Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mbere nahanuraga ibinyoma nk’uko nari narabyigishijwe-Pastor Ezra Mpyisi

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 97 y’amavuko, ahamya ko mu myaka yo ha mbere yakoraga umurimo w’Imana ahanura ibinyoma bitewe n’uko abigisha be bamwigishaije inyigisho z’ubuyobe. Gusa ngo mwuka Wera yaje kumusanga amwigisha ubuhanuzi nyabwo akoresheje Bibiliya.

Ibi Umukambwe Pastor Mpyisi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ukwezi TV aho yavuze byinshi birimo n’ubutekamutwe bwiganje mu matorero.

Uyu mukambwe ufatwa nk’inararibonye igihugu cyibitseho, ari mu bantu bacye bamaze igihe kitari gito mu murimo w’ivugabutumwa aho ayobora mu itorero ry’Abaduiventisite b’umunsi wa Karindwi.

Pasiteri Ezra Mpyisi utajya urya imirwa mu gusubiza ibibazo kabone n’ubwo byaba bikomeye, akunze kumvikana avuga mu murimo w’ivugabutumwa akozze imyaka myinsi yabayeho aroga abantu (abigisha ibinyoma) ngo kuko nawe ariko yari yarabyigishijwe.

Mu kiganiro yagiranye na iriya kinyamakuru gikorera kuri murandasi, Pastor Mpyisi yongerye kugaruka ku ngaruka yatewe n’abigisha babi, anavuga ku biyita abahanuzi mu minsi ya none ku mpamvu zo gushaka amaramuko.

Uyu mukambwe yavuze ko umukristo nyawe amupimira kuri Bibiliya. Ati “Iyo nkubonye utagira bibilkiya cyangwa uza gusenga udafite Bibiliya mpita mbona nta bukirisitu bukurimo.”

Pastor Mpyisi akomeza avuga ko abantu bamufata nk’umusazi kuko yasobanukiwe ukuri, nyamara ngo mu gihe yabayobyaga bamukurikiraga bamufata nk’umunyabwenge.

Ati “Ubu bamfata nk’umusazi kandi igihe nigishaga nkabo nari umuhanga baransangaga.”

Akomeza avuga ko abigisha bo mu minsi ya none bavugana n’abadayimoni, nyuma bakabijyana mu bayoboke babo bababwira ko ari ubuhanuzi.

Ati “Bamwe bababeshya ngo bavuganye n’Imana sibyo. Baba bavuganye n’umudaymoni.”

Avuga ko nawe yabayeho ahanura ibinyoma igihe kirekire bitewe n’ibyo yari yarigishijwe, gusa ngo igihe kiza kugera mwuka Wera amuyobora inzira yo kumwereka umwalimu nyawe ariwe Bibiliya.

Ati “ Ubuhanuzi n’ukuvuga ijambo ry’Imana. Umuhanuzi n’uvuga ibyo Imana yamweretse. Njyewe Imana inyerekera muri Bibiliya, ntabwo mbonekerwa. Mbere nahanuraga ibinyoma nk’uko nabyigishijwe. Rero igihe cyarageze mwuka Wera ambera umwigishwa muri iki gitabo (Bibiliya)”

Pastor Mpyisi ashimangira ko atemeranya n’abiyita abahanuzi, akavuga ko nta kuri kwabyo kuko ngo ibyo bakora babikoreshwa no gushaka amaramuko.

Ati “Biriya by’abahanura ni ibyo babeshya kugira ngo babone urufaranga.Ni ibihimbano. None se kera ntitwagiraga abaraguzamutwe? Barabikoraga bagatunga bagatunganiurwa. Abaraguzi b’ubu rero babinyuza mu Mana, bakavuga ko ariyo yabatumye.”

Pastor Ezra Mpyisi ashimangira ko abenshi mu biyita abahanuzi babiterwa no gushaka indonke

REBA VIDEO YOSE HANO


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO