Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu gushyingura Ebenezel ,umubyeyi we Rev.Nsengiyumva Laurien yashimye bikomeye Leta y’u Rwanda :Videos+Amafoto

Ubwanditsi , 1 month ago

Rev.Nsengiyumva Laurien umushumba w’itorero rya ADEPR mu karere ka Rwamagana yashimye bikomeye Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yita kubaturage bayo kuburyo byatangaje abashinwa mu gihe yari mu bibazo bikomeye by’uburwayi bwahitanye umwana we witwa Menyimana Ebenezel wari usanzwe ari umunyeshuri mu bushinwa.


Ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bwitabiriye uyu muhango wo gushyingura umwana wa Rev.Laurien Nsengiyumva

Ibi uyu mushumba yabivugiye mw’ijambo yagejeje ku mbaga y’abantu benshi cyane bitabiriye umuhango wo gusezera no guherekeza bwa nyuma umuhungu we Bwana Menyimana Ebenezel uherutse kwitaba Imana azize indwara ya Cancer.

Uyu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Menyimana Ebenezel wabaye ku wambere w’umunsi w’ejo taliki ya 06 Gicuransi 2019 aho kw’isaha ya saa tatu za mu gitondo umurambo wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Faisal noneho hakurikiraho umuhango wo kumusezera murugo ku Kabeza bava murugo berekeza kurusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Kacyiru ahatangiwe ubuhamya n’inyigisho zihumuririza umuryango wa nyakwigendera Ebenezel byose bisozwa no kwerekeza kw’irimbi rya Rusororo kumugoroba ahashyinguwe nyakwigendera.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose y’igihugu ,abashumba b’itorero rya ADEPR kuva ku rwego rwo hasi kugera kurwego rw’igihugu ,inshuti n’imiryango y’ababuze uwabo hamwe n’abakristo benshi bari baturutse mw’itorero ry’akarere ka Rwamagana n’abaririmbyi barimo Korali Jehovah Jileh CEP ULK hamwe n’umuramyi Papy Clever waririmbye indirimbo "Amakuru y’umurwa " igakumbuza abantu ijuru bakarira abandi bagasagwa n’ibinezaneza ndetse n’indirimbo za Jehovah Jileh zikaba zarimo amagambo y’ibihumuriza kuri benshi .


Rev.Nsengiyumva Laurien umushumba wa ADEPR mu karere ka Rwamagana niwe mu byeyi wa Nyakwigendera Ebenezel

Rev.Nsengiyumva Laurien mw’ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango yagatse ku ngingo 5 zikomeye zirimo gushimira ,ubuzima bwa Menyimana Ebenezel ,avuga ku burwayi bwe ,avuga icyo yahishuriwe kuri Misiyo Ebenezel yarafite mu gihe yaramaze ndetse anashima by’umwihariko Leta y’u Rwanda n’itorero rya ADEPR nkuko byose bikubiye muri Video muri bubone mw’iyi nkuru y’ijambo uyu mubyeyi yashyikirije imbaga y’abitabiriye .

Rev.Nsengiyumva Laurien umubyeyi wa Nyakwigendera Ebenezel yavuzeko uburwayi bw’umuhungu we bwaje no kumugeza k’urupfu rwamusigiye isura ikomeye y’uburyo ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwita kubaturage babwo aho bari hose kw’isi nkuko yabyiboneye.

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati:"Ndashimira Imana yaduhaye igihugu cyiza kuko Ambassade y’u Rwanda mu bushinwa aho Ebenezel yigaga baradufashije cyane kuburyo yaba abandi banyeshuri n’abene gihugu ba hariya batangariye Leta y’u Rwanda uburyo yita kubaturage bayo kuburyo umukozi wa Ambassade akora urugendo rw’ibirometero 288 agiye kureba umunyeshuri Menyimana Ebenezel rwose mbikuye ku mutima mwese mumfashe dushime Imana yaduhaye u Rwanda ikanaduha ubuyobozi bwiza ".

KURIKIRA IJAMBO RYOSE BWANA REV.NSENGIYUMVA LAURIEN UMUBYEYI WA NYAKWIGENDERA EBENEZEL YAVUGIYE MU MUHANGO WO KUMUSEZERAHO BWA NYUMA:

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUHANGO WO GUSEZERA BWA NYUMA NO GUSHJYINGURA MENYIMANA EBENEZEL UMUHUNGU WA REV.LAURIEN NSENGIYUMVA:




Umuramyi Papy Clever na Korali Jeohovah Jileh CEP ULK nibo basusurukije imbaga y’abitabiriye uyu muhango wo gusezera bwa nyuma bwana Menyimana Ebenezel



Rev.Karuranga Ephreum umuvugizi wa ADEPR yabwirije murusengero naho Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije abwiriza kw’irimbi













Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane barimo umuryango ,inshuti ndetse n’abashumba ku nzego zitandukanye mw’itorero rya ADEPR barangajwe imbere n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ,aha bari mu gusezera murusengero rwa ADEPR Kacyiru




Abavandimwe n’ababyeyi ba nyakwigendera bari muri uyu muhango wo kumusezeraho bwanyuma



Aba basore nibo bari bari guterura umurambo wa Nyakwigendera





Bavuye kurusengero berekeje umurambo kw’irimbi







Bamaze gushyingura bashyize indabo ku gituro cya Nyakwigendera Menyimana Ebenezel.

IYOBOKAMANA.COM tumwifurije iruhuko ridashira kandi Imana ikomeze gukomeza abasigaye

REBA AMASHUSHO YARANZE UMUHANGO WO GUSHYINGURA NYAKWIGENDERA EBENEZEL:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO