Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu mafoto ateye agahinda,reba iyicarubozo rikorerwa abasoma bibiliya muri Arabiya Sawudite


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 August 2018 saa 04:09'

Ku isi hariho amadini,ndetse hakabaho n’amatorero menshi,gusa usanga akenshi hari abanyedini bamwe babangamira abandi bitewe n’imyemerere yabo cyangwa se kwizera kwabo.

Bibiliya ni igitabo cy’ijambo ry’Imana kandi gikoreshwa na buri mukiristu wese.Iyo uri umukiristu kandi ukunda Imana uba ufite Bibiliya,cyane ko hari n’abavuga ko ubuhanuzi butavangiye buba muri Bibiliya.

Gusa nkuko mu bihugu bimwe na bimwe nk’u Rwanda,umuntu aba afite uburenganzira bwo kujya mu idini cyangwa itorero ashaka ,bitewe n’imyemerere ye,ahandi ho ntabwo ari uko bimeze.

Mu bihugu byiganjemo abasilamu,usanga rimwe na rimwe uburenganzira bw’abakiristu bubangamirwa,bagashaka ko idini rya Islamu ariryo riganza gusa.Akenshi usanga abo bakiristu bahohoterwa cyane ndetse rimwe na rimwe bakanga guhindura ngo bajye mu idini rya Islamu bakicwa.

Gukunda Yesu ndetse no kumwizera bituma benshi bakorerwa ibya mfura mbi,cyane ko muri Bibiliya handitse ko Yesu ari umwana w’Imana ariko abasilamu bo bagahamya ko ari umuhanuzi usanzwe nka Muhammed,bitwaje ko ngo Imana itajya ibyara.

Mu gihugu cya Arabia Saudite,abakiristu bagira akarengane gakomeye ndetse kuba uri gusoma Bibiliya gusa bisigaye ari ikosa rikomeye rishobora no gutuma bavutswa ubuzima.Hari ibihano byinshi bigenewe abantu bafatwa basoma Bibiliya,birimo Gucibwa intoki,kubambwa n’ibindi byinshi.

Gusa nubwo ibyo byose biba,umukiristu nyakuri akomeza inzira ye kandi agakomera kuko Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abantu bagiye bakorerwa ibirenze ibyo ariko bagakomera kuri Kiristu kandi bikarangira babonye Ubugingo.

Ndetse bamwe mu bakiristu bo muri icyo gihugu bavuga ko impamvu bakomeza gusoma izo Bibiliya kandi bahanwa bikomeye,bavuga ko biringira kandi bagakomezwa n’ijambo ryanditse mu itabo cya Yohani 15:21 hagira hati:”Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we.”

Reba amafoto agaragaza ibihano bihabwa abantu bafatwa bari gusoma Bibiliya mu gihugu cya Arabia Saudite.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.