Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu cyumweru cya yubile y’imyaka 50 ,Korali Gasave yasuye abarwayi inaremera imiryango y’abaririmbyi bayo bazize Genocide(Amafoto)


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 November 2018 saa 04:33'

Korali Gasave ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Gasave ikomeje ibikorwa bijyanye n’icyumweru cyahariwe kwizihiza Yubile y’imyaka 50 bamaze batangiye umurimo w’Imana ari no muri urwo rwego yakoze ibikorwa byo gusura abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga na CHUK ndetse inafasaha imiryango itishoboye irimo n’iyabantu bari abaririmbyi b’iyi korali bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 .

Iyi korali kuva ku wa mbere taliki ya 26 kugera ku wa gatatu taliki ya 27 Ugushyingo 2018 yakoze ibikorwa byo gusura abarwayi kwa Muganga mu bitaro bya Kibagabaga ndetse no muri CHUK noneho bukeye ifasha imiryango itishoboye irimo n’iy’Abahoze ari abaririmbyi ba korali Gasave bazize Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ndetse banasura bamwe mu bahoze ari abakristo bagasubira inyuma .


Korali Gasave mu bikorwa byo gufasha abarwayi kwa Muganga

Ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye byabanjirije iki cyumweru cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 byarangiye kuwagatatu noneho kuwakane hahita hatangira igiterane cy’ivugabutumwa kizarangira ku cyumweru taliki ya 02 Ukuboza 2018 ari nawo munsi nyirizina wo kwizihiza ibiroli by’iyi Yubire .

Korali Gasave yabayeho kuva mu mwaka w’i 1968 n’ukuvuga nyuma y’umwaka umwe itorero rya ADEPR rigeze mu mujyi wa Kigali kuko ryahageze muri 1967 rivuye mu cyahoze ari Cyangugu na Gisenyi .

Iyi korali yakoze ivugabutumwa ry’amavuna hirya no hino mu rurembo rw’umujyi irihereye i Nyarugenge bituma haza kubakwa urusengero maze bigeze mu mwaka w’i 1978 bamwe mubari abaririmbyi ba Korali Gasave bakora Korali yasigaye i Nyarugenge ari nayo Hoziana y’uyu munsi ,iyi akaba ariyo mpamvu Korali Gasave ifatwa nk’umubyeyi wa Korali Hoziana.


Korali Gasave mu bitaro bya Kibagabaga yerekeza ahabarwayi barwariye

Bwana Kamana Justin umuyobozi wa Korali Gasave mu kiganiro n’itangazamakuru yavuzeko buzuye ishimwe ku Mana kubwo kubabashisha guhagarara bashikamye mu murimo wayo .

Ati:"Imyaka 50 ni myinshi kandi muriyo twakozemo ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Kirsto Yesu ,mu by’ukuri ntibyari byoroshye twanyuze mu mbusane z’ibihe rimwe bikatworohera ubundi bikatugora ariko muri byose Imana yaradushoboje kandi ivugabutumwa twokoze ryatanze umusaruro wo kubyara hafi ya Paruwasi zose mu murembo rw’umujyi wa Kigali .

Uyu muyobozi yakomeje avugako ubu icyo bahugiyeho ari ugutegura kwizihiza Yubire y’imyaka 50 iyi korali imaze ibayeho.


Bwana Kamana Justin umuyobozi wa Korali Gasave yavuzeko bahisemo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 bifatikanya n’ababaye

Ati:"Kwizihiza iyi sabukuru bigizwe n’ibikorwa bizamara igihe cy’icyumweru kuva kuwa 26 Ugushyingo kugera kuwa 02 Ukuboza 2018 ,mu minsi ya mbere tuzakoramo ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK na Kibagabaga ,Gufasha abatishoboye n’imiryango yabahoze ari abaririmbyi ba Korali Gasave bitabye Imana bazize impamvu zisanzwe hamwe no gusura no kuremera imiryango yasigaye y’abaririmbyi ba Korali Gasave bazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse no gusura abagize intege nke no kubakumbuza kugaruka mu nzu y’Imana mbese muri rusange twabonye ko uburyo bwiza bwo gukora neza ibiroli by’iyi sabukuru harimo no kwifatikanya n’abababaye".


Menya byinshi ku bikorwa by’iyi Yubile ya Korali Gasave

Iki giterane kiri kubera ku rusengero rwa ADEPR Gasave ruherereye mu Gakinjiro ka Gisozi ,kuwa kane no kuwa gatanu kiri gitangira kuva saa kumi z’umugoroba kugera saa moya z’umugoroba(18h00-19h00) naho kuwa gatandatu no ku cyumweru ari nawo munsi wo kwizihiza Yubire kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa mu nani kugera saa moya z’umugoroba(14h00-19h00.

Mu minsi yose y’iki giterane cya Yubire ya Korali Gasave kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo abigisha b’ijambo ry’Imana nka Ev.Hakizimana Justin ,Pastor Uwambaje Emmanuel,Pastor Zigirincuti Michel hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR mu nzego zose ndetse kizabonekamo n’amakorali atandukanye nka Siloam ya Kumukenke ,Rangurura ya ADEPR Gihogwe ,Abakundwa na Yesu ,Ari ku ngoma n’izindi zose zibarizwa muri Paruwasi ya Gasave .

Korali Gasave yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1968 itangizwa n’abantu 6 biganjemo abo mu muryango wa Nyakwigendera Pasiteri Kayihura Jacques ari nawe wazanye ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali.Uko imyaka yagiye ishira korali Gasave yagiye itera imbere mu buryo bwose ari nako yunguka abaririmbyi bashya none ubu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ifite abaririmbyi basaga 116 bari mu ngeri zitandukanye .

Korali Gasave mu myaka 50 imaze ibonye izuba yakoze ivugabutumwa ryo gukora amavuna yagiye abyara ama Paruwasi hafi ya yose mururembo rw’umugi wa Kigali inarenga imbibi z’i Kigali inafasha hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba n’amajyaruguru n’igice kinini cy’intara y’amajyepfo .Muri iyi myaka 50 Korali Gasave yakozemo Album 4 z’indirimbo z’amajwi harimo izamenyekanye cyane nka Mana Fasha Isi yacu,Ishimwe niwe Yesu n’izindi nyinshi zagize uruhare rukomeye mu guhembura imitima y’abanyarwanda ndetse inakora cyane ibikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi kwa muganga ,kuremera abatishoboye no gufashanya hagati yabo.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IBIKORWA BY’URUKUNDO BYA KORALI GASAVE:


Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gasave yavuzeko ubuyobozi bw’itorero bwishimiye cyane uburyo iyi korali muri Yubile yayo yazirikanye n’abatishoboye




Korali Gasave yafashe imodoka yitwaza ibikoresho by’isuku n’ibindi bikenerwa n’abarwayi yerekeza mu bitaro bya Kibagabaga na CHUK gufasha abarwayi









Abaririmbyi ba korali Gasave bari babukereye mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye bagira bati"Tiwifuje kwizihiza Yublile y’imyaka 50 " tiwifatikanya n’abatishoboye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.