Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali y’urubyiruko ifatwa nk’irerero ry’amakorali ya ADEPR Nyarugenge iteguye igiterane gikomeye yatumiyemo Hoziana na Siloam n’abaramyi bakunzwe

Ubwanditsi , 4 months ago

Korali y’urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge iteguye igiterane gikomeye yatumiyemo amakorali akunzwe arimo Hoziana na Siloam ya Kumukenke hamwe n’abaramyi bakunzwe nka Bosco Nshuti ,Giselle Precious hamwe na Ev.Dr Samuel Byiringiro uzaba ari umuvugabutumwa.


Menya byinshi kuri iki giterane

Iki giterane k’iminsi ibiri kizaba kuwa gatandatu taliki ya 22 kugera ku cyumweru taliki ya 23 Ukuboza 2018 kikazabera kurusengero rwa ADEPR Nyarugenge kikazajya gitangira kuva kw’isaha ya saa cyenda kugera saa moya n’igice z’umugoroba (15h00-19h30).

Iki giterane cy’urubyiruko giteguwe mu rwego rwo gushima Imana ,gushimira itorero n’ababyeyi hamwe no kumurika Album ya mbere y’amajwi iyi Korali y’urubyiruko yise ngo "Imana izatugirira neza "ari nayo mpamvu cyahawe intego yanditse mu gitabo cya Zaburi 23:6:"Nukuri kugirirwa neza n’imbabazi ze bizanyomaho iminsi yose ,nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iminsi yanjye yose nkiriho" .


Korali y’urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge mu myiteguro y’igiterane gikomeye izamurikiramo Album y’amajwi

Tuyishime Emmanuel umutoza w’iyi Korali y’urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bateguye iki giterane mu rwego rwo gushima Imana yabafashije gukurira mu buntu bwayo ati"Turashima Imana kuko twavukiye ku ngoma y’umwami Yesu nyirimbabazi kuko iyo tuvuka ku ngoma ya satani ubu tuba twihebye kandi tuzaba dushimira itorero n’ababyeyi bacu kuko badukunda bakaturera n’ineza ".

Uyu muyobozi yakomeje avugako muri iki giterane bazanamurikiramo Album yabo ya mbere y’amajwi bise ngo "Imana izatugirira neza" ikaba igizwe n’indirimbo10 z’amajwi 10 ndetse by’umwihariko muri iki giterane cyizaba kiganjemo urubyiruko tukaba tutazibagirwa no gutangiramo ubutumwa bwo kurwanya no kurandura burundu ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko .


Korali y’urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge irerero ry’andi makorali kuri uyu mudugudu

Korali y’urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge yatangiye muri 2000 itangira ari iy’abana b’ishuri ryo ku cyumweru,ubu igizwe n’abaririmbyi 70 biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri makuru(Secondaire na kaminuza) aba batangirira mw’ishuri ryo ku cyumweru(Ecole de Dimanche) maze uko bagenda bakura bakajya muri iyi korali y’urubyiruko nayo akaba ariyo ivamo abaririmbyi benshi bajya mu makorali y’i Nyarugenge nka Hoziana, Shalom,Agape ,Baraka ari nayo mpamvu yitwa Pipiniere y’aya makorali .





Korali Hoziana y’i Nyarugenge,Siloam ya Kumukenke n’abaramyi Bosco Nshuti na Giselle Precious bazaririmba muri iki giterane


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 12 December 2018 , saa 07:11'

    Icyo yanditse :

    Imana izatugirira neza rwose
    turahabaye

  • abizeyimana enatha , 12 December 2018 , saa 07:41'

    Icyo yanditse :

    Mbega ibintu byiza weeee,,,!ababavandimwe uwiteka abashyigikire kd natwe turahabaye

  • , 15 December 2018 , saa 00:50'

    Icyo yanditse :

    Iyi chorale ndayikunda peeee!! Turahabaye!! Uwiteka abashoboze anabashyigikire muzadusangize umunezero

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO