Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Leta y’u Rwanda yahaye gasopo abanyunyuza imitsi ya rubanda bitwaje ubuhanuzi inagenera ubutumwa abanyarwanda


Yanditswe na     Ubwanditsi
25 September 2018 saa 09:27'

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Nzeri 2018 ,urwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB) rwageneye itangazao abanyarwanda muri rusange n’abayoboke b’amadini n’amatorero ,aho bavugako abantu bakwiriye kwirinda abanzi b’ibinyoma badutse baza bizeza abantu ibitangaza bagamije kubatwara imitungo yabo no gukora ubushukanyi bitwaje iyi mpano y’ubuhanuzi .

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Prof.Shyaka Anasthase umukuru w’uru rwego rw’igihugu rw’imiyoborere rigira riti :"Urewego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ruramenyesha abanyarwanda bose muri rusange n’abayoboke b’amadini n’amatorero by’umwihariko ko hamaze iminsi hagaragara inyigisho zerekeranye n’iyobokamana zitangwa n’abiyita abahanuzi ,zigatuma batwara abantu imitungo cyangwa babayobya mubyo zigaragariramo harimo:

.Kwizeza abantu ibitangaza hagamijwe gutwara imitungo yabo:

Abantu basabwa amafaranga (amaturo) cyangwa imitungo yabo babwirwa ko uzatanga iby’umurengera ariwe uzahabwaq umwanya ukomeye mw’ijuru ! Hari ababuza abarwayi kwivuza ,bakabishyuza babizeza ko bazabasengera bagakira .Hari n’abo bacuza utwabo bababeshya ko Imana izabishyurira imyenda bafite muri Bank cyangwa ko izabatuza mu mahanga cyangwa ko bazazamurwa mu ntera mu mirimo yabo n’ibindi ........

.Ubushukanyi bwihishe mu buhanuzi:

hagaragaye kandi inyigisho zihabwa abayoboke b’amadini n’amatorero zikabashyira mu bikorwa bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Muri ibi harimo nko kwiyiciksha inzara igihe kirekire basenga ,kubabaza imibiri nk kwitwika ngo bababare nkuko umwana w’Imana yababaye,gushuka abagore babuze urubyaro bakemera gusamabana nabo babizeza ko bazabona urubyaro n’ibindi .......

Abayoboke b’amadini n’amatorero barasabwa kugira ubushishozi ,bakirinda kwemera ibyo bizezwa n’abiyita abahanuzi b’ibitangaza bikamunga umutungo w’ingo zabo cyangwa bikagira ingaruka mbi kubuzima bwabo.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rurasaba kandi abayobozi b’amadini n’amatorero n’abandi bakora umurimo wo kwigisha iyobokamana gukomeza gutanga inyigisho ziboneye kandi zifasha abanyarwanda kwirinda inyigisho ziboneye kandi zifasha abanyarwanda kwirinda inyigisho zibangamira amahame y’uburenganzira bwa muntu cyangwa zinyuranye n’amategeko y’igihugu cyacu.

Ngiri itangazo ryashyizwe hanze na RGB:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.