Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Misiri:Perezida Emmanuel Macron yatanze umuti wahosha intambara ihora hagati y’Abisiramu n’Abakristo -Amafoto

Ubwanditsi , 30 January

Mu ruzinduko rw’iminsi 3, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron aherutse kugirira k’umugabane w’Afurika mu gihugu cya Misiri yasabye ko haba ubumwe n’ ibiganiro mpuzamadini mu rwego rwo gufata ingamba zihamye mu kurengera uburenganzira bwa muntu kuko ukutumvikana kw’amadini ariwo musingi utera ubugizi bwa nabi muri iki gihugu.


Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron hamwe na Abdel Fattah al-Sisi Perezida w’Igihugu cya Misiri

Uru ruzinduko Perezida Emmanuel Macron yarugiriye muri iki gihugu cya Misiri kuva kuwa 27 kugera kuwa 29 Mutarama 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi wa Catederali ya Mutagatifu Mariko Musenyeri Tawadros II iherereye i Cairo mu Misiri, yamusabye ko hashyirwaho uburyo bwo gushyira hamwe amatorero y’abakristo n’abayisilamu ndetse amusaba ko hagira bamwe mubayoboye amadini bazakora inama nyunguranabitekerezo ikazabera i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo kunoza icyo gitekerezo cy’ubumwe bw’amadini mu gihugu cya Misiri.

Muri uru ruzinduko, Perezida Macron yanasuye Catederali y’abakristo iri mu mujyi rwagati i Cairo yigeze kugabwaho ibitero n’intagondwa z’Abayisilamu icyo gihe hapfa abakristo 29 abandi barakomereka, hari mu kwezi k’Ukuboza 2016.


Perezida Emmanuel Macron yasabye ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abisiramu n’abakristo

Urubuga rwa timesnownews rwanditse iyi nkuru rukomeza ruvuga ko Emmanuel Macron yanagiranye ibiganiro na Ahmed al-Tayeb, imam mukuru w’idini ya Islam muri Misiri. Baganiriye k’uburyo bashyiraho itsinda rihuza Abayisilamu bo mu Misiri n’abo mu Bufaransa,iryo tsinda rigakora imyitozo ihagije kuburyo ryafasha n’abandi bo mu bindi bihugu kubijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge .

Mu nama yahuje Perezida Macron na Abdel Fattah al-Sisi Perezida w’Igihugu cya Misiri hamwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu, Macron yababwiye ko kugira ngo babungabunge umutekano w’abaturage basaga Million 100 batuye iki gihugu, umuti ari ugushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abisilamu n’abakristo kuko abaturage bose babarurwa muri ibi byiciro.

Asoza uru ruzinduko Perezida Macron yemereye inkunga iki gihugu cya Misiri ingana na Billion y’amayero azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu, uburezi, ubuzima ndetse n’umutekano.




Perezida Emmanuel Macron yabwiye abanyegiputa ko kwihuriza hamwe hagati y’abayisiramu n’abakristo ariwo musingi w’amahoro y’abaturage




Perezida Emmanuel Macron yagiranye ibiganiro na Ahmed al-Tayeb, imam mukuru w’idini ya Islam n’abandi bayobozi b’amadini

Photos:Internet

Inkuru ya Fidele Gatabazi/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO