Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Muhanga:Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga yitanze 2 ivugako itari iyo gukorera ivugabutumwa mu mujyi gusa-Amafoto

Ubwanditsi , 2 months ago

Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga yakoze ivugabutumwa rikomeye mw’itorero ry’akarere ka Muhanga muri Paruwasi ya ADEPR Cyeza ku mudugudu wa Rama ,isiga ihembuye imitima y’abakristo baho hanaboneka abasaga 50 bakiriye agakiza ndetse hanakusanywa inkunga ku nyubako y’urusengero rw’amatafari ahiye ruri kuhubakwa ,iyi Korali yemera ko izarukinga.

Ku cyumweru cy’umunsi w’ejo taliki ya 17 Gashyantare 2019 ,Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga yahagurutse hano mu mujyi wa Kigali yerekeza mu ntara y’amajyepfo,mu karere ka Muhanga muri Paruwasi ya ADEPR Cyeza ,umudugudu wa Rama ,isiga ihembuye bikomeye imitima y’abaturiye aka gace ndetse hanaboneka abihana bashya by’umwihariko hanakusanywa inkunga yo kugura amadirishya n’inzugi zo gukinga inyubako y’urusengero rwabo rwari rumaze iminsi rukinze kubwo kutuzuza ibisabwa .

Iyi Korali yahagurutse i Kigali mu masaha ya mugitondo maze itaramana nabo muri aka gace kuva mu materaniro ya mugitondo noneho bigeze nyuma ya saa sita iyi Korali ikora igitaramo gikomeye cyane cyanyuze imitima y’abakitabiriye mu ndirimbo zayo zitandukanye nk’Ikidendezi n’izindi nyinshi zakanyujijeho maze ijambo ry’Imana ryigishwa na Bwana Rev.Nkejumugabe Narcisse umushumba wa ADEPR Gatenga wari waherekeje iyi Korali.

Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga muri uru rugendo yaratunguwe kuko yasanze mu bisanzwe rwarahoze rukinze bitewe nuko rutaruzura kubakwa maze bahageze babwirwako ubuyobozi bw’umurenge rubarizwamo babgiriye impuhwe kubw’iki giterane ,ibi byateye Korali ukoboko kw’iburyo umutima wo gukorera Imana bituma hakusanywa amafaranga yo kugura amadirishya n’inzugi zo gukinga iyi nyubako .


Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga

Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM nyuma yo gukora iri vugabutumwa yavuzeko biyemeje gukorera Imana aho yabatuma hose kandi ko korali ayoboye atariyo guorera mu mijyi gusa.

Ati:"Nkuko mwabibonye mwabonye ko hano ari mu giturage gikomeye ,nta muriro uhagera ndetse n’abakristo baho urabona ko bakeneye ijambo ry’Imana ryo guhozaho ,niyo mpamvu wabonye bagaragaza gufashwa gukomeye kuko babona Korali zo mu mujyi wa Kigali gake ,bityo turashima Imana yadushoboje gukora iri vugabutumwa hakaboneka abihana ndetse tukanubaka inzu y’Imana .

Yakomeje avugako atari ibikorwa byo kubaka inzu y’Imana gusa ko ahubwo muri uru rugendo kuko hanabonetse abakira agakiza bagera kuri 50 ubaze abihannye mu materaniro ya mugitondo n’abihannye mu gitaramo cya nyuma ya saa sita.

Uyu muyobozi yasoje ikiganiro twagiranye avugako nyuma y’uru rugendo bakomeje umurimo w’Imana maze atubwira bimwe mu bikorwa bateganya ati :" Ubu turi gusoza ibijyanye no gutegura Album yacu ya gatatu yamajwi n’amashusho (Album DVD 3) yitwa IKIDENDEZI ,iriho indirimbo zikunzwe nka Ikidendezi, Kulo, Imitima yacu, Imirimo, Umunyembabazi n’izindi zitandukanye.Iyi DVD biteganyijwe ko izashyirwa kumugaragaro mu gitaramo gikomeye kizaba kuwa le 01 Ukuboza 2019.

Icya kabiri Korali ukoboko kw’iburyo tugira igiterane ngarukamwaka kitwa "Gufasha n’umutima "kizaba hagati mu kwezi kwa Nyakanga, aho dukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye cyane cyane bishyurirwa ubwisungane mukwivuza( mutuel de santé)

Icya gatatu muri uyu mwaka dufite Ingendo nyinshi z’ivugabutumwa ahantu hatandukanye. Ururi aha hafi ni uruzaba kuwa 17 Werurwe 2019 kuri ADEPR Jabana.











Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane


Abigisha b’ijambo ry’Imana mbere ya saa sita na nyuma bigishije amagambo arimo impuguro zikomeye





Habonetse abakira agakiza


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Fidele , 18 February 2019 , saa 14:55'

    Icyo yanditse :

    Be blessed so much

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO