Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya urutonde rw’abapastori 21 mu Rwanda baririmbaga kuri ubu impano zabo zikaba zitakigaragara cyane

Ubwanditsi , 3 months ago

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi ku isi hari abapasteri batandukanye bayobora amadini atandukanye, imwe mu mirimo bakora n’ukubwiriza ubutumwa bwiza ndetse no kwita ku ntama baba bayoboye. Muri aba bapasteri baba bafite impano zitandukanye harimo n’iyo kuririmba.

Uyu munsi turagaruka ku bapasteri 20 bo mu Rwanda bakora ivugabutumwa mw’ijambo ry’Imana bafitikanije no kuririmba.

Nubwo bikunze kubagora cyane kujya muri Studio kubera umwanya muto baba bafite hari bamwe mu bapasiteri bafatanya ubuhanzi no kuyobora insengero zabo batangije. Na hano mu Rwanda hari abafite impano y’ubuhanzi ndetse bayikoresha uko bashobojwe muri wa mwanya muto babona nk’uko mugiye kubasanga ku rutonde IYOBOKAMANA.COM yabateguriye.

Gusa kuri uru rutonde harimo abahoze ari abahanzi ariko nyuma yo gutangiza amatorero, kuririmba bagahita babiha umwanya muto birumvikana ko biterwa n’umwanya ubabana mucye ndetse no kuba inshingano ziba ziyongereye cyane.

Dore urutonde rw’abapasiteri 21 bafatanya kuyobora itorero no kuririmba


1 Apotre Dr Gitwaza Paul:

Apotle Dr Paul Gitwaza ni umukuru w’itorero Zion Temple Celebration Center ku isi.

Gitwaza ni umuhanga dore ko ashobora kwandika indirimbo zitandukanye zimwe akaziririmbira izindi akaziha abandi batandukanye twavuga nk’izo yagiye aha Asaph Music International itsinda riba mu itorero rye,muzo yagiye yikorera twavugamo nka, MANA KIZA BENE WACU, Imirimo yawe, Mubwihisho ndetse n’izindi... kuri ubu kuririmba yabaye asa n’ubihagaritse dore ko nta ndirirmbo aheruka gushyira hanze.
Uyu mugabo ni umwe mu bapasiteri bashobora kuririmba bicurangira na Gitari.

2 Pastor Julienne Kabanda Kabirigi

Ni umuyobozi mukuru w’itorero Jubilee Revival Assembly rikorera i Remera. Mu buhanzi bwe, Julienne Kabanda wahoze ari umuririmbyi mu ndirimbo zisanzwe mbere yo gukizwa, ni umwe mu bafite ijwi ryiza cyane.


Pastor Julienne Kabanda ni umwe mu banyarwandakazi bafite ijwi ryiza cyane

3 Pastor Mugabo Venuste

Uyu mbere yo kujya mu nshingano za Gipasiteri , yari umuhanzi ukomeye muri ADEPR kandi nubu arabikomeje gusa na none kubona igihangano cye cyasohotse biragoye, akaba azwi cyane mu ndirimbo “Twigiye ku birenge”. Mugabo Venuste avuga ko mu gitondo aribwo akora akazi k’ubushumba naho ku mugoroba akinjira mu buhanzi.


Pastor Mugabo Venuste n’umuhanzi wakanyujijeho mu ndirimbo nka Twigiye kubirenge,Itegeko,Niyo kwizerwa n’izindi

4 Bishop Papias Sindambiwe

Uyu ni umushumba mukuru w’itorero Dormition Church International ryakoreraga ku Kacyiru. Mu gihe gito amaze mu buhanzi, Pastor Papias aheruka gukora indirimbo mu mwaka wa 2016, hari n’amakuru yavugaga ko agiye gukora Album ariko bikaba yaraheze mu nzira.


Bishop Sindambiwe Papias inshuti y’akadasohoka y’umuhanzi Jay Polly

5 Pastor Isaie Baho Uwihirwe

Ayobora itorero Agape Pentecostal Church rikorera i Kabuga, mu buhanzi bwe azwi cyane mu ndirimbo “Ninde uhwanye nawe”,”Baho”,”Ibendera” n’izindi. Pastor Baho Isaie afite Album ebyiri harimo n’amashusho ndetse akaba arumwe mu bagerageza kuba akibasha gufatanya iyi nshingano ya gishumba n’ubuhanzi.


