Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Musenyeri Mbanda yavuze byinshi bikomeye ku butinganyi muri Angilikani


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 September 2018 saa 04:37'

Angilikani ni rimwe mu matorero make amaze igihe kinini ashinzwe mu Rwanda kuko imaze imyaka isaga 90, ikagira abayoboke barenga miliyoni.

Ibibazo byaryo ntibitandukanye cyane n’iby’andi madini ari mu Rwanda kuko akenshi bishingiye ku mikoro make.

Musenyeri Laurent Mbanda amaze amezi make atorewe kuyobora iryo torero aho yasimbuye Onesphore Rwaje wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ubwo yimikwaga, Mbanda w’imyaka 64 yasezeranyije Abangilikani byinshi birimo kuvana urubyiruko mu bukene, kubaka Kaminuza no gusiga iryo torero ritagitega amaboko.

Ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda,Mbanda yagize byinshi asobanura ndetse anavuga uko Angilikani yacitsemo ibice kubera ubutinganyi

Mu magambo ye asubiza niba abemera ubutinganyi bakomeza bakaba muri Angilikani yagize ati:”Biterwa n’uko ushaka kubivuga kuko mu bangilikani harimo abemera ubutinganyi ariko abenshi ntibabwemera.

Nko mu Itorero rya Angilikani muri Amerika abatemera ubutinganyi bavuyemo bashyiraho icyo bise Anglican Church in North America. Iyo rero itemera ubutinganyi niyo ifatanyije natwe kuko ntitubwemera.Abangilikani b’ukuri ni abahagaze ku ijambo ry’Imana kandi bemera ko Kristo ari umwana w’Imana”.

Ubutinganyi ni kimwe butintu bimaze gufata intera ikomeye ku isi aho usanga bimaze no kugera mu matorero ndetse n’abakiristu cyane ko usanga hari ibihugu bimwe na bimwe byemera uwo muco w’ubutinganyi

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.