Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Musenyeri Dr Laurent Mbanda yashyize ibuye ry’ifatizo ku nyubako y’ubucuruzi "Anglican Union Plazza" -Amafoto

Ubwanditsi , March 2019

Musenyeri Dr Laurent Mbanda ,umushumba mukuru w’itorero Anglikani mu Rwanda akomeje kwesa imihigo kubikorwa yemereye imbere ya Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente ubwo yimikwaga taliki ya 10 Kamena 2018 .

Musenyeri Dr Laurent Mbanda icyo gihe yasezeranije Leta n’abakristo ko mu byo agiye kwitaho muri Mandat ye harimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ateza imbere uburezi harimo kubaka Kaminuza y’icyitegererezo yitwa "East African Christian University" ubu ikaba igeze kuri 90% ngo yuzure.

Nyuma y’uyu mushinga wo kubaka Kaminuza y’ikitegererezo Musenyeri Dr Laurent Mbanda ubu yanamaze gushyira ibuye ry’ifatizo ku uwundi mushinga wo kubaka inzu ikomeye y’ubucuruzi izaba yitwa"Anglican Union Plazza " ikaba igiye kubakwa i Remera mu Giporoso by’umwihariko ngo ikazaba yuzuye mu gihe kitarenze amezi 7 ikazuzura itwaye akayabo ka Miliyoni 450 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda yavuze ko muri Mandat ye azagendera kw’ihame ryuko "iterambere ry’itorero rigomba kujyana n’iry’umukirisitu wo hasi kuko ariwe buzima bw’iryo torero".

Ibijyanye no kwesa imihigo, Musenyeri Dr Laurent Mbanda,yabigarutseho kuri iki Cyumweru imbere y’imbaga y’abakristo ba Dioseze ya Gasabo ahari hanateraniye Abepisikopi bose bayoboye za Dioseze 11 z’iri torero bari bamaze iminsi mu mwihererero w’iminsi 3 biga ku cyerekezo gishya k’iri torero mu myaka 5 banareba ibimaze kugerwaho mu mezi 8 ya mbere Musenyeri Dr Laurent Mbanda atorewe kuyobora Abanglikani.

Mu bikorwa iri torero riteganya gukora muri iyi myaka 5 harimo inyubako y’ubucuruzi yitwa"Anglican Union Plazza "igomba kuzura mu mezi arindwi ikaba yarasizweho ibuye ry’ifatizo kuwa gatandatu taliki ya 02 Werurwe 2019 i Remera mu Giporoso aho iyi nyubako igiye kubakwa.

Mu bindi harimo kandi Kaminuza y’icyitegererezo iri kubakwa I Kabuga,iyi ikaba inyubako zayo zikaba zaramaze kurangira harimo kubaka ibyumba by’amashuri no gusana ibyangiritse hirya no hino mu gihugu, kubaka ibigo mbonezamikurire y’abana bato, ECDs, hari ukuvugurura no gushyiraho ikigega cyahariwe gutera inkunga abayobozi bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Mbanda avuga ko ibi bikorwa byose bigomba kujyana n’iterambere ry’umukirisitu wo hasi kuko ari nawe buzima bw’itorero.


Musenyeri Dr Laurent Mbanda ,umushumba mukuru w’itorero Anglikani mu Rwanda akomeje kwesa imihigo

Yagize ati “Wa mukirisitu wo hasi, ibi bikorwa by’iterambere hari akamaro bimugirira.Icya mbere bidufasha mu ivugabutumwa, kwigisha no gukomeza abakirisitu, ikindi bidufasha kubaka izo nsengero.”

“Ariko si ibyo gusa turimo kwita ku muntu wese kubw’ibyo nujya hariya hejuru urasanga turimo kwigisha abaturage guhinga no kwivana mu bukene. Kuko twizera ko niba bazamutse ubuzima bwabo bukazamuka n’imibereho yabo ikazamuka, nibwo buzima bw’itorero.”

Musenyeri Dr Laurent Mbanda yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa Anglican Union Plazza ,inzu y'ubucuruzi izatwara Miliyoni 450

Musenyeri Dr Mbanda akomeza avuga ko bifuza kugendera ku muvuduko w’iterambere igihugu kiriho ariko nanone ngo Itorero ry’Abangilikani rifite umwihariko w’ibyo biyemeje kugeraho muri iyi myaka itanu iri imbere.

Ubuyobozi bw’Iri torero butangaza ko kugeza ubu hamaze kubakwa amashuri 40 y’abana b’incuke muri Diyosezi zose mu gihe intego bihaye mu myaka itanu ari ukubaka amashuri 500.

Muri Mutarama 2018 nibwo Musenyeri Dr Laurent Mbanda yatorewe n’inama y’Abepisikopi ko ariwe ugomba kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda asimbuye Musenyeri Onesphore Rwaje maze ashyikirizwa inkoni y’ububasha mu biroli bikomeye byabaye kuwa 10 Kamena 2018.

UMVA MUSENYERI DR LAURENT MBANDA AVUGA UBURYO IYI NYUBAKO IZABA YUZUYE MU MEZI ARINDWI :










Kurusengero rw’Abanglikani muri Dioseze ya Gasabo habaye amateraniro yarimo abamusenyeri bayoboye amadioseze zose hamwe n’abakristo b’iyi Paruwasi ya Kibagabaga

Amafoto:Mutuzo Innocent /IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO