Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Muhanga: Apôtre Mukabadege mu manza na mucyeba we na none!

Ubwanditsi , December 2018

Kuri uyu wa mbere mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga Apôtre Mukabadege Liliane yagobotse Ndahimana Jean Bosco mu rubanza rw’imitungo uyu mugabo we aregwamo na Mukamana Annonciata nawe bahoze babana nk’umugabo n’umugore.

Apôtre (Intumwa y’Imana) Mukabadege yatunguye abantu benshi mu bihe bishize ubwo yabanje kwihakana iby’uru rubanza kuko Mukamana yamunengaga kumutwarira umugabo we Ndahimana. Nyuma ariko yaje kwemera ko yabaye umugabo we ndetse barashyingiranwa.


Apôtre Mukabadege ushinjwa gusenya urugo rw’abandi yatangiye no kuburana imitungo y’umugabo we.
Mu rubanza uyu munsi Apôtre Mukabadege Liliane n’abunganizi ntabwo bifuje ko abanyamakuru bafata amashusho n’amajwi kubera ngo impamvu z’umutekano wabo.

Me Muhizi Thadée na mugenzi we Me Nsabigaba Joseph bunganira Apôtre Liliane Mukabadege ndetse n’umugabo we Ndahimana Jean Bosco babwiye Urukiko ko hari imitungo ifite agaciro ka miliyoni185 n’ibihumbi 500 yanditse kuri Ndahimana Jean Bosco na Mukamana Annonciata bifuza kugaruza.

Bavuga ko nta burenganzira Mukamana afite bwo kuyandikwaho kuko ngo yabaga kwa Ndahimana nk’umukozi wo mu rugo batasezeranye hakurikijwe amategeko.

Umunyamakuru w’UMUSEKE dukesha iyi nkuru ukorera i Muhanga yanditse ko Apôtre Liliane Mukabadege yahawe ijambo avuga ko yagobotse mu rubanza kugira ngo atambamire imitungo y’umugabo we baherutse gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Twavanze umutungo niyo mpamvu ituma ntambamira imitungo kandi ndabikora kubera inyungu z’umuryango.”

Abunganizi bombi ba Mukabadege na Ndahimana kandi bikomye inzego z’umutekano bavuga ko arizo zatumye Ndahimana aha Mukamana uburenganzira ku mitungo kuko ngo bamusinyishije ku gahato akabyemera.
Ndahimana ntiyigeze yemeza ko izi nzego arizo zaramuhatiye gusinyira imitungo ku ngufu.

Mukamana Annonciata na Me Nkundiye John umwunganira bavuga ko ibyo Mukabadege n’abunganzi be babwiye Urukiko ko nta shingiro bifite kuko umutungo mwinshi ari Mukamana wawuhashye.

Mukamana avuga ko Mukabadege yamutwaye umugabo we ubu akaba ashaka n’imitungo yahashye uyu mugabo afunze.


Mukamana arega Mukabadege kumusenyera urugo.
Bavuga ko babanye igihe gito nk’umugabo n’umugore kuko Ndahimana yafunzwe imyaka 13.

Mukamana yavuze ko aho Ndahimana afungiriwe yagarutse mu rugo bongera kubana mu mahoro, ko amakimbirane yatangiye umunsi Mukabadege atangira kumutwarira umugabo.

Mukamana ati ″Nta burenganzira Mukabadege afite bwo kwitambika imitungo yacu kuko hari n’iyo umuryango wacu bashaka guhuguza itatwanditseho.”

Imitungo Liliane Mukabadege ubu atambamira irimo amasambu, amashyamba, n’inzu, Ndahimana ntabwo yasobanuye aho yavanye iyo mitungo, ahakana ko batahahanye na Mukamana bari bamaranye imyaka 20 irenga. Muri yo 13 yari afunze.

Urukiko rwanzuye ko rugiye gusuzuma ibyo impande zombi zivuga urubanza rukazasomwa kuwa 16 Mutarama 2019.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO