Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Kabaganza yavuze ingorane n’ibibazo yatewe no kuba izina rye rimwe ryitiranwa n’irya Apotre Mukabadege

Ubwanditsi , 9 March

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza ufite abakunzi benshi muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana yavuze uburyo kuba ahuje izina rimwe na Apotre Liliane Mukabadege umushumba w’itorero umusozi w’ibyiringiro, byamuteye ingorane yo kuba hari abantu bagiye bamwitirira ibitari byiza byagiye bikorwa n’iyi ntumwa y’Imana.

Mu bitari byiza byavuzwe kuri Apotre Liliane Mukabadege maze abatabisobanukiwe bamwe bakabyitirira Liliane Kabaganza w’umuririmbyi harimo kuba yaratandukanye n’umutware we nkuko abantu benshi bagiye babimubwira.

Kabaganza mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuze ko kuba izina Liliane arihuriyeho na Apotre Mukabadenge byamuteye ingorane yo kwitirirwa ko yatandukanye n’umutware we kandi ari ibya Apotre Mukabadege.


Umuhanzikazi Kabaganza yavuze ingorane zo kuba ahuje izina rimwe na Apostle Liliane Mukabadege

Ubwo IYOBOKAMANA.COM twabazaga umuhanzikazi Liliane Kabaganza iby’uko asigaye aba mu gihugu cya Kenya n’impamvu yamujyanyeyo, tukamubaza iby’amakuru yagiye avugwa n’abantu ko yaba yaragiranye n’umutware we ibibazo bigatuma batandukana ari nayo ntandaro yo kuba asigaye aba mu gihugu cya Kenya yatubwiye ko nawe ajya abyumva cyane ariko akaba atari ukuri na gatoya.

Ati:"Murakoze kumbaza iki kibazo kuko nanjye byanjyezeho cyane rwose ariko nta hantu bihuriye n’ukuri kuko impamvu mba mu gihugu cya Kenya nuko abana bacu uko ari 3 niho biga bityo byatumye mbasangayo ni nabo tubana ariko Papa wabo aradusura ntakibazo nanjye ndaza ,mu by’ukuri usibye no gutandukana n’umutware nta n’ikibazo na kimwe twigeze tugirana mu buzima ku buryo ibyo byanatekerezwa .

Liliane Kabaganza yakomeje agira ati:"Hari abantu bamwe babimbwiraga nkababaza aho babikuye nkumva abenshi babihera ku kunyitiranya na Apotre Liliane Mukabadege.

Ati:"Kuba mpuje izina na Mukabadege byatumye hari bimwe mu bintu bikomeye nk’ibyo byo gutandukana n’umugabo abantu bagiye bagira ngo ninjye ariko ndagira ngo mbwire abantu ko nta kibazo na gito mfite mu rugo rwanjye ahubwo ubu ndakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’ubu hari abahanzi benshi bakomeye bo mu gihugu cya tugiye gukorana indirimbo mbese uyu mwaka wa 2019 abakunzi banjye mbahishiye byinshi byiza naho abavuga umuntu abasiga inyuma agasingira ibyo asanga imbere .

Liliane Kabaganza yageneye ubutumwa abakunzi b’umuziki we ko bakwiriye kwita kw’iherezo ryabo kandi bakajya bumva bagatinda kuvuga ndetse bakanajya bafata umwanya wo gusengera abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko satani abarwanya cyane kandi akabagabaho ibitero .

Umuhanzikazi Liliane Kabaganza muri izi mpera z’iki cyumweru ari kubarizwa i Kigali aho yitabiriye igiterane gikomeye kiri kubera kw’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda kw’ishami ry’i Nyamirambo ahitwa mu miduha ,ubu kikaba gikomeje kugera ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2019 ari naho kizasoza kumugaragaro.


Liliane Kabaganza yanyuze bikomeye imitima y’abari kwitabira iki giterane

Muri iki giterane Liliane Kabaganza yitabiriye muri iri torero rya Zeraphath Holy Church mu ndirimbo zitandukanye yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane barabyina bahimbaza Imana biratinda anabizeza ko no kumunsi w’ejo azaba ahabaye ndetse ashima bikomeye Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’iri torero kubwo kuba yaremereye Imana ngo imukoreshe ibikomeye muri iki gihe .


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO