Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Madame Nkundimfura Rosette yanenze Pastor Majyambere Joseph agaruka kuri Apostle Mignone Kabera


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 January 2019 saa 12:58'

Madame Nkundimfura Rosette impuguke mu by’uburinganire yavuzeko atemeranywa na Pasiteri Majyambere Joseph Umuyobozi w’Itorero Umuriro wa Patenkote uherutse kuvugako kuba abagore bimikirwa kuba aba Pasiteri ’Bishop, Apotre, Reverand’ n’abandi ari ibyazanwe n’imperuka n’ubuyobe bw’amatorero n’amadini abimika.


Madame Nkundimfura Rosette impuguke mu by’uburinganire ntiyemeranya na Pastor Majyambere wavuzeko kwimika abagore ari ishyano

Madame Nkundimfura Rosette yavuzeko nta murimo umugabo yakora ng’umugore awunanirwe icyangombwa ari ubushake kuko hari naho usanga umugabo byamunaniye umugore akabishobora aha yatangiye urugero kw’iterambere rya Minisiteri y’ivugabutumwa iyobowe na Apotestle Alice Mignone mu gihe hari abagabo bananiwe gucunga neza amatorero.

Ibi Pasitori Majyambere Joseph yabitangaje kuwa 30 Ukuboza 2018 muhango wo kwimika abashumba n’abadiyakoni mw’itorero ‘Umuriro wa Pantekote’ ashumbye .

Amaze gusomera abashumba bimitswe inzandiko Paul yandikiye Timoteyo na Tito muri Bibiliya Yera, Pasteri Majyambere yagize ati ”Aya ni yo magambo yerekana abashumba cyangwa abepiskopi, nta bepiskopikazi babaho”.

Pasiteri Majyambere yavuze ko nta hantu na hamwe muri Bibiliya handitse ibiranga abepisikopikazi ahubwo handitsemo ibiranga abepisikopi gusa kuko nta mugore wemerewe kuba umwepisikopi ndetse na Yesu ubwe ngo nta mugore yigeze aha inshingano z’igipasiteri kandi kugeza n’ubu Bibiliya niyo dukoresha bityo ibyo gukora ibihushanye n’ijambo ry’Imana n’amahano.

Ati:“Ibi byo kwimika abagore ni ibindi bishyiriyeho cyangwa imperuka yadushyizemo, aho usanga bashiki bacu nabo bayobora amatorero. Nongere mbabwire ko aho barwanira ubapasitori cyangwa babugura amafaranga. Hamwe n’ababayobotse bose bazajyanwa kwa Shitani”.

Nyuma yuko Pasiteri Majyambere Joseph atangaje ibi ,yamaganywe n’abantu benshi biganjemo abakozi b’Imana b’abagore bafite izi nshingano nubwo hari n’abandi bantu bari kuruhande bagiye bashyigikira ukuri kwe .

IYOBOKAMANA.COM twegereye Madame Nkundimfura Rosette impuguke mu by’uburinganire tumubaza igitekerezo cye kuri uyu mu Pasiteri wumvikanye avugako ari ishyano kwimika abagore ngo babe aba Pasiteri .

Muri aya magambo Nkundimfura Rosette impuguke mu by’uburinganire yasubije ati :"Nta murimo uwo ariwo wose umugore akwiriye kubuzwa gukora kuko niba abishoboye kandi abikunze,abifitiye ubushake agomba kubikora kandi kuba Pasiteri ,Bishop ,Apostle bijayana n’umuhamagaro kandi niba umugabo ahamagarirwa kubikora n’umugore rwose yabikora kuko uburyo umugore aaremyemo ni nako umugabo aremye bityo sinemeranya na gato n’uyu mu Pasiteri wavuze ko ari ishyano kwimika abagore.

Madame Nkundimfura Rosette impuguke mu by’uburinganire yakomeje avugako ashima cyane Leta y’u Rwanda yasizeho ko mu myaka itanu iri imbere abantu bose bayoboye amadini n’abafite aho bahuriye n’izi nshingano bazaba byibuze baranyuze mw’ishuri rya Blbibilya bityo rero ahubwo ndashishikariza abagore bafite uyu muhamagaro kujya mw’ishuri bakiga ibijyanye nabyo .


Apostle Alice Mignone Kabera uyobora Women Foundation yatangiweho urugero rw’abakozi b’Imana b’abagore bateje imbere amatorero bashumbye

Ati:"Ndatangira urugero kuri Apostle Alice Mignone Kabera uyobora Women Foundation ,mu by’ukuri iyo urebye iterambere ry’itorero rye ubona ari ryiza ,rishikamye mu gihe nyamara hari abayobozi b’amatorero b’abagabo bananiwe kuyobora neza amatorero bakaba bahorana bombori bombori none uvugako umugore adakwiye izi nshingano aba yitwaje iki kandi ijambo ry’Imana rivugako ko buri wese akwiriye kugenda uko yahamagawe ".

Madame Nkundimfura Rosette ni impuguke mu by’uburinganire (Gender Specialist) akaba yarahoze akora muri Minisiteri y’umuryango ubu akaba ari umukozi mu kigo cya ADRA Rwanda.


Pasiteri Majyambere Joseph Umuyobozi w’Itorero Umuriro wa Patenkote uherutse kuvugako kwimika abagore ari ibyazanywe n’iminsi y’imperuka

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.