Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu guhangana no guca inyigisho z’akajagari ,ubuyobozi bukuru bwa ADEPR Bwahagurukiye ikibazo cy’abavugabutumwa biyise "Abasatuzi"


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 September 2018 saa 03:54'

Mu rugendo rwo gusura amatorero y’uturere agize itorero rya ADEPR mu Rwanda, hari kuwa kabiri tariki 18 Nzeri 2018 ubwo ubuyobozi bwa ADEPR bwasuye itorero ry’Akarere rya Gasabo aho abashumba,abapasiteri, abavugabutumwa bwiza n’abayobozi b’ibyiciro bateraniye k’umudugudu wa Kimihurura ari naho ubuyozi bw’iri torero bwatangajeko buhagurukiye ivugabutumwa ry’akajagari ry’abitwa abasatuzi.

Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero ADEPR mu Rwanda Rev.Past. Karangwa John yavuze ko bisigaye biteye isoni ndetse binababaje kuba abasatuzi bayobya abakristo kandi abashumba bahari bakabireba gusa ntibagire icyo babikoraho avuga ko ari nayompamvu Ubuyobozi bwa ADEPR bwahagurukiye guca ako kajagari muri iryo torero burundu.

Yagize ati: “Biratangaje kandi biteye agahinda aho usanga igiterane cyateguwe n’itorero abashumba n’abapasiteri bateranye ukabona umuntu runaka araje yanakererewe agatera za Halleruya nk’ijana yasoza bamuha itiki imucyura akijujuta ati mumeneye amavuta mwagombye kumpa amafaranga menshi.”

Yakomeje avuga ko ako kajagari Itorero ADEPR ryahagurukiye kukarandura burundu kuko bigaragara ko ridafite ubutumwa bwiza bwa gikristo.

Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev. Past KARURANGA Ephrem nawe yashimangiye ko iri torero ritazihanganira aba bavugabutumwa biyita abasatuzi anasaba abashumba n’abapasiteri gutegura gahunda z’amateraniro bakanayigishamo kuko babishoboye ko atari ngombwa kwitabaza abo basatuzi.

Yagize ati: “Bashumba namwe bapasiteri mujye mutegura amateraniro cyangwa ibiterane mutumiremo abakozi b’Imana bagenzi banyu buzuye ijambo ry’Imana n’umwuka wera, singombwa gutumira abo basatuzi rwose.”

Ubuyobozi bwa ADEPR kandi bwanavuzeko buhagurukiye abakristo b’iri torero basigaye banywa inzoga ndetse n’abapasiteri bo muri ADEPR usanga banafite inshingano muyandi madini.

Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR muri iyi minsi buri mu gikorwa cyo gusura amatorero y’uturere n’intego bihaye kugirango barebere hamwe icyakomeza guteza imbere umurimo w’Imana no kuvuga ku mpindura matwara zigomba gukomeza kuranga itorero n’abakristo baryo ,ubu hakaba hamaze gusurwa uturere two mururembo rw’umujyi wa Kigali n’ukuvuga Nyarugenge ,Kicukiro na Gasabo.


Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR muri gahunda yo gusura amatorero y’uturere

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Birakwiriye ko iryo vugabutumwa ry’akajagari rikosoha.Kugira ngo bishyirwe ku murongo abayobozi bakira abo basatuzi bagomba kureba niba bafite recommandation kandi kucyifuzo cyanjye ikaba iherejewe cyangwa igaragaza ko yarangije kwiga ivugabutumwa ETD cg Théologie. Cyangwa se niba ari ubutumwa yatumwe n’Imana akaba agaragaza icyangwa cyiyongera kuri recommandation ko ubwo butumwa bwabanje gusuzumwa no kwemezwa ko butangwa mû bakristo bugenewe.Ibi byaca aka kajagari ko kugenda uko bishakiye kuko benshi babigize bisness ubu harimo n’abubatsemo ibipangu abandi baguze amamodoka hejuru yoa escroquerie kubakristo ubwoko bw’Imana.N’abayobozi nabo bashyireho amategeko n’amabwiriza agenga iki kintu cy’iri vugabutumwa kuburyo umudugudu CG itorero rizagaramo irivugabutumwa umuyobozi waryo agomba kubiryozwa byaba ngombwa akamburwa inshingano sans compresence

  • Icyo yanditse:

    byari byaratinze kuko mu itorero dufite abakozi benshi (abapasitori nabavugabutumwa bwiza nabarimu) buzuye umwuka wera kdi bashoboye kwigisha neza kdi babihuguriwe Kuburyo batanyuranya n’amahame yitorero rero babikore vuba kuko abo basatuzi badehesha umurimo ndetse bagasebya n’itorero cyane! mbifurije umugisha W’Imana!

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.