Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu gihe Bishop Rugagi icyo asize imbere ari umushinga wo kugura indege ,Induru ni yose mu bakozi ba Television ye kubwo kwimwa umushahara wabo


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 September 2018 saa 03:02'

Mu gihe inkuru ikomeje kuvugwa muruhando rw’iyobokamana mu Rwanda ariyo kuba Bishop Rugagi Innocent agiye ari mu mishinga yo kugura indege ye bwite ,Kuri T7 y’itorero uyu mukozi w’Imana ashumbye induru ni yose mubakozi basaga 13 bavuga ko ari abanyamakuru b’iyi Television ya Bishop Rugagi Innocent, bemeza ko bamaze amezi umunani badahembwa.

Bamwe muri bo batangiranye n’iyi televiziyo mu Ukwakira 2017, bakora imirimo itandukanye, irimo ibiganiro, gufata amashusho n’ibindi.

Bafite amakarita y’akazi agaragaza imirimo bakora bamwe bakanagira ibindi byangombwa bigaragaza ko ari abakozi b’iyi televiziyo kandi ko bashimwa mu mico no mu myifatire.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bavuze ko bakoresheje uburyo butandukanye bishyuza amafaranga bakoreye, ariko Bishop Rugagi, agakomeza kubarerega ababwira ngo ejo azabishyura none amezi umunani arihiritse.

Hari uwagize ati “Twakoresheje inzira zose zishoboka turamwandikira, turabonana amaso ku maso yewe hari n’igihe tubivugaho muri gurupe y’abakozi bose nawe abamo, akatubwira ko agiye kuduhemba tugategereza tugaheba, ubona ko akomeza kuturerega”.

Undi ati “Ubu rero aho ibintu bigeze dukurikije n’uburyo amaze kutugeramo amafaranga menshi tubona ko ashobora kuzatwambura”.

Aba banyamakuru ba TV7, basa n’abatakaje icyizere bitewe n’inshuro bamaze kubwirwa ko bari buhembwe ariko amaso agahera mu kirere.


Abanyamakuru bo kuri T7 barashinja Bishop Rugagi kubambura imishahara y’amezi umunani we akabihakanira kure

Hari uwavuze ati “Nk’ubu yaratubwiye ngo hari amafaranga yabonye muri Amerika ataragera mu Rwanda, akaba agiye gusubirayo kuyohereza kugira ngo tuyabone. Ubwo twari tumaze amezi atandatu ataduhemba ndibuka ko icyo gihe twakoze inama yari avuye mu ivugabutumwa i Burundi, yatubwiye ko hari imodoka agiye kugurisha akabona kuduhemba, ariko twarategereje turaheba.”

Muri aba bakozei hari abo Bishop Rugagi arimo miliyoni ebyiri zirenga, abo arimo imwe na magana atanu biterwa n’ayo ahemba umuntu.

Aba banyamakuru bavuga ko bashegeshwe no kumva ko Bishop Rugagi agiye kugura indege ye bwite. Bati “Kumva umuntu ajya hariya akavuga ngo agiye kugura indege kandi akubereyemo ideni, twabifashe nk’ubushinyaguzi. Ntiyabuze amafaranga yo kutwishyura ahubwo arikunda, ashyira imbere inyungu ze.’’

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bishop Rugagi yahakanye ibyo aba banyamakuru bavuga, ahamya ko TV7 itagira abanyamakuru.

Yagize ati “Umukozi n’umukorerabushake ni abantu babiri batandukanye mfite abakorerabushake benshi batandukanye ni abakirisitu, abandi simbazi keretse akweretse amasezerano y’akazi yagiranye na TV7 ikaba itabyubahiriza.

Abakorerabushake ni batatu hanyuma abafata amashusho ni babiri nta mukozi uri muri abo bose.’’


Bishop Rugagi avugako kugeza ubu umunyamakuru w’umwuga uri kuri T7 arumwe ,abandi n’abakorera bushake b’abakrsisto b’itorero

Abajijwe uburyo abakorerabushake bahabwa amakarita y’akazi yanditseho inshingano bafite, Rugagi yagize ati “Abo nakubwiye ko ari abana baba baje kwimenyereza akazi abandi ni abakorerabushake si abanyamakuru, ni abantu baza bagasaba umwanya wo gukora ibiganiro. TV7 nta mukozi igira ufite amasezerano y’akazi kuko televiziyo irakiyubaka ntiranamara umwaka itangiye.’’

Rugagi yakomeje avuga abakora kuri TV7 bose uretse umwe nta wundi ufite ubumenyi bujyanye n’itangazamakuru, kuri ubu akaba ari gushakisha abafite ubumenyi mu itangazamakuru ngo abahe akazi.

Inkuru ya IGIHE.COM

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.