Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ministiri Kaboneka yakebuye abakiristu bita ku nda zabo ndetse ababwira ibihano bibateguriwe


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 September 2018 saa 02:06'

Ubwo yari mu giterane cy’itorero ry’abadivantisti ,Ministiri Kaboneka yakebuye abakiristu bita ku nda zabo ndetse ababwira ko ababigira batyo batazagera i Kanani.

Minisitiri Kaboneka yasabye abakirisitu kurangwa n’urukundo rw’Imana kuko ari bwo bazagera i Kanani yo mu Ijuru

Ubwo itorero ry’abadivantisti bakoraga igiterane cyagutse muri stade amahoro Minisitiri Kaboneka mu mbwirwaruhame ye yahatangiye ubutumwa bukomeye bwibanda ku burinzi bw’Imana n’urukundo asaba abakirisitu kutazigera barengwa ngo bibagirwe ibyo Imana yabakoreye kuko igihe cyo kugera i Kanani cyegereje.

Ni igiterane cyari gikomeye cyari cyahuriwemo n’abadivantisti baturutse mu Rwanda hose ndetse na bake bari baturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda .
Ubutumwa bwa Minisitiri Kaboneka bwakoze ku mitima ya benshi

Mu butumwa bwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abakirisitu kwibuka aho Imana yakuye abanyarwanda abasaba kurangwa n’urukundo ndetse ko kutazibagirwa ibyo Imana yabakoreye.

Minisitiri Kaboneka yagize ati: “Uru Rwanda hari igiye cyabaye twese tuzi rwari rwariyubitse, ariko ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda yongeye kurwubura, dushimire Imana ko turiho uyu munsi kandi dufite ibikorwa bigaragara, ndashimira Ambassadors ku ruhare bagira mu kubwiriza ijambo ry’Imana no kumenyekanisha igihugu cyacu”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari hakenewe amakorali nka Ambasadors aririmba akanabwiriza ijambo ry’Imana rihindura imitioma y’abantu bari bavuye mu bihe bikomeye.

Nkuko uyu muyobozi akunda korali Ambassadors of Christ ndetse nayo ikaba ari imwe mu makorari akomeye y’itorero ry’abadivantisti ,Kaboneka Yagarutse ku Mana yabanye na Korali Ambassadors mu mpanuka ikomeye bagize kuwa 9 Gicurasi 2011, bava i Dar es Salaam, igahitana abaririmbyi bayo batatu abandi bane bagakomereka.

Ati: “Satani yagerageje kurimbura iyi Korali ariko ukuboko kw’Imana kubana na yo ndetse nk’uko umuyobozi mukuru w’abadiventisiti yabivuze, ubuyobozi bw’igihugu bwarahabaye kandi bwagombaga kubikora kuko ni inshingano kurengera u Rwanda n’Abanyarwanda, abana bari bagize impanuka bari abanyarwanda, Ubuyobozi rero bukorera Imana bwashyizweho n’Imana, nta kuntu bwatererana Abana b’u Rwada.”

Kaboneka yafashe ibyo Imana yakoreye abanyarwanda, abigereranya n’ibyo yakoreye abisiraheli, ikabakura muri Egiputa, ikabambutsa inyanja itukura ariko bakaza kudamarara bakayibagirwa maze abasaba kutazigera barengwa ngo bibagirwe aho Imana yakuye u Rwanda.

Ati: “Uru Rwanda rwari rwasenyutse Imana yongera kurwubaka, nagirango nsabe abakirisitu bari aha, ntimuzirare ngo murengwe mwibagirwe aho Imana yadukuye n’aho itugeje ngo twirare twumve ko twageze iyo tujya kuko Satani wasenye u Rwanda ntaho yagiye, …”

Ati: “U Rwanda dushatse twarugereranya na Isiraheli, Imana yadukuye mu kangaratete, imaze kutwambutsa inyanja itukura turimo kureba i Kanani, reka twe kwirara ngo dutangire gutuka Imana, ahubwo turusheho kuyishimira, abakirisitu bari ahangaha n’abadahari babe ku isonga yo guharanira ko tugera muri Kanani nziza”

Yabibukije igisabwa ngo umuntu agere i Kanani agira ati: “Ntabwo tuzagera i Kanani twita ku nda zacu no kunyungu zacu, tutitaye kuri bagenzi bacu babaye, ntabwo uzajyayo ujyanye ubututsi cyangwa ubuhutu, uzajyayo ujyanye ubumuntu Imana yaguhaye, twagize igihe kini cyo gushora inyungu mu rwangano ariko nta nyungu twabikuyemo,… abakirisitu nitwe tugomba kwamamaza urukundo rw’Imana”

Yabasabye kwitangira ababagana nkuko Imana yitanze igatanga umwana wayo w’ikinege agapfira abanyabyaha, maze abasaba na bo kwitangira gufasha abo baturanye n’ababagana batagira kivurira. Ati:“Reka tube urumuri rumurikira abaturanyi, rumurikira inshuti, abavandimwe, nibatubona mbere yo kubabwiriza ubutumwa bajye babona imbuto nziza z’urukundo”

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.