Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu kurwanya ibiyobyabwenge,Umuhanzi Alex Dusabe na Korali Hoziana bagiye gukorera igiterane mu Biryogo hafi ya Tarinyota


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 February 2018 saa 01:46'

Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje kugariza urubyiruko ,mu karere ka Nyarugenge mu mu kagari ka Biryogo hateguwe igiterane gikomeye cyatumiwemo umuhanzi Alex Dusabe na korali Hoziana bose bo kuri ADEPR Nyarugenge hamwe na korali Rangurura ya ADEPR Biryogo ,iki giterane kikaba kizanatangirwamo ubuhamya bukomeye bw’abantu bahoze mubiyobyabwenge bakabivamo ndetse hakazanakorwa ivugaubutmwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.

Iki giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge kizaba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 no kucyumweru taliki ya 25 Gashyantare 2018 kikazabera mu Biryogo kikazajya gitangira kuva saa saba z’amanywa kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba(13h00-17h00).

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagirianye n’ubuyobozi bwateguye iki giterane bavuzeko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gihangayikishije isi yose muri rusange by’umwihariko Leta y’u Rwanda bityo ko impande zose zikwiriye guhagurikira kubirwanya bati :"Ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo z’abaririmbyi bifite imbaraga zikomeye kuko bishobora kurandura ibyo izindi mbaraga zitegeko zananiwe bityo niyo mpamvu twateguye iki giterane cy’abavugabutumwa mu ndirimbo no mw’ijambo ry’Imana ngo bazaze muri aka gace ka Biryogo kiganjemo urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge tubabwirize ubutumwa abihana tubasengere bakizwe".

Ubu buyobozi bwa ADEPR Biryogo bwakomeje buvugako muri iki giterane bagiteguye kubufatanye n’umuhanzi Alex Dusabe nawe uzaba aririmbamo akaba azafatikanya n’andi makorali nka Hoziana ya ADEPR Nyarugenge ,Rangurira ya ADEPR Biryogo n’andi makorali menshi atandukanye hakazanatangirwamo ubuhamya bw’abahoze mubiyobyabwenge babivuyemo ndetse hakazanakorwa ivugabutumwa mw’ijambo ry’Imana.



Korali Hoziana n’umuhanzi Alex Dusabe bakenyereye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.