Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mufti w’u Rwanda yatangaje umugambi w’abasilamu k’umutekano wo mu Rwanda


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 August 2018 saa 05:05'

Mufti w’u Rwanda,Sheikh Salim Hitimana yatangaje byinsi abasilamu baba batekereza kumutekano wo mu Rwanda ndetse anavuga ku basilamu bo mu bihugu byo hanze bakora ubwihebe bakica inzirakarengane.

Kuri uyu munsi wa 21/8 ii umunsi w’ikiruhuko,iki kiruhuko kikaba cyatewe n’umunsi mukuru w’abasilamu.

Kuri uyu munsi abayoboke b’idini rya Isilamu bari mu birori bikomeye aho babanje kujya ku misiiti usari nyuma bakaza kujya mu ngo zabo kwizihiza uyu munsi.

Ubwo Twaganiraga na Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana kumurongo wa telefoni ,yasobanuyte yinsi bijyanye n’uyu munsi aho yagarutse namwe ku mateka y’uyu munsi.

Mu magambo ye Sheikh S.Hitimana yagize ati:"Umunsi mukuru wa Eid al-Adha Abayisilamu bawukora hashize iminsi ibiri umutambagiro mutagatifu ubera i Maka buri mwaka utangiye, ibi bakabikora bagendeye kuri Aburahamu wari agiye gutanga umwana we Izaki ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama.

Utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan kimara iminsi mirongo itatu.

Kuri uyu munsi wa Eid Al Adha wizihijwe kuri uyu wa 21 Kanama 2018, Abayisilamu bishoboye bategekwa kubaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo bakagaburira abatishiboye mu rwego rwo kugira ngo na bo kuri uyu munsi babone ifunguro bishime nk’abandi bose.

Kimwe cya gatatu cy’itungo ryatambwe kiguma mu muryango mu gihe ibisigaye bijya ku babikeneye".
Kubijyanye no kuba hari ibihugu bimwe na bimwe bibamo abasilamu b’ibyihebe ndetse bavuga ko baba babikora mu izina ryImana.

Mufiti yagize ati:"Abo ntabwo ari abasilamu kuko Allah taho avuga tugomba guhohotera inzirakarengane,igihugu cyacu kiratekanye ndetse natwe ubwacu turi abasilamu ba nyabo niyo mpamvu ibyo utanabyumva pe,ahubwo twebwe dufata iya mbere mu kubungabunga amahoro"

Mufti kandi yanavuze ko uba ari umwanya mwiza wo gusurana no gutekereza cyane kucyo bakwiye gukora ngo bafashe inego za leta mu kuaka igihugu bifuza ndetse ari nabwo babona umwanya uhagije wo kujya gusura n’abarwayi kwa muganga anabashyiriye ibyo kurya no kambara

.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.