Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

" Kuba barafunze insengero twe nibadufungire ni ishimwe rikomeye" - Pasiteri Bwate David


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 December 2018 saa 07:19'

Itorero rya ADEPR Kicukiro Shell ryateguye igiterane cyo gushimira Imana ko yabanye nabo mu mwaka wose wa 2018 kikaba kizaba ku wa 31 Ukuboza, mu ntego igira iti " Gutangira umwaka wa 2019 mu mashimwe."

Ijambo ry’Imana ryo mu gitabo cya Zaburi 126:3 rigira riti " Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye ni ryo shingiro ryo gutegura iki giterane.

Pasiteri David Bwate uyobora uyu mudugudu yabwiye IYOBOKAMANA ko bafite byinshi byo gushimira Imana. Ashimangira ko ntakabuza rwose Imana yabakoreye ibikomeye cyane bo batabashaga gukora. Atanga urugero kukuba inkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa n’umujyi wa Kigali yarabasize amahoro bo badafungiwe, ndfetse n’ibihe byiza Imana yabahaye muri uyu mwaka uri mu marembera.

" Kuba abantu baratangiye umwaka bakawusoza amahoro ni ishimwe rikomeye, ikindi ni ibintu byagiye bikoreka Kicukiro Shell urugero nk’iri fungwa ry’insengero. Umudugudu wa Kicukiro Shell ntiwigeze ufungwa. Hari ibintu byinshi byakoretse mu bijyanye n’inyubako hano iwacu nko kubaka ubwiherero , kubaka Altar, ndetse n’icyumba cy’amasengesho cyubatswe."

Yongeyeho ko abantu bahembutse mu bugingo.

Amasengesho twagiye dukora abantu barahembutse, twakoze igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge hariya Ziniya, twabatije abantu barenga 100 ku mudugudu wacu ndetse Imana yanadushoboje gukora n’ibindi bikorwa byinshi bituma dushima Imana."

Iki giterane kizagaragaramo bamwe mu bahanzi n’abavugabutumwa bamenyekanye cyane mu itorero rya ADEPR ndetse no mu iyobokmana nyarwanda muri rusanjye.
Twavuga nk’umuhanzi wamenyekanaye mu ndirimbo " Ibya Yesu ni Ku Murongo" Silas, umuhanzi Goreth ndetse na Torero. Hazaba kandi hari n’amakorali yo kuri uyu mudugudu nka korali Yakini, Iriba , Abaragwa ndetse na Worship Team.

Rev Pasteur Mutima Jonathan, Evengelist Mama Lionel ni abavugabutumwa bazafasha abazitabira kwinjira mu mwaka mushya basenga.
Pasiteri Bwate David umuyobozi nawe uzaba ahari yavuze ko bazafata umwanya wo gusenga bashima Imana ndetse banayiragiza umwaka utaha wa 2019.

Biteganijwe ko iki giterane kizatangira kuva ku isaha ya saa 18h , za tariki ya 31 Ukuboza 2018, kigasozwa saa 00h za tariki ya mbere Mutarama 2019. Kizarangwamo amasengesho yo gusengera itorero, gusengera igihugu ndetse no gusengera guhemburwa no kwinjizwa mu mwka mushya mu mbaraga.

Kwinjira ni ubuntu!

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.