Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Musanze :Igitabo cy’amasezerano cyabumbuwe hagati ya Korali shalom na Rabagirana kubwo kugabirana -Amafoto

Ubwanditsi , 2 months ago

Amakorali abiri yo mw’itorero rya ADEPR, imwe yo mu mujyi wa Kigali nindi y’i Musanze zakoze ibikorwa bikomeye byo guhana ubucuti ,kugabirana inka no kugabirana indirimbo ,ibi bituma zisubira mu bitabo by’amasezerano nkuko bavuze ko ibyabaye bari babifite mu masezerano y’Imana.

Ibi byabereye mu giterane cy’ivugabutumwa rikomeye ryabaye kuva kuwa gatandatu taliki ya 09 kugeza ku cyumweru Taliki ya 10 Gashyantare 2019 aho Korali Rabagirana ya ADEPR Nyarubande mu mujyi wa Musanze yari yatumiye Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge.



Korali Shalom yaremeye iheka umwana kugirango ubutumwa itanga bukunde bwumvikane

Imigendekere myiza y’iki giterane n’udushya twabereyemo bikaba byaratangaje buri korali muri izi ebyiri hamwe n’abantu uruvunganzoka bitabiriye iki giterane.

Ni igiterane cyatangiye kuwa gatandatu kw’isaha ya saa munani z’umugoroba aho aya makorali yombi yari yambariye gukora ivugabutumwa rigamije kwigarurira abanyabyaha bo muri aka gace k’i Nyarubande maze baza no kubigeraho kuko bafatikanije n’abigisha b’ijambo ry’Imana, igiterane cyarangiye iminsi yombi habonetse abasaga 100 bakiriye agakiza.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu ubwo igiterane cyasozwaga,Korali Rabagirana yihereranye na Korali Shalom maze bagirana ikiganiro nuko Rabagirana ibwira Shalom ko icyatumye bayitumira bari bafite intego yo kubasaba ko bababera inshuti z’umwihariko kuko bashaka ko muri buri ntara bazaba bafitemo Korali bafitanye imikoranire ya hafi .


Umuyobozi wa Korali Rabagirana hamwe na mugenzi we uyobora korali Shalom

Muri aya magambo Perezida wa korali Rabagirana yagize ati:"Mu by’ukuri twabatumiye mu ntego yo kunguka inshuti rwose Shalom turabasabye ngo niba ntacyo bibatwaye muduhe ubucuti bw’umwihariko".

Bwana Rukundo Jean Luck Umuyobozi wa Korali Shalom mw’ijambo yavuze yagize ati:"Rwose mudukoreye Surprise kuko dutunguwe no kumva mudusaba ubucuti bw’umwihariko,turabubahaye rwose kandi bukomere busigasirwe ku mpande zombi ".

Korali Shalom imaze kwemerera Rabagirana ubucuti bagize bati:"Ibi byo kwemera ubucuti ntabwo arimwe mu byikoresheje kuko twari tubifite mu masezerano ko imana izaduha Korali y’incuti mu mujyi wa Kigali bityo ubu dusubiye mu gitabo cy’amasezerano kuvivura ko iki gisubijwe.

Si uguhana ubucuti gusa kuko ubwo iki giterane cyaganaga ku musozo,Korali Rabagirana yagabiye Korali Shalom kumugaragaro inka y’inzungu maze Shalom nayo ivugako nyuma yuko basabwe n’iyi Korali indirimbo yitwa "Imbere ni heza " ko bayibahaye ku mugaragaro ikaba ibaye iyabo.

samuel Mushimiyimana umutoza wa Korali Shalom yagize ati:"Rabagirana twagiranye igihango gikomeye niyo mpamvu indirimbo yacu badusabye tuyibahaye ku mugaragaro bivuze ko bemerewe kuyikora muri Studio no kuyikoresha icyo bashaka cyose kuko guhera ubu indirimbo "Imbere ni heza" yari isanzwe ari iya Korali Shalom ubu ni iya Korali Rabagirana ya ADEPR Nyarubande".


