Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Ukuboko kw’iburyo yatumiye Alex Dusabe n’umuvugizi wa ADEPR n’andi makorali akunzwe mu giterane abantu bazahembukiramo kabiri


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 November 2018 saa 04:25'

Korali Ukoboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga iteguye igiterane gikomeye cyo gukora ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Kristo no gufasha abatishoboye bahabwa imyambaro, ibiribwa no kwishyirira abantu 100 ubwisungane mu kwivuza ,iki giterane kikaba kizatangira taliki ya 15 kugeza 18 Ugushyingo 2018 kikazajya kibera kurusengero rwa ADEPR Gatenga.



Korali Ukuboko kw’Iburyo yakajije imyiteguro y’igiterane gikomeye iteguye kiri butangira mu mpera z’iki cyumweru

Iki giterane kiswe “Gufasha n’umutima”cyateguwe na Korali Ukuboko kw’iburyo na Komite y’abaterankunga bayo ku bufatanye na ADEPR Umudugudu wa Gatenga kikaba kigamije kuvuga ubutumwa bwiza bijyanye no gufasha abatishoboye.

Iki giterane cyatumiwemo amakorali atandukanye azaturuka hirya no hino mu ma Paruwasi agize ururembo rw’umujyi wa Kigali muri ayo umuntu yavuga nka Gibioni ya ADEPR Murambi , Naioth ya ADEPR Segeem, Rubonobono ya ADEPR Gatsata n’andi makorali akorera umurimo w’Imana muri iyi Paruwasi ya Gatenga nka Beula,Elayo, Alfajili, Holy nation hamwe n’abahanzi nka Alex Dusabe na Groupe Inkesha ikora ivugabutumwa rinyuze mw’ikinamico ya Gikristo .



Rev.Karuranga Ephrem na Rev.Masumbuko Josue n’abandi bavugabutumwa bazabwiriza muri iki giterane

Si abaririmbyi gusa bazitabira iki giterane kuko kizabonekamo n’abigisha b’ijambo ry’Imana barimo Ev.Alice Rugerindinda Ev. Cyprien Hakizimana,Ev. Edissa,Pst Musafiri hamwe na Rev.Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere ka Kicukiro by’umwihariko kikazabonekamo Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR .


Ubarangaje imbere ni Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo

Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo yo mu Gatenga mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bateguye iki giterane mu ntego yo gukora ivugabutumwa riherekejwe n’imirimo yo gufasha abatishoboye aho biteganijwe ko hazabaho ubufasha bw’ibiribwa, imyambaro n’amafaranga yo gufasha abatishoboye mu kwivuza (mutuel de santé).

Ati : Ibi bikorwa by’ubugiraneza bizafasha abazafashwa kumva ko bafite ababitayeho tugendeye ku ntego y’igiterane yanditse mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 9:39ago tubona inkuru z’uburyo Dorukasi yafashaga abababaye mu gihe cye.


Alex Dusabe yemeje aya makuru yuko azaboneka muri iki giterane

Igiterane kizatangira ku itariki ya 15 kugera 18 Ugushyingo 2018 kikajya kibera ku rusengero rwa ADEPR Gatenga.Mu minsi y’imibyizi (kuwa 4 no kuwa 5, igiterane kizajya gitangira saa kumi nimwe gisoze saa tatu(17h00-21h00); muri week-end (kuwa 6 no kucyumweru, igiterane kizatangira saa munani kugera saa moya(14h00-19h00).

Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga yatanigiye umurimo w’Imana ryari? ni ibihe bikorwa yaba imaze gukora mu gihe imaze ? Ngibi ibisubizo :

Korali Ukuboko kw’iburyo ikorera Umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR-GATENGA, ikaba igizwe n’abaririmbyi barenga 100. “Chorale Ukuboko kw’Iburyo”, yiswe iri zina n’ubuyobozi bw’Itorero ikoreramo bahereye ku mirimo y’Ukuboko kw’Iburyo kw’Imana gukora ibikomeye bikaba byari nko kwifuriza iyi Chorale nayo kujya ikoreshwa iby’Ubutwari n’Ukuboko kw’Iburyo kw’Imana.

Korali Ukuboko kw’iburyo rero yatangiye ibikorwa by’ivugabutumwa mu mwaka wa 1989, ni ukuvuga ko hashize imyaka igera kuri 29. Mu itangira yari igizwe n’abana b’ishuli ryo ku cyumweru (Sunday School).

Uko igihe cyagiye gihita Chorale yagiye ikura kuburyo ubu igizwe n’umubare munini w’abubatse ingo ndetse n’urubyiruko ruri mu mashuri yaba ayisumbuye ndetse n’amakuru. Kuva yatangira yagiye ikora ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze y’Igihugu.

Intego nyamukuru y’ibikorwa bya Chorale Ukuboko kw’Iburyo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nk’uko ariyo nshingano Yesu yadusigiye agira ati : “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi”Mt 28:19-20.

Mu Itorero ikoreramo, ifatanya n’izindi nzego z’abakozi b’Imana mu kubaka no kwagura Ubwami bw’Imana. Korali Ukuboko kw’iburyo ifite DVD ebyiri ikaba iri gutegura iya gatatu iriho indirimbo zikunzwe muri iyi minsi arizo: IKIDENDEZI, IMIRIMO, IMITIMA YACU, KULO N’IZINDI.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.