Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu gitaramo Bibiliya yashyigikiwemo ,Alarm Ministries, Ambassadors of Christ,Korali Shalom na Israel Mbonyi n’abandi banyuze bikomeye imitima y’abitabiriye (Amafoto )


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 November 2018 saa 09:27'

Alarm Ministries yaserutse mu buryo bwihariye mu miririmbire, imibyinire ndetse n’imyambarire idasanzwe mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Dove Hotel mu rwego rwo gushyigikira umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kugira ngo Bibiliya irusheho kugera kuri bose kandi ku giciro gito.

Ni igitaramo cyahawe izina rya " Bible, the Source of Melody ". Cyabereye muri Dove Hotel ku Gisozi kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda z’umugoroba. Kwinjira byari 15.000 FRW ku bantu babiri (Couple), 10. 000 FRW mu myanya y’icyubahiro , 5000 FRW mu myanya isanzwe na 2000 Frw ku banyeshuri bafite amakarita.

Alarm Ministries ikorana n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Société Biblique du Rwanda) kuva mu 2016.

Uretse Alarm Ministries muri iki gitaramo haririmbye Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge mu muziki w’umwimerere,mu buhanga buhanitse bw’abaririmbyi bayigize yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye , Ambassadors of Christ mu buryo butuje buherekejwe n’ubutumwa bwomora imitima buri mu ndirimbo zayo nayo yahatambukanye umucyo , Healing Worship Team nayo yitwaye neza muri iki gitaramo by’akarusho uburyohe no gufashwa byaranze iki gitaramo bishimangirwa n’abaramyi Simon Kabera na Israel Mbonyi ndetse na Amani Stephan wavuye muri Amerika aho yari yazanye n’umufasha we .

Alarm Ministries yari imaze igihe mu myiteguro y’igitaramo gifite intego yo gushishikariza abakirisitu gukunda Bibiliya. Ni igitaramo cyiswe “The Bible Is The Source Of Melody Concert” bateguye ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda). Iki gitaramo cyabereye kuri Dove Hotel ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018.Alarm Ministries ni umwe mu miryango ihuza abakirisitu ikomeye mu Rwanda, imaze imyaka irenga 19 itangijwe.

Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Alarm Ministries yaririmbye bwa mbere mu minota igera kuri 30. Baririmbye indirimbo zabo zose zizwi ariko bagendaga basimburana n’abandi bahanzi. Wabonaga ko Alarm Ministries yiteguye neza kuva ku myambarire, imiririmbire ndetse n’uburyo bakuranwaga mu kuririmba.

Ambassadors of Christ nabo bari nayo yaririmbye indirimbo zigera kuri 3 , isoreza kuri Hoziana yishimiwe cyane n’imbaga yari iri muri iki gitaramo.

Simon Kabera na we yaririmbye nyuma yaho akurikirwa na Israel Mbonyi. Mbonyi yaririmbye 4: Ku musaraba, Ibihe, Intashyo asoreza kuri Hari Ubuzima yabyinwe cyane n’abari muri iki gitaramo.

Alarm Ministries niyo yasoje igitaramo ahagana ku isaha ya saa tatu zirenzeho iminota mike.

Alarm Ministries yatangiye ari itsinda rigizwe n’abantu batarenga batandatu babarizwaga muri Rehoboth yo muri Restoration Church, baje kugira umuhamagaro wo kuryagura mu kurushaho kuvuga ubutumwa bifatanya n’abandi baririmbyi batandukanye ku buryo imaze kugira abantu bakabakaba ijana barimo abaririmba n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye mu iterambere ryawo.

Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu 1977. Usobanura Bibiliya Yera, Intagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Uyu muryango unacapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma iboneka no kuyikorera ubuvugizi.


Bwana Rev.Ruzibiza Viateur wari uhagarariye umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Bwana Rev.Ruzibiza Viateur wari uhagarariye umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yasobanuriye abitabiriye igitaramo ko Bibiliya yahenda cyane mu gihe baba batabonye abaterankunga kuko ngo igura 4500 FRW ishobora kuba yagurwa amadorali ya Amerika 100 (agera kuri 89.000 FRW) naho igura 7000 FRW ikaba yagura agera ku madorali 200 ( agera kuri 170.000 FRW).

Ati :" Mbere ya byose turashima Imana yatoranije u Rwanda rukakira ubutumwa biwiza guhera mu myaka 1980 kandi kuko Bibiliya ishingiye ku Bukristo ndetse twagize amahirwe ururimi rwacu rw’ikinyarwanda Bibiliya irusohokamo ubu tukaba tubasha kuyisoma ntabasemuzi dusabye bityo rero nitwe dukwiriye gufata iya mbere mu gushyigikira Bibiliya yacu kuko bamwe mubahoze ari abaterankunga barapfuye abandi baretse ubukristo kandi kugira ngo iboneke biragoye kuko nk’ubu muri Afurika yose nta ruganda rurahaboneka rukora Bibiliya n’izindi mpamvu zitandukanye zikwiriye gutuma duhagurukira kwigira tukaba abambere mu gutera inkunga" .

Niho yahereye ashimira Alarm Ministries ku bufasha babahaye bwo kubafasha gutegura igitaramo, anasaba abandi bantu kurushaho kubatera inkunga yatuma Bibiliya igera ku giciro gito.

Amafaranga yose yavuye muri iki gitaramo Alarm Ministries yayageneye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.






Alarm Ministries yataramiye abitabiriye igitaramo yateguranye na Sociyete Biblique baranyurwa

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yongeye gushimangira ko imaze kugira abakunzi benshi ,inyura bikomeye abari muri iki gitaramo

Healing Worship Team nayo yashimangiye izina rikomeye imaze kugira muri muzika ihimbaza Imana


Ambassadors of Christ Choir yanyuze bikomeye abitabiriye iki gitaramo




Umuramyi Simeon Kabera,Israel Mbonyi,Amani Stephano banyuze bikomeye imitima y’abitabiriye iki gitaramo abantu barafashwa ku buryo bukomeye



Dr.Pastor Byiringiro niwe wabwirije ijambo ry’Imana asobanura uburyo Bibiliya ari Cathalogue y’ubukristo

















Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki gitaramo bagaragaza gufashwa ku rwego rwo hejuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.