Rev.Ruzibiza Viateur hamwe na Rev. Ndimubayo Charles umushumba w’ururembo rw’amajyarugugu n’umufasha we hamwe n’umushumba w’itorero ry’akarere ka Gakenke

Iki giterane kitabiriwe n’abayobozi ku nzego zose mw’itorero rya ADEPR mu ntara y’amajyaruguru kuko hari Rev.Charles Ndimubayo umushumba wa ADEPR mu ntara y’amajyaruguru hamwe na Rev.Ruzibiza Viateur umushumba w’ururembo wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero hamwe n’abashumba b’amatorero y’uturere nka Rev.Aron Macyamura umushumba wa ADEPR mu karere ka Nyabihu,Rev.Kamugisha Nassene umushumba wa ADEPR mu karere ka Musanze hamwe na Rev.Charles umushumba wa ADEPR mu karere ka Gakenke hamwe n’abandi bashumba b’ama Paruwasi atandukanye n’abakuru b’itorero bavuye imihanda yose.

Rev. Ndimubayo Charles umushumba wa ADEPR mu ntara y’amajyarugugu yashimye cyane Korali Rabagirana yateguye igiterane cy’ivugabutumwa rikomeye anashima by’umwihariko Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge


Rev. Ndimubayo Charles umushumba w’ururembo rw’amajyarugugu

Ati:"Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo y’abera ihe umugisha umuntu wese wagize uruhare mw’itunganywa ry’iki giterane kandi by’umwihariko dushimiye Korali Shalom yaduteye iteka ikadusura ikaba isize idususurukije rwose umurimo uhambaye bakoze muri iyi ntara Imana izabibahembere kandi ntitwibagiwe gushima ubuyobozi bw’ururembo rw’umujyi wa Kigali,ubuyobozi bwa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge babatwoherereje".

Iki giterane cyasojwe kw’isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice ku munsi w’ejo ku cyumweru gisozwa Korali Rabagirana nyuma y’ibyiza byinshi byabereye mu giterane abakristo n’abaterankunga hamwe n’ubuyobozi bw’itorero bayikusanirije inkunga ya miliyoni 3 n’ibihumbi magana abiri na makumyabiri na bitandatu(3.226.000Frws) yo kugura ibyuma by’umuziki.


REBA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’AYA MAKORALI UMENYE N’UBURYO ZIRI KURIRIMBA MURI IKI GITERANE:













Korali Rabagirana ya ADEPR Nyarubande mu minsi yombi yashimangiye ubuhanga ifite, abanya Kigali bayikurira ingofero


































Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge mu minsi yombi yagaragaje amavuta menshi mu miririmbire n’imicurangire bihambaye abantu barafashwa ku kurwego rwo hejuru


Mwarimu Jean Paul Nzaramba kuva i Nyarugenge niwe wabwirije ijambo ry’Imana ku mugoroba wo kuwa gatandatu

















Iki giterane kitabiriwe n’abantu bingeri zitandukanye kandi benshi cyane

Uyu we yagiraga ati:"Shalom iririmba neza gutya sinabura gusigarana utu video tw’indirimbo zayo

Umushumba wa ADEPR mu karere ka Gakenke niwe wabwirije ijambo ry’Imana mua materaniro yo ku cyumweru mu gitondo

Uyu mushumba niwe wabwirije ijambo ry’Imana mu gitaramo cyo kucyumweru nyuma ya saa sita


Bwana Rev.Kamugisha Nassene umushumba w’itorero ry’akarere ka Musanze yakira abashyitsi



Rev.Ruzibiza Viateur hamwe na Rev. Ndimubayo Charles umushumba w’ururembo rw’amajyarugugu n’umufasha we hamwe n’umushumba w’itorero ry’akarere ka Gakenke

Amafoto:Stonny Pictures


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Birakwiriye , 12 February 2019 , saa 05:44'

    Icyo yanditse :

    Shalom Imana ibahe umugisha kd bakomereze aho rwose bakore kd neza birinda ibyaha, basenga cyane maze Imana nayo izabashyigikira kd iza nabagorerorera, Chorale Rabagirano nayo nabo bafatanyije bose mu gutegura kiriya giterane bahabwe umugisha ni Imana kuko biravuna ndabizi.
    Shalom choir ndabunda, composition zanyu zirimo ubutumwa, Music ya nyu ni Sawa ibisgaye mukorere ijuru nkabaritaha mube mu Isi nk’Abashyitsi

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO