana Edith uzwi ku izina rya Maman Queen wari umwarimu mu Itorero rya ADEPR Segeem,amaze igihe kingana n’amezi 10 asezeye mw’itorero rya ADPR ajya gutangiza rye, ubu akaba ari kwitegura gusengerwa agahabwa inshingano y’ubupasiteri kumugaragaro.

Uyu muhango wo kwimika mwarimu Mama Queen kuba Pasiteri uzaba kuwagatandatu w’iki cyumweru taliki 13 Ukwakira 2018 ukazabera Inyamirambo inyuma ya Station Merez iruhande rwa Hearttland aho iri itorero rya Naioth Church ashumbye riherereye ,ukaba uzagaragaramo abahanzi batandukanye barimo nka Giramahoro Claudine ,Thacien Titus hamwe na Tuyishime Ntabwoba hamwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana(Worship Team) muri uru rusengero rwa Naioth Church Mama Quuen abereye umushumba hamwe n’abandi bakozi b’Imana baturitse mu madini n’amatorero atandukanye.

Uyu muhango uzaba kuva kw’isaha ya saa tatu kugera saa saba (9h00-13h00) aho Mama Queen avugako abazamwimika atazemera ko bamusukaho amavuta kuko ayifitiye ,nta nkoni n’ingofero azahabwa nkuko bisanzwe bigenda mu mihango myinshi yo kwimika abakozi b’Imana .


Mwarimu Mama Queen nyuma y’amezi 10 asohotse muri ADEPR agatangiza itorero rye agiye kwimikirwa kuba Pasiteri

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM, Mukeshimana Edith yavuze ko ashima Imana cyane ko mu gihe amaze atangiye itorero rye yagiye ibana nawe ikagura umukumbi wayo kandi ikabungabunga itorero ryayo .

Ati :"Ubu ndi kwitegura gusengerwa nkaba umushumba (Pasiteri ) ariko nifuzako abakozi b’Imana bazansengera batazansukaho amavuta kuko nayasutsweho n’Imana ubwo yampamagaraga ndetse nta nkoni nzahabwa kuko inkoni nkoresha mu kuyobora umukumbi w’Imana ni Bibiliya ndetse ntaningofero bazanyambika kuko nambaye agakiza k’Imana kandi ibi birampagije kuko nshaka kuzaguma uko nahamagawe .


Mwarimu Mama Queen ugiye kwimikirwa kuba Pasiteri aracyarangwa n’umwimerere wa ADEPR

Mwarimu Mama Queen ugiye kwimikirwa kuba Pasiteri iyo umurebye ubona yaranambye cyane k’umuco w’itorero rya ADEPR yaba mu myambarire ndetse no kutaderiza n’ibindi bituma IYOBOKAMANA.COM tumubaza impamvu yanambye kuri uyu muco adusubiza agira ati:" Njyewe ntabwo nata umuhamagaro wanjye numva kuguma uko nahamagawe aribyo binyuze kandi ADEPR nahozemo ntabwo nyanga kuko niho nakiririye uyu muhamagaro wo gukorera Imana bityo niyo mpamvu nubu mbasura yaba mu masengesho ndetse ukaba unambona gutya meze kandi ndabishimira Imana .


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Marthe , 10 October 2018 , saa 02:02'

    Icyo yanditse :

    umva inkuru nziza ! maman Queen rwose ahagaze neza niba ari uko ! ntazabura izindi ntama zisohoka muri ADEPR !

  • Ir BITWAYIKI Emmanuel , 10 October 2018 , saa 06:58'

    Icyo yanditse :

    Dusome Ijambo ry’Imana

    *1Abakorento 14:33-34* _

    33kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro.Nk’uko bimeze bicyo mu materaniro yose y’abera,34 abagore nibaceceke, kuko batemererwa kuvuga,ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga_ ._

    Iri Jambo ribafashe cyane gusobanukirwa igisa n’ubuyobe aho navugako abagore babwiriza ari abatekamutwe kandi ko bitemewe kandi sibyo ugendeye no ku mahame ya Bibiliya abagore bemerewe kugabura iby’Imana. Naho abateka mutwe bariho yaba abagabo cyangwa abagore ndetse benshi bifashisha ijambo abandi ni ubujiji *Reba 2Petero 15-16* Hanyuma witonze reba ibisobanuro by’Ijambo twasomye ,nibyo bikurikiyeho

    Intag 3:16 ,1Pet3:6,1Kor 14:34 # Abagore ntabwo bakoraga imirimo w’ubuseseridoti, umwanya wo kwigisha wari uhariwe abagabo. Muri Bibiliya y’ikigiriki ijambo ryakoreshejwe ni Lalewo risobanura gusakuza. Ntabwo Pawulo yababujiye kuvuga ahubwo yababujije *gusakuza* Abagore bakwirije kuvuga iyo bahawe umwanya cyangwa babonye ubutumwa buva ku Mana reba :Yoweli 2:27-3:1-2 ,Ibyah 21:7-9. Uretse n’izo mpano 9 zivugwa muri 1Kor 12:8- pawulo yongeye kuvuga izindi reba Rom 12:6-8 Kandi Imana yazihereye abizera kugirango bafashe gukomera itorero. *1Kor 14:32*Imyuka y abahanuzi igengwa nabo Umwuka Wera ntatwaza igitugu ahubwo Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’Umwuka w’umunyempano ko hari akavuyo cyangwa ko hari gahunda. # Dore uko mission iteye soma 2Kor 4:1-6

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO