Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Man Martin, Patrick Nyamitari, Jay Polly n’abakobwa bambara amakanzu magufi,bashyigikiwe bikomeye na Apôtre Mutabazi


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 September 2018 saa 04:20'

Umushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, yiteguye gukura imivumo ku bahanzi bakomeye baririmbaga indirimbo zihimbaza Imana bakaza kubireka nka Man Martin, Patrick Nyamitari ndetse na Jay Polly.

JPEG - 227.4 kb
Patrick Nyamitari yaririmbaga indirimbo zo guhimbaza Imana ariko yarahinduye ajya muri secular
JPEG - 94.5 kb
Man Martin yaririmbaga indirimbo zo guhimbaza Imana ariko yarahinduye ajya muri secular

Uyu mushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice ntakozwa abacira abandi urubanza bashingiye ku bikorwa bibateza imbere.

Apôtre Mutabazi asanga kuba abahanzi nka Mani Martin na Patric Nyamitali bararetse kuririmba indirimbo z’ihimbaza Imana (Gospel) bakaririmba indirimbo z’Isi (Secular Music), atari ikibazo kuko ibyo bakora ni ugushaka amafaranga bisanzwe.

Aganira na Iyobokamana.com ,Apôtre Mutabazi yagize ati: “Umuntu ava muri business imwe akajya mu yindi bitewe n’inyungu runaka akurikiyemo, kuba rero Man Martin yarahinduye umuziki yakoraga ni kimwe n’uko nawe wareka gucuruza takataka, ugacuruza ibindi bigufasha kubona inyungu”

JPEG - 29.6 kb
Umushumba w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice

Uyu mushumba asanga kuba baririmba indirimbo z’Isi nta cyaha kirimo ko cyaba icyaha igihe bamara kuziririmba babonye amafaranga akaba yabakoresha ibyaha.

Apôtre Mutabazi kandi yagarutse ku kibazo cy’abacira imanza abantu bagendeye ku myambarire yabo, aho babona umuntu yambaye ikanzu cyangwa ijipo ngufi bakamushinja kudakiranuka, bakirengagiza ko gukiranuka k’umuntu bitaba mu myenda yambaye ko ahubwo biba mu bikorwa bye bya buri munsi no ku mutima we.

Uyu mushumba w’itorero rya New Covenant Kingdom Citizen riherereye mu Karere ka Kicukiro, afite umugore n’abana 4.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.