Pastor Baho Isaie afatanya ubuhanzi no kuyobora itorero

6 Apotre Mukamusoni Claire

Uyu ayobora itorero Bethel Revival International Church. Mbere yo kuba umushumba, yabanje kuba umuhanzi ndetse n’ubu arabikomeje n’ubwo ubona nta mbaraga nyinshi abishyiramo.


Apotle Mukamusoni yari afite impano yo kuririmba ariko ntakiyikoresha cyane

7 Pastor Serugendo Steven

Uyu ni umushumba mu itorero Angilikani Diyoseze ya Gahini, ubuhanzi bwe abugeze kure ndetse akaba ari hafi gusoza Album ye ya mbere y’amashusho nk’uko yabitangarije itangazamakuru.

8 Pastor Rushema Ephrem

Uyu yabaye umutoza wa Hoziyana yo muri ADEPR igihe kirekire cyane, iyi akaba ari korali ikunzwe cyane muri iryo torero. Mbere yo kwinjira mu nshingano za Gipasiteri Rushema yabanje mu buhanzi ndetse n’ubu arabukomeje cyane ko akunze kwitabira ibitaramo n’ibiterane bitandukanye.


Pastor Rushema Ephrem, ni umwe bafatiye runini Korali Hoziyana

9 Pastor Ingabire Marie Aimee

Muri 2014 nibwo yashyize hanze Album ye ya mbere yitwa Neema. Pastor Ingabire ayoboye itorero ryitwa The Power of Trinity riherereye i Nyamirambo. Pastor Ingabire, nyuma yo kuba umupasiteri, kuririmba yabaye nk’ubihagaritse kuko muri iyi minsi ntushobora kumwumva mu gihe mbere yatumirwaga hirya no hino nk’umuhanzi ndetse akaba yarigeze kugabirwa imodoka nyuma y’igitaramo cye cyashimishije benshi.


Pastor Ingabire Marie Aimee ntacyumvikana mu buhanzi

10 Apotre Serukiza Sosthene

Serukiza ni umuyobozi mukuru w’itorero Eglise Messianique pour la Guerrison des Ames ( EMGA ) rikorera mu Rwanda, Congo(RDC) no mu Burundi ari naho ryatangiriye. Apotre Serukiza azwi cyane mu ndirimbo z’ibisirimba kuruta uko azwi nk’umupasiteri. Ubuhanzi ntiyigeze abureka, ahubwo arabukomeje ndetse akaba afite na za Album ziri hanze gusa na none ntakigaragara cyane.


Intumwa Serukiza Sosthene azwi cyane mu bisirimba

11 Pastor Kayiranga Innocent

Uyu ni umushumba mukuru w’Itorero Good Foundation riherereye i Nyagatare, mu buhanzi bwe amaze gukora Album ebyiri ndetse yamaze kuzikorera amashusho. Mu ndirimbo ze iyakunzwe cyane yanamwinjirije amafaranga ni iyitiriwe Album ye ya kabiri ariyo “Ukwiriye Guhimbazwa.”


Pastor Kayiranga Innocent umuhanzi ndetse n’umuvugabutumwa

12 Pastor David Nkashama

Uyu mupasiteri wari hafi gutangiza itorero rye mu Rwanda, ni umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Raggae n’izindi. Inyigisho ze akenshi zishingiye ku Agakiza (Salvation), we ahamya ko agakiza karimo ibyiciro bibiri, abakristo benshi ngo bakeneye agakiza ka kabiri.


Pastor David Nkashama akora injyana ya Hip Hop

13 Rev Pastor Vumilia Ablira

Uyu ayobora Itorero Mountain Sinai naryo rikaba rifite icyicaro i Nyagatare. Kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye, abifatanya no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

14 Pastor Musoni Josiane Deborah

Uyu mukozi w’Imana ayoboye itorero ryitwa Eagle Ministry rikorera Nyagatare. Mbere yo kuba umushumba, Deborah Musoni yabanje kuba umuririmbyi aho yanaririmbanye na Aline Gahongayire muri Asaph, ariko ubu akaba amaze imyaka itandatu ari umupasiteri.

15 Pastor Edison Munyanshongore

Uyu ni umwe mu baherutse guhabwa inshingano na ADEPR. Pastor Edison ni umuririmbyi muri Korali Hoziyana akaba n’umwanditsi w’indirimbo zaba iza Korali ndetse n’ize ku guti cye. uyu mu myaka yashize yimikiwe kuba umupasiteri, Edison akomeje gukoresha impano ye y’ubuhanzi.

16 Bishop Kigabo B. Douglas

Ntabwo yabaye umuhanzi ku giti cye ariko ni umwe mu bantu bazwi cyane muri Korali Rehoboth Ministries yakanyujijeho mu myaka yatambutse. Bishop Kigabo yabayeho umuyobozi w’iyi Korali igihe kitari gito ariko nyuma yo kwimikwa ahita ava kuri izo nshingano aziharira abandi, gusa aracyaririmba muri Rehoboth. Mu bundi buhanzi azwiho ni ukwandika ibitabo bya Gikristo aho afite ikitwa "Tue s Pierre d’aujourdhui"


Bishop Kigabo B Douglas umwanditsi w’ibitabo, akaba yaranayoboye Rehoboth Ministries

17 Undi wiyongeraho ariko utari umupasiteri ni Padiri Uwimana Jean Francois, umupadiri muri Kiliziya Gaturika Paruwasi ya Nyundo akaba ari umuhanzi ukora injyana zidapfa gukorwa na buri wese dore ko aririmba Hip Hop, Raggae n’izindi zigezweho. Padiri Uwimana azwi mu ndirimbo Twigendere ndetse n’indi yitwa Gusenga.


Padiri Uwimana Jean Francoir azwi cyane muri Hip Hop

18 Pastor Rose Ngabo

Ni umuhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye mu myaka yashije ndetse n’ubu kuririmba arabikomeje n’ubwo atakibikora cyane nka mbere. Rose Ngabo ni umuyobozi w’umuryango Asante Ministries ufasha abana b’imfubyi. Muri iyi minsi, uyu muryango ukaba ufite itorero rikuriwe na Pastor Rose Ngabo.

19 Pastor Jackie Mugabo

N’ubwo atari yimikwa ngo asukweho amavuta, umuhanzikazi Jackie Mugabo avuga ko afite impano yo kuba Pasiteri ndetse hakaba hari benshi batangiye kubimwita. Kuri ubu Jackie Mugabo ayobora umuryango Sisterhoood in Christ International Ministries uri hafi kubyara itorero.


Jackie Mugabo wahoze aririmba

20 Pastor Ngamije Semugeshi Gabriel

Ngamije uzwi cyane nka Pastor Gaby, ni umupasiteri w’urubyiruko mu itorero Noble Family Church riyoborwa na Apotre Mignone. Pastor Gaby afite indirimbo zitandukanye, gusa nta kunze kumvikana mu itangazamakuru. Ubusanzwe akunze kuririmbana na mushiki we Claire mu bitaramo atumirwamo.


Pastor Gaby ni umwe mu bafite impano yo kuririmba ariko ntakunze kujya mu itangazamakuru

21.Pastor Christophe Ndayisenga:

Pastor Christophe Ndayisenga n’umushumba ufatanya n’umufasha we Apostre Sara Sipesiose kuyobora itorero rya Inkunge y’amahoro ,uyu azwi mu ndirimbo nka Ndiho,Yerusaremu n’izindi nyinshi .Uyu mu Pasiteri n’umwe mu baririmbyi bazwiho kugira ubuhanga bukomeye mu kuririmba bifashishije igicurangisho cya Saxphone.


Pastor Ndayisenga Christophe uzwiho ubuhanga mu gucuranga akoresheje Saxphone

Iyi nkuru irakomeza nawe watubwira uko ubyumva ndetse n’abandi waba uzi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO