Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Liliane Kabaganza yemeje amakuru ko azitabira igiterane cy’ibitangaza no kubohoka yatumiwemo na Bishop Harerimana J.Bosco

Ubwanditsi , 28 February

Itorero rya Zarephath Holy Church, Ishami rya Kigali riyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco umaze kuba ikimenwa na bose mu gukoresha n’Imana ibitangaza bikomeye rigiye guhuriza abakirisitu mu giterane cy’imbaraga cyitezwemo ibitangaza no kubohoka kw’abazacyitabira ,bakaba baragitumiyemo umuhanzikazi ukunzwe na benshi ariwe Liliane Kabaganza usigaye uba mu gihugu cya Kenya.

Iki giterane cy’iminsi ine cyateguwe ,Bishop Harerimana Jean Bosco yagitumiyemo abandi bakozi b’Imana barimo Rev.Samuel Kairu umushumba w’itorero rya Covenant Worship Church muri Kenya hamwe n’umuhanzikazi Liliane Kabaganza n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri iri torero rya Zeraphath Holy Church rizwi kw’izina rya Fire Team.


umuhanzikazi Liliane Kabaganza nawe azafatikanya n’abandi baririmbyi gususurutsa abazitabira iki giterane

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Liliane Kabaganza yemeje aya makuru ko ari mu myiteguro yo kwitabira igiterane yatumiwemo mw’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda riyoborwa n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco .

Ati:"Nibyo rwose igiterane cyateguwe n’iri torero kizabera mu mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru kiri mbere n’ukuvuga guhera kuwa 06 kugera ku cyumweru cyo kuwa 10 Werurwe 2019 nzaba mpari rwose kandi icyo nabwira abantu nuko mbahishiye byinshi birimo indirimbo nshya n’izisanzwe.


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church, umaze kuba ikimenwa na bose mu gukoresha n’Imana ibitangaza bikomeye

Bishop Harerimana Jean Bosco yatangarije IYOBOKAMANA.COM ko iki giterane cyahawe intego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka no gukangurira abantu kugana inzira y’agakiza babahumuriza bagira bati:"Humura Yesu arakiza "(Ruka 5:12-13(Yesu arambura ukuboko amukora ho aramubwira ngo ndabishaka kira).

Uyu mukozi w’Imana uri gukoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gushyira iherezo ku bibazo by’ingutu, yishimira ko hari ababona ugukomera kwayo binyuze mu bitangaza bitarondoreka Imana imukoresha .


Bishop Harerimana Jean Bosco ari mu banyabitangaza bamaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo

Yagize ati “Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakirisitu ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza dore ko ari nawo murage twahango ngo mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza ,abemera mubabatize mw’izina rya Yesu Kirsto.

Ati:" Muri rusange iyo abantu babohotse kabiri n’ukuvuga mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri birakunezeza nk’umushumba kandi bikakwereka ko uhagaze neza mu muhamagaro,iyi ari nayo mpamvu twatumiye uyu mukozi w’Imana w’umunya Kenya nawe ukoreshwa n’Imana mu buryo bwose yaba mu kuba ari umwigisha mwiza w’ijambo ndetse akaba anasizwe amavuta yo gukoreshwa ibitangaza ,ahubwo turahamagarira abantu kutazacikanwa n’iki giterane".

Iki giterane giteganyijwe kubera aho iri torero rikorera mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu migisha kuva ku wa gatatu w’italiki ya 06 kugera ku cyumweru cyo kuwa 10 Werurwe 2019 kikazajya gitangira kuva kw’isaha ya saa cyenda kugera saa moya z’umugoroba(15h00-19h00) usibye kuwa gatatu kiztangira mu gitondo kugera ku mugoroba.

Itorero rya Zeraphath Holy Church rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Rubavu, rimaze kumenyekana kubera ibitangaza biriberamo mu masengesho ahakorerwa rikanagira iri shami ry’i Kigali riherereye i Nyamirambo ahitwa mu miduha ahasigaye hitwa mu migisha.


Bishop Harerimana Jean Bosco arahamagarira abizera kwitabira iki giterane kuko Imana izabiyereka

Rev.Samuel Kairu umushumba w’itorero rya Covenant Worship Church muri Kenya

umuhanzikazi Liliane Kabaganza nawe azafatikanya n’abandi baririmbyi gususurutsa abazitabira iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO