Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Musanze :Korali Shalom y’i Nyarugenge yahuje imbaraga na Rabagirana y’i Nyarubande bahatambuka gitwari-Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 February 2019 saa 10:26'

Mu karere ka Musanze mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarybande hatangijwe igiterane cy’ivugabutumwa rikomeye aho Korali Rabagirana na ADEPR Nyarubande yahuje imbaraga na Koralli Shalom y’i Nyarugenge umutumirwa muri iki giterane bagobotora benshi mu ngoyi z’umwanzi .

Iki giterane gikomeye kiri kuba ku munsi wacyo wa mbere kuko kizamara iminsi ibiri .Mu mbaraga zikomeye n’umunezerero mwiinshi iki giterane cyatangijwe abaturiye aka gace ka Nyarubande bashima Imana yo yabahuje n’abanya Kigali.

Muri aya magambo umuyobozi wa gahunda yagize ati:"Kuba tugenderewe na Korali yo mumujyi wa Kigali by’umwihariko kuri ADEPR Inyarugenge dufata nk ku kicaro gikuru cy’itorero ryacu rya ADEPR ,rwose Imana iduteye iteka murambure amaboko tuyishime kandi tuyisabe ize ibane natwe izatwiyereka muri iyi minsi ibiri y’iki giterane.

Nyuma yo kwakira abashyitsi hakurikiyeho indirimbo z’amakorali maze iyitwa Dukumbiye ijuru yo kuri uyu mudugudu ibimburira izindi mu ndirimbo yabo nziza ishimangira uburyo umuntu aba akwiriye kwihanganira isezerano ry’Imana akarindira kugeza risohoye.


Korali Rabagirana ya ADEPR Nyarubande yanyuze imitima y’abari kwitabira iki giterane

Nyuma y’iyi Korali hakurikiyeho indirimbo ebyiri za Korali Rabagirana nyiri gutegura igiterane iririmba indirimbo ya mbere irimo bise ngo"Gorigota irimo amagambo yo gukundisha abantu umusaraba wa Yesu barangije bakurikizaho indirimbo ya kabiri bise ngo "Nimuze mbagire inama ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ibyiza by’Imana nokubasobanuriraububi w’umwanzi satani ko batamugenzuye yabahemukira akabuza ijuru.

Nyuma ya Korali Rabagirana korali Shalom yahawe indirimbo 4 maze iserukana zimwe mu ndirimbo zayo zakanyujijeho nk’iyo bise "Abami n’abategetsi",Wario Mwoyo safi,Uri Imana itandukanye n’abantu mu mivugire no mu mikorere,Uwiteka yamapaye amahoro yo mu mutima n’izindi nshyanshya zitandukanye zose zakoze ivugabutumwa rikomeye mu mitima y’Abari kwitabira iki giterane ku munsi wacyo wa mbere .


Mwarimu Nzaramba Jean Paul niwe waherekeje korali Shalom

Nyuma y’indirimbo zaKorali Shalom ,Mwarimu Nzaramba Jean Paul waherekeje Korali Shalom muri aka karere ka Musanze yahawe umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana yigisha ijambo rifite intego igira iti:"Gukiranukira Imana niko kuyikorera gukwiriye".

Mwarimu Nzaramba Jean Paul yasobanuriye imbaga y’abitabiriye iki giterane uburyo gukiranuka ariko gukorera Imana gushyitse kuko ibyo wakora byose utabikoreye mu gukiranuka ntacyo byaba bimaze

Ati:"Umukiranutsi wera imbuto nziza aruta cyane umuntu ugaragara mu bikorwa yita ibyo gukorera Imana atayubaha kuko niyo waba uri umushumba ,umuririmbyi n’ibindi ariko utubaha Imana ubumeze nk’ikibindi kirangira .

Nyuma y’ijambo ry’Imana habaye umwanya wo gusengera abihana ,ibyifuzo ndetse n’abarwayi.

Amakorali yongeye ahabwa umwanya wo gutaramira imbaga y’abitabiriye iki giterane kuko uko amasaha arimo agenda akura niko abantu bakomeje kugenda biyongera bavuye imihanda yose y’umujyi wa Musanze .

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’AYA MAKORALI UMENYE N’UBURYO ZIRI KURIRIMBA MURI IKI GITERANE:




Korali Rabagirana ya ADEPR Nyarubandeyashimangiye ubuhanga ifite abanya Kigali bayikurira ingofero







Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yagaragaje amavuta menshi mu miririmbire ifite muri iki giterane abantu bari gufashwa kurwego rwo hejuru


Mwarimu Jean Paul Nzaramba kuva i Nyarugenge niwe wabwirije ijambo ry’Imana







Iki giterane kiri kwitabirwa n’abantu bingeri zitandukanye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.