Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

MORE WORSHIP igiye guhuriza hamwe abaririmbyi ba Gospel mu Rwanda mu gikorwa bazungukiramo ibintu bibiri bikomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 August 2018 saa 06:11'

Umuhanzi Diana Kamugisha abicishije mu muryango yashinze witwa "More Worship" agiye guhuriza hamwe abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gikorwa yise ngo "Breakfast" aho aba baramyi bazahurira bagasangira ndetse bakanahabwa amahugurwa ajyanye n’uyu murimo wo kuririmbira Imana bakora .

Diana Kamugisha ni umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda wakoze igikorwa gikomeye cyo gutangiza iyi Minisiteri yise ngo "More Worship " aho abantu bahurira bakaramya bagahimbaza Imana bakanumva ijambo ry’Imana ryuje impuguro zibanda ku mumaro w’indirimbo mu nzu y’Imana no mu buzima busanzwe.



Hashize iminsi mike habaye igikorwa cyo gutangiza More Worship kumugaragaro no gutanga ibihembo kubaririmbyi

Mu minsi yashize hakaba harabaye ibiroli bikomeye byo gutangiza More Worship kumugaragarohanahembwa abahanzi ku giti cyabo n’amakorali bagize uruhare rukomeye mu kuba icyitegerezo mu ndirimbo zo guhimbaza Imana kandi bakabikora mu bihe bikomeye.

Twibutse ko ibi biroli byabaye taliki ya 3 Kanama 2018 hatangizwa More Worship hanahembwa abahanzi barimo umuramyi Apotre Apollinaire Habonimana wo mu gihugu cy’u Burundi, Richard Nick Ngendahayo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Aime Uwimana , Rebecca Niyonsaba wo mu Itorero rya Zion Temple i Kabuga n’amakorali abiri arimo Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe na Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge.


Umuhanzikazi Diana Kmamugisha asobanura ibijyanye na Breakfast bateguriye abaramyi

Nyuma y’iki gikorwa yatangije Diana Kamugisha mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko More Worship ubu icyo bahugiyeho ari ugutegura igikorwa bise ngo "Breakfast".

Muri aya magambo Diana Kamugisha yagize ati:"Iki gikorwa cya Breakfast umuririmbyi wese uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yemerewe kuzazamo aho tuzahura mu gitondo kuva kw’isaha ya saatatu kugera saasita (9h00-12h00) muri aya masaha hakazaberamo gusabana no kumenyana bisumbuyeho noneho tukanasangira ifunguro rya mugitondo ndetse tukabasha gukirikirana inyigisho n’impuguro tuzahabwa n’inararibonye muri muzika yitwa David Wald kuva mu bwongereza akaba umwarimu muri ACT(Africa College of Theology) ishuri rya Bibiliya ,uyu akaba afite impamyabushobozi ya Maitrise mu bijyanye n’umuziki".

More Worship "Breakfasht " izaba kuwa 08 Nzeri 2018 ikazabera kuri Hotel la Diplomate iherereye ku Gishushu hafi y’ahakorera Startimes kuva kw’isaha ya saatatu za mugotondo kugera saa sita (9h00-12h00).


David Wald kuva mu bwongereza akaba umwarimu muri ACT(Africa College of Theology) ishuri rya Bibiliya ,uyu akaba afite impamyabushobozi ya Maitrise mu bijyanye n’umuziki" niwe uzahugura abazitabira More Worship "Breakfast"















Bamwe mu baririmbyi bagize "More Woraship Ministries "

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.