Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

More Worship igiye gutanga "Thanks Award" ku baramyi n’amakorali bakoze ivugabutumwa mu bihe bitoroshye


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 July 2018 saa 14:26'

Umuhanzikazi akaba n’umuramyi Diana Kamugisha abinyujije mucyo yise More Worship agiye gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyo guhemba abahanzi ,amakorali n’umu Pasiteri umwe bagize uruhare rukomeye mu kuba icyitegerezo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi bakabikora mu gihe kitari cyoroshye .

Dianna Kamugisha n’umwe mu bafite amazina akomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda yabanje gusobanura kw’iyirekwa yagize kuva mu myaka 2 ishize yo gushyiraho uburyo buhoraho abantu bajya baramya bakanahimbaza Imana ari nabyo byamuteye gutangiza icyo yise "More Worship" ari no muri ubwo buryo ateguye ibiroli byo kumurika iki gikorwa kumugaragaro muricyo hakazaberamo no gushyikiriza ibihembo abaramyi.amakorali n’umupasiteri bagize uruhare rukomeye mw’iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana .


Umuhanzikazi Diana Kamugisha yasobanuye ibijyanye na Thanks Awards ndetse na More Worship

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM, Diana Kamugisha yavuzeko mbere ya byose yuzuye ishimwe ku Mana yo ijyenda imushoboza mu muhamagaro yamuhaye wo kuyiririmbira ati:"Maze imyaka itari mike nkora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi hari bamwe twatangiriye rimwe batakibirimo ,njyewe kuba ngishikamye ntabwo ari imbaraga zanjye ahubwo n’ubuntu bw’Imana kandi najye nayisinyiyeko ntazacogora kuyikorera mu buryo bwose izanshoboza".

Diana Kamugisha yakomeje asobanura ibijyanye n’ibiroli byo gushyira kumugaragaro More Worship ndetse no guhemba bamwe mu bantu babaye indashyikirwa n’icyitegerezo mu kuramya no guhimbaza Imana ati :"More Woraship ubwo izaba imurikwa kumugaragaro tuzanahemba abantu 7 babaye indashyikirwa muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.


Umuramyi Apotre Apollinaire Habonimana ari mubazahembwa na More Worship

Mu bazahembwa harimo umuramyi Apotre Appolinaire Habonimana wo mu gihugu cy’abaturanyi cy’uburundi ,uyu yabereye icyitegerezo abaririmbyi benshi ba hano iwacu mu Rwanda cyane cyane mu gihe cya nyuma gato ya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Undi uzahabwa “ Thanks Awards” n’umuramyi Richard Nic Ngendahayo uba muri leta zunze ubumwe z’Amerika ,uyu yaririmbye mu bihe bikomeye kandi indirimbo ze zomoye ibikomere myinshi mu mitima y’abanyarwanda n’ubu zikaba zikoreshwa henshi mu nsengero ndetse n’abaririmbyi benshi bakaba bamufatiraho icyitegerezo.
Undi muramyi uzashyikirizwa ishimwe na More Worship ni Aimee Uwimana ,uyu yabaye indashyikirwa mu kuririmba indirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana kandi mu gihe kitari cyoroshye anahagarara neza mu kwera imbuto zikwiriye abihannye, abera barumuna be urumuri rwiza n’ubu akaba mu kuramya no guhimbaza Imana.


Umuramyi Richard Nic Ngendahayo ari mubazashyikirizwa ishimwe na More Worship

Muri ibi biroli kandi hazahembwa umuhanzikazi Rebecca Niyonsaba ,uyu mubyeyi asengera mw’itorero rya Zion Temple i Kabuga akaba yararirimbye kuva mu myaka ya za 1996 aho yafashije amatorero menshi gutangira ndetse no gutangiza amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana .

Si abaririmbyi ku giti cyabo gusa bazashimirwa kuko hazashimirwa n’amakorali 2 ariyo Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe ho mukarere ka Rusizi na Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge ,izi korali zizashimirwa kuba ziri muri korali zabayeho mbere kandi indirimbo zabo zikagira uruhare rugaragara mukomora ibikomere by’abanyarwanda cyane cyane mu gihe cya nyuma gato ya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Kuri aba bahanzi n’amakorali haziyongeraho Dr.Rev.Antoine Rutayisire nawe uzahabwa ishimwe rya Thanks Awards ,icyo azahemberwa nuko arumwe mu babaye indashyikirwa mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge bigatuma n’abahanzi bose bagira uwo mutima wo kwiyunga no gufatikaniriza hamwe kwiyunga no kwamagana amacakubiri ndetse akaba yarahurije hamwe abahanzi batandukanye bakaririmba indirimbo z’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima harimo nka "Muririmbire Uwiteka" irimo umuramyi nka Aimee Uwimana n’abandi benshi .

Ibi biroli byo gutangiza kumugaragaro More Worship no gutanga ishimwe ryiswe Thanks Award bizaba kuwa 03 Kanama 2018 kuva kw’isaha ya saakumi kugera saa moya z’ijoro (16h00-19h00) bikazabera kuri Kigali Diplomat Hotel ku Gishushu hafi y’ahakorera Startimes.




Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge izaghabwa ishimwe na More Worship kubera ko yakoze ivugabutumwa mu bihe bitari byoroshye


Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe izahabwa ishimwe na More Worship bitewe nuko indirimbo zayo zomoye imitima ya benshi mu bihe bitari byoroshye

Umuramyi Aimee Uwimana nawe azahabwa ishimwe na More Worship

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.