Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mbere gato y’uko Yitaba Imana,Sesiliya wakinaga ikinamico yakozweho na Mwuka wera

Ubwanditsi , August 2018

Mbere gato y’uko Yitaba Imana Sesiliya yakozwe na mwuka wera kuko yabanje kweza inzira ze akikiranura n’abantu,nubwo bagenjzi be basengaga gbasaba Imana ko itamutwara ariko we yarushagaho gusaba Imababazi no kwiyeza ku bantu bose.

Sesiliya yitabye Imana kuri 16/8/2018

"Imana yamuhaye ubugingo turabyizeye"Amwe mu magambo yavuzwe na bagenzi ba Penina nYuma y’uko yitabye Imana.

Hashize iminsi isaga ine Muteteri Penina Yitabye Imana,aho yazize indwara y’umutima,nyuma y’urupfu rwe hakaba haragiye hacicikana amakuru avuga ko uyu mubyeyi yaba yararozwe ariko ababizi neza bakavuga ko yishwe n’indwara cyane ko yari ari no kwa muganga.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwon umunyamakuru wa Iyobokamana yaganiriye na bamwe mu bantu ba hafi ye ndetse bajyaga banamusengera ubwo yari arwaye.

Uwitwa Mama Prince wari uyoboye itsinda ryajyaga risengera uyu mubyeyi yavuze ko bajyaga bafata akanya bakajya gusengera uyu mubyeyi ngo Imana imukize cyane ko we yari yaramaze kwiyeza ndetse ngo no gutunganya inzira zose.

Mu magambo yue ahakana ibyo kuba Muteteri yararozwe ndetse n’ibyabaye mbere yo gupfa kwe yagize ati:"Penina twaramusengeye cyane ,nawe ubwe yari yaramaze gutunganya inzira ze zose,ndetse yaranasabye imbabazi abantu bose cyane ko urebye ntanabavuga ko yababaniye nabi,cyari igihe cye nyine Imana yamukunze kuturusha ariko ntabwo yarozwwe ahubwo ni indwara nyine nkuko kwa muganga babivuze.

Naho kubijyanye nubukiristu,Penina yari umumama uteye neza,ubana n’abantu bose ndetse unishimirwa na bose ,ikindi yari umubyeyi ukunda Imana cyane kuko ndamuzi twarasenganaga ni nayo mpamvu nahamya ko Imana yamuhaye ubugingo tubyizeye.Burya iyo umuntu apfuye ntabwo habura amagambo avugwa ariko ibyo ni ukubeshya."

Amwe mu mateka ya Muteteri witabye Imana kuwa4 ushize

Muteteri Penina Joy uzwi ku isina rya Sesiliya yamamaye cyane mu ikinamico Urunana ndetse anakina amakinamico atandukanye mu itorero Indamutsa aca kuri Radio Rwanda arimo iyakunzwe cyane yitwa ‘Icyanzu cy’Imana’ yakinnyemo ari umugore wa Mbanzabugabo akaba mukase wa Uwera.

Mu ikinamico Urunana, Sesiliya yakinaga ari umubyeyi wa Patrick Musonera n’umugabo we akaba yitwa Musonera.

Penina yari umuhanga mu gukina amakinamico, ndetse ko hari byinshi yamwigiragaho.

Muteteri Penina Joy uzwi ku isina rya Sesiliya mu ikinamico Urunana, yari atuye mu murenge wa Remera. Yari umubyeyi w’abana batatu, umugabo we akaba yaritabye Imana.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO