Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ku umunota wa nyuma itangwa ry’impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri FATEK ,kaminuza ya ADEPR ryasubitswe -VIDEO

Ubwanditsi , 2 months ago

Mu buryo butunguranye ,Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC(Higher Education Council) yahagaritse umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 102 barangije amasomo yabo mw’ishuri rikuru rya Tewologiya rizwi nka FATEK (Faculte de Theologie Evangelique de Kigari),ishuri rikuru ry’itorero rya ADEPR.

Uyu muhango wari kuba kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Werurwe 2019 ku Gisozi muri Dove Hotel ya ADEPR maze bitunguranye biba ngombwa ko usubikwa bitewe n’ibitari byuzuye hagati ya HEK(Higher Education Councir) n’iri shuri birimo ko iri shuri ridafite ubuzima gatozi (Accreditation) nkuko bigaragara mw’ibaruwa No ED/HECK/596/2019 yo kuwa 21 Werurwe 2019, HEC yandikiye ubuyobozi bwa ADEPR.

Rev.Karuranga Ephreum Umuvugizi mukuru w’Itorero rya ADEPR nyuma yuko uyu muhango usubikwa yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko bateguye igirwa cyo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 102 barangije amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Tewologiya ,bize mw’ishuri rya FATEK kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2018 maze mu buryo butunguranye babona urwandiko rwa HEC rubabuza gutanga izi mpamyabumenyi .


Rev.Karuranga Ephrem ,Umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR asobanura impamvu zateye iri subikwa

Ati:”HEC yatwandikiye ku muguroba wo kuwakane tariki ya 21 Werurwe 2019 ko twahagarika vuba na bwangu igikorwa twateguye cyo gutanga impamyabumenyi muri FATEK n’indi mirimo yose ijyanye n’uburezi muri iri shuri kuko ritazwi na Leta “.

Umuvugizi wa ADEPR yakomeje avugako bakibona uru rwandiko bagerageje kuganira n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo harimo Minisiteri y’uburezi ndetse na HEC birananirana ko umuhango wakomeza kuko batubwiye ko hari ibyo tugomba kubanza kuzuza birimo kumenyekanisha ishuri muruhando rw’amashuri makuru u Rwanda rufite bityo turumva dufite ikizere ko nitumara gushyira mu ngiro ibyo twemeranijweho umuhango wacu azakorwa n’ibindi bikorwa by’iri shuri bikomeze.

REBA UMUVUGIZI WA ADEPR ASOBANURA IMPAMVU Y’IHAGARIKWA RY’IKI GIKORWA:

Rev.Karuranga Ephrem yageneye ubutumwa abanyeshuri,imiryango ,itorero.amakorali yagombaga kuririmba n’abandi muri rusange ubutumwa bwo kwihanganira izi mpinduka zatunguranye kuko zahombeje byinshi.

Ati:”N’Itorero turahombye cyane kuko twari twabyiteguye bihagije ariko ntakundi mw’isi bibaho icyo nabwira abantu n’ukubihanganijsha bagakomera.

Ishuri rikuru rya FATEK ryagiyeho mu ntego yo gufasha abakozi b’Imana mu kugendera mu kerekezo cya Leta ,ritangira mu mwaka w’i 2008 kugeza ubu rikaba rifite amashami atatu n’ukuvuga I Kigali,Rusizi na Rubavu ndwtse iri shuri rikaba rifitanye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza mpuzamahanga yitwa Ndejje University yo mu gihugu cya Uganda ari nabo bari gutanga izi mpamyabumenyi .


Ibaruwa ubuyobozi bwa HEC bwandikiye uboyobozi bwa ADEPR


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO