Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Munongo Stephano umuvugabutumwa mpuzamahanga yijujutiwe bikomeye,asiga umugani mu giterane yitabiriye i Kigali

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Munongo Stephano umuvugabutumwa mpuzamahanga w’umukongomani yasize inkuru itazibagirana kuri ADEPR Gatenga nyuma yuko yabatorotse akajya kubwiriza ahandi bakamubura maze aho agarukiye agaragaza uburakari imbere y’abakristo anategeka umushumba kwambura inkweto imbere y’iteraniro ndetse asoje igiterane agenda shishi itabona, agaragaza uburakari bwabonywe na benshi.

Udushya uyu muvugabutumwa yakoze harimo ko ku munsi wa nyuma w’igiterane Ev.Munongo Stephano yari yatumiwemo na ADEPR Gatenga yababatorotse ajya kubwiriza muri Zion Temple mu Gatenga,yategetse umushumba wa ADEPR Gatenga kwamburira inkweto imbere y’abakristo abitewe n’uburakari yatewe n’amabahasha yahaye abakristo ngo bashyiremo amafaranga yo kugirango azasengere abana babo abashinganishe maze ntiyishimira uko igikorwa cyagenze.


Evangeliste Munongo Stephano asize umugani i Kigali

Ev.Munongo Stephano mu Gatenga yahabwirije igihe cy’icyumweru ndetse inyigisho ze zinyura bikomeye imbaga y’abakristo bavuye imihanda yose bitabiriye iki giterane kuburyo nubwo iki giterane cyasojwe akora aya makosa ariko igiterane cyo intego zacyo zagezweho kuko cyabonetsemo abakira agakiza benshi ,abandi babatizwa mu mwuka wera ,abandi bakira indwara zitandukanye ndetse banasobanukirwa uburyo Imana yongera kubeshaho umuntu nkuko intego y’iki giterane ngarukamwaka iba imeze.

Umunyamakuru wa IYOBOKAMANA.COM wari witabiriye iki giterane mu Gatenga yakurikiranye imyitwarire idahwitse y’uyu muvugabutumwa ndetse nyuma yuko igiterane gisoje dushaka kumuganiriza ngo tumubaze icyamuteye uburakari imbere y’abakristo ahita yikubura arataha ataganiriye n’umuntu numwe.

Ku munsi wo kucyumweru cy’ejo taliki ya ya 24 ubwo iki giterane cyari kimaze icyumweru cyageraga kumusozo ,Munongo byari biteganijwe ko ariwe ubwiriza mu materaniro yose ya mbere ya saa sita no mu giterane cya nyuma ya saa sita ndetse mbere ya saa sita arabikora maze bigeze nyuma ya saa sita ahita atoroka yigira kubwiriza muri Zion Temple mu Gatenga.

Nyuma ya saa sita Munongo Stephano yagiye kubwiriza muri Zion Temple abihishe ubuyobozi bwa ADEPR Gatenga nyuma nibwo baje kumenya ko ari kubwiriza muri Zion Temple Bakomeje kumutegereza ndetse isaha ya saa kumi n’ebyiri yagombaga kubwirizaho zigera atarabasha kugera kuri ADEPR Gatenga bituma bashyiraho undi mwigisha maze bagezemo hagati babona Ev.Munongo Stephano agiye yaza bahita bamuha umwanya akomeza kubwiriza.

Ev.Munongo Stephano kubwiriza kwe ko ku mugoroba yahageze ahita asaba abakristo ko bazana amabahasha yari yabahaye ngo bazashyiremo ituro ryo kugirango azasengere abana babo abashinganishe ndetse no gushima Imana maze Munongo atungurwa no kubona amabahasha ntayo usibye abakristo mbarwa bari bazisigaranye kuko abandi bari bamaze kuyashyikiriza itorero.

Ibi ntibyanyuze uyu muvugabutumwa maze ahita arakara abantu barabibona niko guhamagara Bwana Rev.Narcisse umushumba wa ADEPR Gatenga amusaba ko yakwambura inkweto ariko bitewe n’uburakari yarafite benshi mu babibonye babifashe nko kuba yaragiye kumuha igihano gusa birangira umushumba nawe amubereye ibamba inkweto yanga kuzambura maze ubwo Ev.Munongo yasozaga kubwiriza yahise yikubura shishi itabona arataha ubona asa n’uwivumbuye kuko yajyanye uburakari ,ibintu bitakiriwe neza na benshi mu babibonye.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Mwarimu Hakizimana Cyprien umuyozi ushinzwe ivugabutumwa aha kuri uyu mudugudu wa Gatenga ubwo twamubazaga uko bakiriye iyi myitwarire idahwitse y’uyu muvugabutumwa yirinze kwemeza ijana kw’ijana ko uko byavugwaga ariko byagenze.

Ati:”Munongo yagiye kubwiriza muri Zion Temple aratinda ariko ntakibazo gikomeye twabibonyemo,ikindi kuba yabwiye umushumba gukuramo inkweto twe twabifashe ko ari nka kwakundi Imana yabwiye Moise ngo akweture inkweto.

Uyu muyobozi yakomeje avugako buzuye ishimwe ko igiterane cyabo cyagenze neza muri rusange kuko abantu bahembutse ,abari batentebutse bagasubizwamo imbaraga abandi benshi bakira agakiza ndetse haboneka n’abuzura umwuka wera.

Mw’itorero rya ADEPR Gatenga ni hamwe mu hantu harangwa ibihe by’ububyutse bukomeye kuko byatumye benshi bahita i Yerusaremu kubera ibihe by’amasengesho bihabera aho usanga yaba nibature yaho,amasengesho yo kwirirwamo abantu baba bakubise buzuye kuburyo n’ubu bavuye muri iki giterane cya Ongera ubeho Special Week bagiye guhita bakomeza amasesho y’iminsi itatu azatangira kuwa gatatu taliki ya 27 kugera kuwa 02 Werurwe 2019.

Ibi bihe by’ububyutse buba mu Gatenga biba biteguye neza kuburyo bitabangamira abanyakazi kuko akenshi aya masengesho aba mu masaha y’umugoroba.

Ev.Munongo Stephano ni umuvugabutumwa mpuzamagahanga uturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ,akaba abarizwa mw’itorero rya Pentecote muri iki gihugu mu mujyi wa Bukavu(CPK ),uyu yamamaye cyane mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba ndetse no mu mahanga ya kure kuko azwiho kuba umwigisha mwiza kandi w’umuhanga mw’ijambo ry’Imana akaba anagira ubuhamya bukomeye bw’uburyo yahoze ari mayibobo n’umujura ukomeye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO