Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25 :Iyaba umuhanda ugera ku Mana woroshye,Abanyarwanda twari kujya kuyibaza impamvu abantu b’inzirakarengane bapfuye-Apostle Alice Mignonne

Ubwanditsi , 10 April

Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,Umukozi w’Imana Apostle Alice Mignonne Kabera umuyobozi w’umuryango wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru wa Noble Family Church yageneye Abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure.

Mu butumwa yatanze Apostle Alice Mignonne yagarutse ku magambo avugako iyaba Imana yarasizeho umuhanda woroshye ugera mw’ijuru ,Abanyarwanda bari kuzajya kuyibaza impamvu yemeye ko abantu b’inzirakarengane bapfa .

Ibi Apostle Alice Mignonne yabivugiye mu muhango wo gutangiza igiterane cy’ibyiringiro ngarukamwaka kitwa "Hope Convetion " gitegurwa n’umuryango Women foundation ministries uyobowe n’iyintumwa y’Imana kiba gifite intego yo gukora ibikorwa by’isanamitima binyuze mw’ijambo ry’Imana ,indirimbo ndetse no kumva ubuhamya butandukanye bw’abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Uyu mwaka wa 2019 “Hope convention”ikaba ishingiye muri Zaburi ya 90:15.


Apostle Alice Mignonne Kabera asanga iyaba Imana yarasizeho umuhanda ujya mw’ijuru ,abanyarwanda twari kujya kuyibaza impamvu abantu b’inzirakarengane bapfuye

Apostle Alice Mignonne Kabera atangiza iki giterane yavuze ku mpamvu yacyo aho yagaragaje ko munzu y’Imana ariho honyine umuntu yabasha kubonera amahoro n’ibyishimo cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati:“Nyuma yo kwira ,nyuma y’umwijima ,Imana idufitiye itara rya nijoro ,umuriro ukuraho akaga n’agahinda kose .

Yakomeje agira ati:” Ntabwo nzi ikizere Imana yagiriye iri shyanga kugirango irigerageze bigeze aha !!!Aho yakigereranije nicyo Imana yagiriye Yesu umwana wayo .

Ati:"iyaba byashobokaga ngo Imana idushoboze ibazure ,ariko ntibyadukundira ,kandi ntiyashyizeho umuhanda ujya mw’ijuru aho yicaye ngo tujye kuyibaza icyatumye ibikora ,ariko Bibiliya iravuga ngo izi ibyo yibwira izatugirira ni byiza si ibibi niyo mpamvu abasigaye dufite ikizere kuko tukiriho kuko abatariho batagira ibyiringiro.

Apotre Mignonne kandi yakomeje agira ati :Iyi convention ishyirwaho nka nka Women Foundation Ministries(WFM) kuko Imana yarambwiye ngo ngende ntange amaboko mu buryo butatu bityo iyi ministeri ishingiye ku bintu 3, aribyo:Umwuka ,Amarangamutima ndetse n’ibifatika. Niyo mpamvu ikintu cyose cyatuma amarangamutima y’Umunyarwanda asubira kuba mazima twabikora kuko twabihamagariwe”.

Women foundation ministries(WFM) ishingiye mucyanditswe kiri mu migani 27:17 havuga ngo nkuko icyuma gityaza ikindi niko umuntu akaza mugenzi we ,bityo tukaba twizera ko ibyuma byegeranye bibasha gutyazana uwaje ababaye agataha akize. Mu cyerekezo kandi Harimo ibyumba by’isanamutima ,nabonye igitambaro kinini (mouchoir) cyanditseho" Stop to cry" gihanagura amarira ,kandi ndasaba ko icyo gitambaro nabonye gihanagura buriwese kuko Imana izi iby’umutima wawe ushaka .

Intego y’icyi cyumweru rero iri muri zaburi 90:15 bityo mw’izina rya Noble Family Church(NFC) na Women Foundation Ministries (WFM) turahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi tubabwira ngo Imana ibishimishe Ibyishimo bingana n’igihe yabababarijemo,imyaka mwabonyemo ibyago Imana iyibavungiremo iyo ibyishimo.

Apostle Alice Mignonne yasoje agira ati: Ndasaba Imana ngo nyuma yimyaka 25 Jenoside ibaye , imeze nkaho yabaye ejo ku bantu bayibayemo,ngo Imana iduhindurire umutima ,kandi iduhaze vuba mu gitondo imbabazi zayo ,kugirango tubone ibyishimo by’iteka ryose bityo abarokotse iyi Jeonocide yakorewe Abatutsi ubwiza bw’Imana bubabeho kandi ikomeze imirimo y’intoki zanyu maze abanyarwanda twese dukomeze Kwibuka twiyubaka".


Hope Convetion 2019 Ni igiterane kigiye kumara iminsi 4, cyatangiye kuri uyu wa kabiri ,tariki ya 9 Mata kikazageza kuwa gatanu tariki ya 12 Mata 2019. Iki giterane cyibyiringiro kiri gutangira buri mugoroba guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu zijoro(18H00-21H00) kikaba kizabonekamo abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev.Antoine Rutayisire ari nawe watangiranye nacyo abwiriza ijambo ry’Imana ,Rev.Masumbuko Josue ,Rev.Ignace hamwe na Apostle Alice Mignonne nyiri kugitegura ,kikaba kiri kubera ku Kimihurura ahakorera Women Founation Ministries.


Muri WFM Hari kuririmbwa indirimbo zuje amagambo y’ihumure muri ibi ibhe byo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994


Rev.Canon Antoine Rutayisire niwe wabwirije ijambo ry’Imana kumunsi wa mbere

Hari no gutangirwa ubuhamya bw’abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994






Igiterane Hope Convetion 2019 muri Women Foundation Ministries cyatangiranye ubwitabire bwinshi

Amafoto:WFM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO