Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Minisitiri w’ubuzima ,Dr Gashumba yahwituye abatinya kurogwa kandi bafite Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 October 2018 saa 04:54'

Ababyeyi bo murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke bagaragaje ko ababyeyi batwite muri uyu murenge batinya kwipimisha inda batinya ko barogwa bityo bagahitamo kubyihorera.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba yabasabye kureka iyo myumvire bakitabira hagunda yo kwipimisha nkuko biteganijwe.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima twaganiriye, yadutangarije ko akenshi usanga ababyeyi usanga banga kujya kwipimisha ngo batabaroga.

Ni mu gihe kandi umubare munini w’abakobwa usanga bo barinze kugeza igihe cyo kubyara batipimishije inda na rimwe , ibintu biterwa nuko bajya kwa muganga bakabasaba kuzana n’abagabo babo nabo bagahitamo kubireka.

Mu kiganiro Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba yabagejejeho , yabasabye kureka iyi myumvire ngo kuko Imana ariyo yonyine irinda abantu ndetse anabasaba kujya bihutira kujya kwa muganga igihe cyose babuze imihango.

Mu magambo ye ,Dr Diane Gashumba Yagize ati” Muzi neza ko umubyeyi agomba kwipimisha inshuro 4 igihe atwite, mukwiye kureka iyi myumvire yo kuvuga ngo mwariogwa kuko Imana niyo iturinze twese ,ahubwo mukitabira gahunda yo gupimisha inda nkuko mwitabira gahunda y’ikingira.

Kwipimisha inda ku bayeyi batwite bigira umumaro mu mikurikiranire y;umwana kuva agisamwa kuzera avutse, binamurinda kandi kuba yakwanduzwa na nyina igihe cyose yaba abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA."

Mu Rwanda ikigero cyo kwipimisha inda ku babyeyi batwite kigeze kuri 59%, naho ababyeyi bagera kuri 19 ku ijana bashaka serivisi zo kuboneza urubyaro bakazibura.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.