Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Madamu Jeannette Kagame wagize isabukuru,yavuzweho amagambo akomeye na Pastor Rick Warren


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 August 2018 saa 06:05'

Abakozi b’Imana batandukanye bakomeje kwifuriza isabukuru nziza Madame Jeannette Kagame wizihije imyaka 56 uyu munsi,kuko yabonye izuba tariki ya 10 Kanama 1962 ari nako bakomeza kumusabira umugisha ndetse n’Iterambere

JPEG - 167.4 kb
Madame Jeannette Kagame yujuje imyaka 56

Muri benshi bagiye bagira byinshi batangaza,Pastor Rick Warren k’urubuga rwe rwa Twitter yanditse amagambo yo kumwifuriza ihirwe ndetse no kumusabira ku Mana
Mu magambo ye yanditse ati"@FirstladyRwanda keep Growing and God guides your steps coz u’re the mother of Rwanda not only that even u inspire many" .

Ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda yanditse ati:"Madamu wa Nyakunbahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda,komeza ujye juru kandi Imana ikomeze kuyobora intambwe zawe kuko uri mama w’u Rwanda,ndetse si n’ibyo gusa kuko hari benshi bagufatiraho urugero"

JPEG - 52 kb
Pastor Rick Warren

Pastor Rick Warren ni umukozi w’Imana ukorera umurimo w’Imana muri leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse akaba ari naho afite itorero.Uyu mukozi w’Imana kandi akaba ari inshuri na Nyakubahwa perezida wa Repubulika cyane ko akunda kuza mu Rwanda ndetse akaba ari nawe wasengeye irahira rya Perezida wa Repubulika ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2010.

JPEG - 97.9 kb
Pastor Rick Warren ni inshuti na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Gusa siwe wenyine wasabiye Madame Jeannette Kagame umugisha ndetse n’abandi benshi bagiye batanga ibitekerezo ku ifoto umukobwa we (Ange Kagame ) yashyize k’urubuga rwa Twitter muri iki gitondo nabo bagiye bamusabira imigisha myinshi.

Madamu Jeannette Kagame yavukiye i Burundi; yashyingiranywe na Perezida Kagame ku itariki ya 10 Kamena 1989 mu muhango wabereye i Kampala muri Uganda.

Ni umubyeyi w’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura ye ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Mu muryango nyarwanda ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu gushyiraho gahunda yo kwita ku bibazo by’ubuzima n’imibereho y’imiryango ibana na virusi itera Sida, byiyongera ku yindi gahunda yatangije igamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, abinyujije mu muryango Imbuto Foundation yashinze, anabereye Umuyobozi w’Ikirenga.

Ashimirwa kandi kuba icyitegererezo cy’umubyeyi ubereye u Rwanda binyuze ahanini mu guharanira uburenganzira bw’abagore no mu nama atanga zabafasha mu iterambere.

Ikindi ni mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu guhemba urufite ibitekerezo by’icyitegererezo ,“Celebrating Young Rwandan Achievers Awards (CYRWA).

Yahawe ibihembo bitandukanye birimo igiheruka cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa. Ni igihembo yahawe muri Werurwe mu nama mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali ( 5th Kigali International Conference Declaration (KICD).

Cyaje gikurikira ikindi yahawe muri uko kwezi cy’uko yagaragaje uruhare rukomeye mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage bababaye cyane barimo abana n’abagore, kandi na n’ubu akaba akomeje ibikorwa bibateza imbere.

Ni igihembo yahawe n’Umuryango Team Heart, ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi mu gihugu ndetse ubu ukaba uri gukusanya inkunga yo kubaka ikigo cya mbere kivura indwara z’umutima mu Rwanda.

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.