Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kwibuka 24: Kiliziya Gatolika yasabwe na Ibuka kwigira ku itorero rya ADEPR.


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 May 2018 saa 07:08'

Kiliziya Gatolika mu Rwanda cyane cyane mu mashami yayo akorera mu mu murenge wa Kinyinya, yasabwe na IBUKA kwigira ku itorero rya ADEPR, muri gahunda zo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi kuko ngo, abakristo benshi bazize Genocide muri uyu murenge wa Kinyinya bari abakiliziya Gatolika.

Ibi byagarutsweho ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2018, ubwo itorero rya ADEPR, Paruwase ya Batsinda ryibukaga ku nshuro ya 24, abatutsi bazize Genocide.

Karinda, uhagarariye IBUKA mu murenge wa Kinyinya, yumvikanye ashima cyane itorero rya ADEPR, Paruwase ya Batsinda ku bwitabire n’umuhate bagira mu bikorwa byo kwibuka, gusa asa nunenga cyane Kiliziya Gatolika hariya mu murenge wa Kinyinya aho yasaga nuvuga ko ubwitabire bwayo mu bikorwa byo kwibuka budasamaje.

Yagize ati: " Turashimira byimazeyo, byimazeyo itorero rya ADEPR, kuko ntago ariryo torero cyangwa ariryo dini, riri muri uyu murenge wa Kinyinya cyane cyane akagari ka Kagugu turimo. Si uko ari naryo rifite abakristo benshi. Dushimiye Imana tunabashimira ko gahunda za Leta muzumva neza, mugaha n’agaciro izi gahunda kubera ko ari gahunda zifite umumaro,tugomba gusangira twese abanyarwanda."

Yanagarutse kandi ku bwitabire budashimishije bwa Kiliziya Gatolika muri gahunda zo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi, kandi ngo abakristo benshi biciwe muri uriya murenge wa Kinyinya abenshi bari aba kiliziya Gatolika.
Ati " Abakristo benshi, abishwe muri Genocide hano i Batsinda, abenshi bari abagatolika, uko niko kuri. Ariko uyu munsi wa none, hakwiriye kuba ibiganiro n’itorero gatolika, bakajya ku murongo umwe wo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi nkuko ADEPR ibigenza."


Rev.Ruyenzi Erneste umushumba w’itorero ry’akarere ADEPR Gasabo

Pasiteri Ruyenzi Erneste, ni umushumba w’itorero rya ADEPR Akarere ka Gasabo, avuga ko impamvu y’ibi bikorwa byose birimo no kujyana abakristo gusura inzibutso za Genocide zitandukanye ari gahunda y’itorero yo kurandurana imizi ingengabitekerezo ya Genocide.

Yagize ati: " Dufatanije n’abandi bose kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide, tukigisha n’abandi tukabereka amateka, uko byagiye bigenda mu gihe cya Genocide kugirango Genocide ntizasubire kubaho ukundi, muri kino gihugu."


Rev.Pastor Mutabazi Prosper umushumba wa Paruwase ya ADEPR Batsinda

Pasiteri Mutabazi Prosper umushumba wa Paruwase ya ADEPR Batsinda yavuze ko agaya imyitwarire ya Pasiteri Uwinkindi, basobanuriwe ko yari ku isonga mu gutoteza abatutsi, mu cyahoze ari Komini Kanzenze, ahitwaga kuri Kariyerekandi yari Pasiteri muri ADEPR.

Ati " Ntabwo imyitwarire ya Uwinkindi, Tuyishima, itorero ryose turayigaya."

Muri rusanjye abakristo 153, nibo bagiye gusura urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi, rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera, aho batambagijwe urwibutso babereka ubugome ndengakamere Genocide yakoranywe, banibutswa ko abarenga ibihumbi bitanu bashyinguwe muri ruriya rwibutso rwa Ntarama, biciwe mu nzu y’Imana, bakaba bari biganjemo abana n’abagore.

Nyuma yo kuva i Ntarama, bamwe mu bakristo batangaje ko bahigiye byinshi kandi ko hari amateka basobanukiwe batari bazi.

UMVA UBUHAMYA BUKOMEYE BW’UWAROKOKEYE AHA KURI ADEPR BATSINDA:

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO WO KWIBUKA 24 MURI ADEPR BATSINDA:














Abakristo n’ababoyozi ba ADEPR Batsinda bahagurutse kurusengero berekeza ku rwibutso rwa Genocide i Ntarama mu Bugesera






Intarama bashyize indabo banashyigikira urwibutso bavuyeyo bagaruka kurusengero rwa ADEPR Batsinda bacana urumuri rw’ikizere banumva ubuhamya butandukanye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.